Ukwezi kwa Nyakanga:Ibihugu byo muri CPGL byabonye ubwigenge idarapo rirazamurwa .

Inkubiri ya Demokarasi mu bihugu byakoronejwe n'igihugu cy'Ububiligi yasize irihe somo mubenegihugu?Intambara ya mbere y'isi yose yasize igihugu cy'Ububiligi kirukanye icy'Ubudage mu bukoroni bwo mu Rwanda,Burundi na Congo Kinshasa.Ubwo ONU yaritangiye kwemerera buri gihugu kwigenga no mu biyaga bigali ntihasigaye.

Igihugu cya Congo Kinshasa nicyo cyabimburiye ibindi kizamura idarapo.

joseph desire mobutu sese seko

Ibihugu bya Rwandarundi byazamuye idarapo tariki 1/7/1962.

 

Igihuhu cya Congo Kinshasa cyayobowe na Mumbutu agihindurira izina cyitwa Zaire.

U Rwanda rwazamuye idarapo urwangano ruhabwa icyicaro,ubwicanyi bushyirwa mu mihigo bamwe mubaruvuka bamenrsherezwa ishyanga.U Burundi nabwo ntibwatanzwe naho intimba yuzuye imitima y'abashingantahe bahungira mu baturanyi.Ingoma zo muribyo bihugu zakomeje guhangana na politiki yazamura ubumwe bw'abanyagihugu ,ariko biranga ubutegetsi buba ubwa bamwe.

kayibanda gregoire

Leta ya Kigali yari iyobowe na Perezida Kayibanda Gergoire yahanganye niyo mu gihugu cy'Uburundi yari iyobowe na Gen Michel Micombero.

Michel Micombero

Leta ya Kigali yaje gukorerwa coup d'etat Gen Habyarimana Juvenal afata ubutegetsi.Leta ya Bujumbura nayo Col Bagaza Jean Baptiste afata ubutegetsi basanga Marchard Mumbutu bashinga umuryango wa CPGL.Byaje kugaragara ko inyota y'ubutegetsi  ikiri yose CPGL ihinduka isibaniro ry'imitwe ya kinyeshyamba ishaka ubutegetsi.

Abasesengura basanga ubwigenge bwaharaniwe bukiri ikibazo mubenegihugu kuko batagira ubwisanzure ngo babe bagenda CPGL nk'umuryango ubahuza.Niba kwigenga byarakomeje gukemangwa ubwigenge bwanyabwo buzaboneka ryari?buzatangwa nande?

Ubuse amakosa akorwa nayo azashinjwa abazungu?Niba bicaye ku ntebe baratowe na rubanda bakabaye bibuka ko uwamutoye ngo amutegeke har'icyo amutegerejeho.

 

Kimenyi Claude

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *