Gusenya Rayon sports Ikimenyetso cyo gusenyuka k’umupira w’amaguru mu Rwanda.

Ubeshya ibihe ariko ntubeshya igihe.Ibi n'ibimwe bivugirwa hirya no hino mu bakunzi b'umupira w'amaguru.

Inkuru yacu irashingira ku ikipe ya Rayon sports yugarijwe n'ibibazo kugeza n'ubwo ubu itakigira icyerekezo.Amavu n'amavuko y'ikipe ya Rayon sports ntaho yigeze iba mu bihe bibi nk'ibyo irimo ubu.Amateka y'ikipe ya Rayon sports yashingiraga ku bayobozi baharanira intsinzi.

Abakinnyi bahatanira kuzamura urwego rw'imikinire yabo.Ikipe ya Rayon sports n'igihe iva ku ivuko ikajyanwa mu mujyi wa Kigali yaritarahinduka uko iri ubu.Imyaka 27 niyo tugiye gushingiraho tureba uko ikipe ya Rayon sports yagiye ihura n'ibibazo bigamije kuyisenya.

Shampiyona ya 1997/1998 iy'ikipe ya Rayon sports yatwaye igikombe ijya mu marushanwa ya CECAFA nacyo igisesekaza ku kibuga cy'indege Kanombe.Muri Gashyantare 1998 nibwo umutoza Raul shungu yahawe igihe ntarengwa akaba avuye mu Rwanda.Itsinda ryari rifite  inyungu z'ubucuruzi batanze umutoza Rudasingwa longin n'abakinnyi Muhamud Mose.

Aha niho ikipe ya APR fc yatangiye kwinjira mu buzima bw'iya Rayon sports.Aha niho herekanwe ko ikipe ya Rayon sports iyo yahungabanye umupira w'amaguru uhita ujya habi.Nibwo byabaye ngombwa umutoza Raul aragaruka arangiza Shampiyona ya 2002 yihanije iy'APR fc iyitsinda ibitego bine kuri kimwe iyitwara igikombe.Umwaka wa 2003 bamwe mu bakinnyi ba Rayon sports nka Witakenge Janot yerekeje muri APR fc naho Sumayire Mussa Jean,Aman Mudeyi na Hamudun Makoyi birukanwa mu Rwanda.Umwaka wakurikiyeho Hamudun Makoyi yakiniye APR fc.Ibi ntabwo byaciye intege ikipe ya Rayon sports kuko yariyubatse ,ariko ryatsinda riyisenya riba ryibasiye Raul arahunga.

Umwaka wa 2005 hadutse itsinda ribuza ikipe ya Rayon sports irusha iy'APR amanota arindwi hasigaye imikino itatu ngo Shampiyona irangire iba ibuze  igikombe.Ikipe ya Rayon sports yakomeje kugerwa amajanja kugeza bayisubije ku ivuko Nyanza.Umuriri w'abafana ba Rayon sports abagabaga ibitero mu ikipe baretse umupira w'amaguru ukinwa uko utegetswe yongera gutwara igikombe.

Imyaka yakurikiyeho ikipe y'APR fc yatwaye Rayon sports umukinnyi Mwiseneza Djamal.Haje kuza uwitwa Nzamwita Vincent De Gaule ategura umugambi wo gusenya Rayon sports Imana ikinga ukuboko.Ikipe ya Rayon sports yaje kwiyubaka ushingiye ku bana bato bab'abanyarwanda.

Impera za 2017 ikipe ya Rayon sports yahawe nyobozi igizwe na Muvunyi Paul.Intego kwari ugutanga abakinnyi mu ikipe y'APR fc.Uyu mugambi wagezweho mu mpera za 2019  kuko abakinnyi Manzi Thiery,Mutsinzi Ange,Imanishimwe Djabil,Niyonzoma Olivier Sefu,Bukuru Christophe.Naho APR fc ifata abo yirukanye ibatiza Rayon sports.

Intego zo gusenya Rayon sports byarakomeje hashyirwaho ingamba zo gutora biciye muri fan club.Gusenya umuryango wa Rayon sports hagamijwe guheza abanyamuryango.Kugira Komite zitabasha gukemura  ibibazo nko kugerekerekerwaho ibyemezo ntihakane.

Abakunzi b'ikipe ya Rayon sports bakaba basaba ko basubizwa uburenganzira bwo mu muryango wabo. Ibi nibidakemuka bizaba arimwe mu nzira yo kurindimuka k'umupira w'amaguru.

 

Murenzi Louis

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *