gakenke – Bumbogo: Uburyo bwo gutunganya ibishishwa bya Kawa bigabanya kwangirika kw’ibidukikije

Ibikorwa bitandukanye bya muntu bigira  uruhare mu kwangiza ibidukikije harimo imyanda yoherezwa mu mazi cyangwa mu biyaga, bigatera ibibazo ibinyabuzima  biba mu mazi, ibyuka byangiza ikirere ndetse na barutwitsi bateza inkonjyi bigahindura ahantu ubutayu cyangwa ubwo butaka bukibasirwa n'isuri .

Uruganda rwa Bumbogo  rufitwe na Neza Traiding Campany Ltd  ni uruganda rutunganya umusaruro wa kawa muri iki gihe bakaba bari gutungana kawa idatonoye. 

Ubwo  twasuraga uru ruganda twasanze bafite uburyo bwo kurengera ibidukikije harimo gutuganya ibishishwa biva muri kawa bakabibyazamo ifumbire ifasha abahinzi mu gufumbira kawa ndetse no gufata amazi ntasohoke ngo ataba yahura nayo mu migezi akangiza ibinyabuzima bibamo. 


 MUNYENSANGA Fidel  ni umuyobozi  mu ruganda rutunganya umusaruro wa kawa rwa Bumbogo rufitwe na Neza traiding company ltd yatubwiye uruhare rwabo mu kubungabumga ibidukikije.

Ati "  Hari uburyo bubiri  dukoresha,  ubwambere ni uburyo dutunganya mo igishishwa cya kawa kuko aricyo cyateza ibibazo ku bidukikije dufite icyobo cyabugenewe cyakira ibishishwa bya kawa, sezo yarangira tugashyiramo imiti ituma bibora vuba,  hanyuma tugahamagara abahinzi bakabifumbiza.  Uburyo bwa kabiri  ni ubwo dufatamo umurenda wo mu makawa turimo tuzoza,  hari ibyobo bijyenda byakira umurenda uvanze n'amazi bigera kuri 4  birimo amabuye avanze n'amakara iyo bimaze kuyayungurura amazi ajya mu cyobo kuko sezo ikurikirana n'impeshyi, ayo mazi aragenda agakama "

Ihame ryo kumenyesha no gushishikariza  kubungabunga ibidukikije rifasha kunoza imyumvire ku kamaro k'ibidukikije no kubibungabunga. Buri muntu afite uburenganzira bwo kumenyeshwa imiterere y'ibidukikije kandi asabwa uruhare mu ngamba n'ibikorwa byo kubungabunga ibidukikije. 


Marie Louise MUKANYANDWI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *