Itangazamakuru ishyamba si ryeru bomboli bomboli igahabwa umwanya RMC irebera.

Inkuru zikomeje gucicikana zishingiye kubibera mu itangazamakuru ryo mu Rwanda.Itangazamakuru rigeze mu Rwanda kuko ikinyamakuru cya mbere cyatangiye gutangaza amakuru cyashinzwe na Kiliziya Gaturika 1931.

Itangazamakuru ryavuzweho ibintu byinshi bibi,nk'uko ryanavuzweho byinshi byiza ,nko mu cyiswe impinduramatwara yo muri 1962.Itangazamakuru dushaka kuvugaho nirya mbere ya 1994 ,nirya nyuma 1994.

Ubusesenguzi bwacu bushingira ku ishusho ryaho itangazamakuru ryari rihagaze mbere y'itariki 1/10/1990 mbere yuko FPR inkotanyi itangiza urugamba rwo kubohora igihugu.

Har'itangazamakuru rya Leta,kuko nta radio yigenga yari yagashingwa ,irindi ryandika ryari irya Kiliziya Gaturika.Ikinyamakuru kigenga cyandika cyari Kanguka ya Rwabukwisi Vincent alias Ravi agifatanije na Ngeze Hassan.

Urugamba rutangiye ibyo FPR yaregaga MRND harimo kuniga ubwisanzure bwa rubanda bushingiye ku itangazamakuru.

Uko urugamba rwakazaga umurego ni nako MRND yemereye itangazamakuru kuvuka nabyo biba byinshi.Iri tangazamakuru ryarimo ibice bibili:itangazamakuru ryavuzweho gushyigikira FPR bamwe muribo barishwe,abavuzweko bari kuri MRND baurikiranyweho kugira uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi.

FPR igishyiraho Leta itangazamakuru ryaravutse mu ngeri zose cyane iry'igenga iryandika,amaradiyo kugeza ku matereviziyo.Ubu haje iryo ku ikoranabuhanga.

Abaturage baganiriye n'ikinyamakuru ingenzi na ingenzinyayo com bose bagize bati"ko twari tuziko itangazamakuru rigomba kuba imbarutso y'inyigisho nziza none tukaba tubona bamwe bata umurongo?Dusubiye inyuma gato itangazamakuru ryarwanye no kwigisha ubumwe n'ubwiyunge .

Itangazamakuru ryerekanaga ko iryabayeho muri MRND ryigishije urwangano ,none iryo muri FPR rije kwigisha urukundo.Ntabyera ngo de"bamwe mubanyamakuru bibasira bagenzi babo inzego zirebera ntizigire icyo zikora.

Urwangano hagati mu banyamakuru ruravuza ubuhuha kugeza naho umwe adatinya kwandika,kuvuga mugenzi we kandi yirengagije ko intwaro arwanisha nawe ayirwanisha.

Abanyamakuru bamwe ngo bakorana nabarwanya ubutegetsi.RMC yo izi kwibasira ibitangazamakuru bimwe mubyandika nabwo kubera uwayikoresheje,ariko ntabwo irerekana uko ikibazo gihagaze hagati y'umunyamakuru watutse mugenzi we akoresheje itangazamakuru.

Niba biboneka ko hagati mu itangazamakuru harimo ikibazo ,ubwo bamwe ntibashobora kugwa mu mutego nkuwo ba Kantano baguyemo?hari nabavugwako bahabwa amakuru yo gutangaza agamije kwibasira rubanda.

Ufite umuti nawutange amazi atararenga inkombe.

 

Ubwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *