Bamwe mu bakunzi b’ikipe ya Rayon sports barasaba ko Kayisire Jaques yegura kuko akomeje kuyishora mu manza.

Ikipe ya Rayon sports yongeye kuvugwamo ibibazo by'inzitane biyugarije,kandi bikomeje kuyiganisha habi.Ubu mur'ikigihe haravugwamo ibibazo bitezwamo na visi Perezida Kayisire Jaques.

KAYISIRE Jacques usabwa nabakuzi ba Rayon Sport kwegura[photo archives]

Iyi Komite iyobowe na Fidele igabirwa gutegeka ikipe ya Rayon sports.Komite ikigabirwa havuzwe byinshi cyane ko bose ntawarumenyerewe mu nzego zayoboraga ikipe.

Intangiriro ya Komite yatangiranye n'ibibazo byatangijwe na Kayisire Jaques kuko yarafite inshingano zo kwigizayo ababaye mu buyobozi bw'ikipe.Bamwe mubafana n'abakunzi b'ikipe ya Rayon sports batangiye gukemanga Kayisire Jaques hashingiwe ku mikorere itarazamuraga ikipe ahubwo iri munyungu zabamuhaye inshingano.

Shampiyona yaratangiye ikie ya Rayon sports itangira ifitemo ibibazo bishingiye ku ihagarikwa ry'umukinnyi Omar sedib.Ikindi cyavuzwe n'uko har'izindi manza zagiye zigaragara mu ikipe n'ubwo zabaga zarabayeho Komite itarajyaho.Kayisire ntaratanga ubusobanuro k'urubanza Rayon sports yatsinzwe na Bakame.

Kuva Shampiyona ihagaze hagati mu ikipe hagiye havuka ibibazo kubikemura bikananirana.Bamwe mubo twaganiriye bakanga twatangaza amazina yabo kubera umutekano wabo bagize bati"Twagize Komite nyinshi zitandukanye tugira abayobozi benshi ,ariko umuntu nka Kayisire Jaques ntitwigeze tumugira"Undi ati"icyerekana ko Kayisire agomba kuva k'ubuyobozi bwa Rayon sports n'uko umuntu ataba muri Ministeri ishinzwe siporo ngo agaruke abe na visi Perezida w'ikipe.

Indi nkuru ivugwa kuri Kayisire Jaques naho avugwa ko ngo ariwe wananije umutoza Bokasa kugera yeguye,ariko abandi bakavuga ko ngo yaragamije kuyegurira Kayiranga Baptiste.Ikindi kivugwa n'uburyo Kayisire Jaques yatangiye kumvikana n'ikipe ya APR fc kugirengo ayihe abakinnyi Mugisha Gilbert alias barafinda na Ndizeye Samuel.

Ikibabaje n'uko Rayon sports igiye gutizwa abakinnyi bazaba basezerewe mu ikipe ya APR fc.Kuba ikipe ya Rayon sports igiye kuzatizwa abakinnyi niy'APR fc ,bikaba arugukumira Rayon sports kuzagura abakinnyi boguhatanira igikombe.Iy'imikino ikinwe mu matsinda mu makipe yahataniraga igikombe cya Shampiyona ikipe ya Rayon sports ifite amanota atanu ku mikino itandatu.Ibi byose byari munshingano za Kayisire Jaques nka visi Perezida wazitaye akigirira izindi zikaba arizo zazahaje ikipe.Abakunzi ba Rayon sports bakaba bifuza ko Kayisire Jaques yegura kuko umwaka w'imikino urangiye hatangiye gutegurwa utaha.

Murenzi Louis

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *