Bimwe mu bindaje inshinga harimo kuzirikana no guha agaciro abantu bagira uruhare mu guteza imbere umupira w’amaguru – Rurangirwa Louis

Mu rwanda hari kwiyamamaza kw 'abakandinda bazayobora ishyirahamwe ry 'umupira w 'amaguru ( FERWAFA) aho buri mu kandida afite ibyo azahindura harimo ibitagenda neza bidindiza umupira w 'amaguru babigaragaza ndetse bashakire hamwe umuti w 'ibibazo byugarije siporo y'umupira w 'amaguru ndetse babikosore, bahange udushya twerekana ubudasa mu mupira w 'u Rwanda. 

Rurangirwa Louis wiyamamariza kuyobora ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda FERWAFA muri manda ya 201-2025,  mu migabo n'imigambi avugako  afatanije ninzego zibishinzwe ndetse nibindi bigo byubucuruzi byo mu Rwanda, inganda,  amabanki n'abandi  bagaragaza umushinga wo gushyigikira ikipe y'Igihugu Amavuzi.

Rurangirwa agaragaza ko bitumvikana kuba kugeza ubu ikipe y'Igihugu igikodesha imodoka yo kugendamo ugasanga bitwaye amafaranga atagira ingano kandi hakaguzwe imodoka nziza igezweho ku buryo nabamamaza bajya bayamamarizaho. Asanga amavubi agomba nayo kwamamazwa ari nako hakorwa ibishoboka akitwara neza ku buryo ikirango cyayo kimenyekanisha u Rwanda bikarenga umugabane wa Afurika kikagera ku isi yose.

Kuzirikana, no guha  agaciro abantu bagira uruhare mu guteza imbere umupira wamaguru ni bimwe mu biraje inshinga umukandida ku mwanya wa Perezida wa FERWAFA 2021-2025, Rurangirwa Louis, aho avuga ko Inteko rusange ya FERWAFA yambuwe ijambo yari ifite kandi ko hashize imyaka myinshi abakiniye amavubi bagaragaza ko batitabwaho ndetse badahabwa agaciro bakwiriye nubuyobozi bwa FERWAFA ariko ntihagire igikorwa agasanga igihe kigeze ngo ibintu bihinduke.


Rurangirwa agaruka kandi ku cyubahiro kigomba guhabwa abanyamuryango ba FERWAFA avuga ko kubaha umuntu bijyana no kumenya agaciro afite, kumva ibitekerezo bye no gushyira imbere ibyifuzo bye kuko aribyo bituma ibikorwa byihuta kandi bigakorwa neza.

Yagize ati ",  Inteko rusange igomba guhabwa agaciro yahoranye, ntikomeze gufatirwa ibyemezo byose na Komite nyobozi ya FETWAFA. Abanyamuryango bari mu ba mbere bagomba guhabwa agaciro kandi bakifatira nibyemezo ku bibazo bibareba".

 Rurangirwa  akomeza avuga ku babaye abakinnyi b'amavubi ko bakabaye bitabwaho mugihe baje kureba imipira ku ma sitade. 

Yagize ati, "  Abakiniye amavubi  ni abantu bo kubahwa kubera ko baba baragize uruhare mu guhesha ishema Igihugu, kubona bashobora kuba bari kuri Sitade ntihagire umenya ko abo bantu bahari ugasanga basunikwa cyangwa babyigana bashaka kwinjira ahantu bashimishirije abafana birababaje, ikindi kandi kuba no ku mikino yamavubi usanga batatekerejweho nko kubashakira imyanya yabo bihariye yo kwicaramo ni ikintu kigaragaza kudashima ibikorwa baba barakoze".


Akomeza avuga ko  azaharanira guhesha agaciro abakiniye amavubi, bahabwa ibibaranga bashobora kwerekana bageze kuri sitade, kubagenera ahantu ho kwicara bihariye byaba ngombwa bamwe bakajya basuhuza abakinnyi kuko bitera imbaraga abakiri bato.


Yanagarutse ku bijyanye nicyiciro cya kabiri mu bagabo atanga urugero avuga ko kugeza nubu nta muterankunga bari babona kandi kumubona ari ibintu bishoboka, akagaragaza ko umuterankunga wa mbere azahita yegera ari FIFA kandi ko nahabwa amahirwe yo gutorwa ikiciro cya kabiri kizahita kibona umuterankunga.

Yagize ati", Mu mafaranga yiterambere mu mupira wamaguru atangwa na FIFA ni uko abantu babyirengagiza ubundi akwiriye no guhabwaho abo mu cyiciro cya kabiri, mu gihe bubahirije ibyo basabwa nko gukinisha abakinnyi bafite imyaka ikwiriye ijyanye koko nabakwiriye guterwa inkunga ngo umupira wabo utere imbere".

Ntiyibagiwe n'abakiri bato bakina umupira w 'amaguru kuko avuga ko azateza imbere amakipe y 'abakiri bato, ko azakorana na Komite Olempiki kuko naho bajya bakenera ikipe  yabato yitabira imikino Olempiki hakaba hari inkunga itangwa kuri iyo kipe.

Rurangirwa asanga igenamigambi yibikorwa bya FERWAFA niritegurwa neza, abakora imishinga bakayikora neza nkuko babyiyemeje bakegera abantu bafite ubushobozi, amavubi azabona abaterankunga, abana bagafashwa kuzamura urwego rwimikinire ku buryo mu myaka iri imbere Amavubi azaba ari ikipe itanga umusaruro,itajegajega inezeza Abanyarwanda. 


MUKANYANDWI Marie Louise

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *