Akorerwa ihohoterwa ubuyobozi burebera

Uwingeneye Alice utuye mu Mujyi wa Kigali, mu karere ka Gasabo, mu murenge wa Nduba, atangaza ko akorerwa ihohoterwa rishingiye ku mitungo ubuyobozi burebera, yanabutabaza bukamubwira ko ari ikibazo agamba gukemura we n’umugabo we.

Uwingeneye ni umubyeyi w’abana bane ukora akazi ko gucuruza amafi, yatangaje ko umugabo we yari afite akabari ku Kimisagara, ariko Covid-19 igeze mu Rwanda aba umwe mu batakaje akazi kuko akabari katemerewe gukora. Ngo kuva yatakaza akazi imitungo y’urugo yarayimaze ayigurisha, ubu ageze ku rwego rwo kwambura umugore amafaranga aba yacuruje.

Ati  » Kuva iyi korona yagera mu Rwanda nta mahoro mfite, umugabo yirirwa mu nzoga, isambu twari dufite yarayigurishije, amafaranga ayamaze yadukira ibikoresho byo mu nzu, ubu nta televiziyo, nta radiyo ikiharangwa, none ubu ageze ku mafaranga yanjye mba nacuruje kandi ari nayo amfasha gutunga urugo, nagira icyo mubwira akankangisha kuzanta agasanga abagore bafite amafaranga, nagana kwa mudugudu bakambwira ko ikibazo ari twe kireba, ari natwe tugomba kugikemura ».

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umusigire w’umurenge wa Nduba, Bugingo Eugene yatangaje ko iki kibazo batakizi, ko ariko muri ibi bihe abantu babuze imirimo kubera ingaruka za Covid-19, ikibazo cyo kutavuga rumwe ku ikoreshwa ry’imitungo ku bashakanye cyiyongereye.

Ati  » Iki kibazo cya Uwingeneye ntitukizi, ariko muri iki gihe usanga hirya no hino hagiye hagaragara ingo zirimo ubwumvikane buke, biturutse ku kuba harimo umwe mu bashakanye watakaje akazi, ntabashe kubyakira akumva yakomeza kubaho nk’uko yabagaho ataratakaza akazi,  bigatuma asesagura imitungo y’urugo yemwe yaba ari umugabo utagikora, akumva agomba kubangamira imikoreshereze ikwiriye y’ayo umugore yinjiza ».

Uyu muyobozi yakomeje atangaza ko ubukangurambaga kuri iki kibazo bukenewe, ariko yemeza ko nk’umurenge bagiye gukurikirana ikibazo cya Uwingeneye, ngo kuko akenshi kutumvikana ku mitungo ari byo bikurura amakimbirane n’ihohoterwa rinyuranye.

Umuhuzabikorwa w’Umuryango w’Abagabo Uharanira Guteza Imbere Imico Myiza y’Abagabo Izira Ihohotera «RWAMREC», Silas Ngayaboshya yatangaje ko impamvu ihohotera rikorerwa abagore ryiyongereye muri ibi
bihe bya Covid-19 ari ubushomeri bukurura ubukene, inzara ndetse no kwicara bavumba inzoga hirya no hino bitera ubusinzi, nigatuma habaho kutumvikana ku ikoreshwa ry’imitungo.

Uyu muyobozi akaba yarashimangiye ko muri iki gihe baticaye, bari guhangana n’ihohoterwa ribera mu ngo by’umwihariko akaba asaba abagore bahohoterwa bakamenya uburenganzira bwabo ndetse mu gihe bibaye ngombwa ibibazo byabo bakabishyikiriza inzego z’umutekano.
 

Mukanyandwi Marie Louise

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *