Ferwafa yigize ntibindeba biha icyuho amakipe agenerwa ingengo y’imali na Leta gusenya aya rubanda.

Bomboli bomboli ikomeje kwibasira umupira w'amaguru kubera ko amakipe yacitsemo ibice bitatu.

Olivier Perezida wa Ferwafa [photo archives]

Shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda amakipe yacitsemo ibice bitatu.Icyiciro cya mbere kigizwe n'amakipe akoresha amafaranga menshi agura abakinnyi bafite ubuhanga,naho izisigaye zikagura abakinnyi basigaye bigatuma zisenyuka.

 

Duhere ku ikipe y'APR fc:Iyi kipe ivugwaho byinshi bitandukanye kandi byerekana ukuntu ibangamira izindi kipe.Ikipe y'APR fc ihabwa amafaranga na Ministeri y'ingabo z'igihugu.Abakinnyi bose ikeneye irabagura.

Abakinnyibatandukanye bava mu makipe bayijyamo har'abavuga ko bari kurwego rwo hejuru bakavamo batarakina.Urugero Djuma yavuye mu ikipe ya Kiyovu sports ahamagarwa mu ikipe y'igihugu Amavubi,ariko kugeza ubu yaburiwe irengero.Bukuru Christophe yavuye mu ikipe ya Rayon sports agezemo avamo atazi iyo ava niyo ajya.APR fc niyo igena uko Ferwafa iyoborwa,bikaba binavugwa ko ariyo yageneye Kiyovu sports na Rayon sports abaziyobora kugirango nibakeneramo abakinnyi byo kuyigora .Abakurikiranye uko umupira w'amaguru uhagaze basanga ikipe y'APR fc ikwiye kugendera ku mategeko.

Ikipe ya Police fc ifashwa na Ministeri y'umutekano.Iy'ikipe kuva yakwinjira mu cyiciro cya mbere 2003 ntabyinshi irakora nayo ikinisha abanyarwanda igura abakinnyi aruko APR fc yarangije kugura.

Police fc n'ubwo ikinisha abanyarwanda gusa,ikanakoresha amafaranga menshi igura abakinnyi n'abatoza nta musaruro itanga bikaba aribyo byatumye yirukana umutoza Haringingo. Ikipe y'As Kigali yo ifashwa n'Umujyi wa Kigali ihabwa byose kuko igura abanyamahanga nayo ivugwa muzibangamira iza rubanda.

Icyiciro cya kabili kigizwe n'ikipe za rubanda.Rayon sports, Gasogi United,Gorilla fc.Iz'ikipe zirarya zikimara.

Murizi ivugwa cyane niya Rayon sports kuko ariyo ihora itwarwa abakinnyi bajya muri APR fc.Ikipe ya Rayon sports ubu imaze imyaka itatu igerwa amajanja ngo isenywe kugeza ubwo RGB yakuyeho inzego zose za Rayon sports.Ubu mu iri gura ry'abakinnyi biravugwako Komite ya Rayon sports yategetswe kurekura umukinnyi Nishimwe Blaise.Icyiciro kindi kigizwe n'amakipe afashwa n'Uturere.

Iki cyiciro kigizwe n'amakipe icyenda.Ahora muruziga rw'amuzunga kuko adashobora guharanira gutwara igikombe na kimwe gikinirwa .Ikipe yindi ifashwa na Ministeri y'ingabo ni Marines fc.

Isesengura ryerekana ko igitera ibibazo aruko nt'amatora ya Ferwafa akorwa nk'uko amategeko abiteganya.Ikindi cyagaragaje ko Ferwafa yagiyeho mu buryo bwishe amategeko n'uko umukandida Rurangirwa Louis yabigaragarije abari bashinzwe amatora .

Abakunzi b'umupira w'amaguru basanga niba hatubahirijwe amategeko ngo ikipe zose zihabwe uburenganzira bungana ntaho waba uva ntaanaho waba ujya.

Ikibazo gikaze n'imisifurire kugeza ubwo umusifuzi Twagirumukiza Abdul avugwaho kubogamira kuri APR fc yaregwa muri Ferwafa ntihagire igikorwa.

Umusifuzi Mutuyimana dieudonne wasifuriye ikipe y'APR fc niya Rayon sports akemeza ko hakozwe ikosa ryatanze penaliti ikabyara igitego ntarongera gusifura.

Niba rero ikipe y'APR fc itanga ifaranga ritubutse igura abakinnyi nikerekana ko ntayindi yahangana nayo.Ingengo y'imali iva mu misoro ya rubanda.

Ikiriho n'uko abayobora amakipe batinya kwiteranya bakajya mu nteko rusange baherewe amabwiriza kuri telefone.Abasesengura basanga nibikomeza gutya umupira w'amaguru nibatongera abanyamahanga ngo babe balindwi wazaba urangiye.

Uwo mu ikipe ya Rayon sports twaganiriye akanga twatangaza amazina ye yagize ati"Twebwe twugarijwe n'igitugu cyo kudushyiriraho abatuyobora bigatuma ikipe ihora mu bibazo kuko aritwe twabashaga guhangana niy'APR fc mu marushanwa atandukanye.Uwo bireba ninde?uwo bitareba ninde?uzabikemura ninde?utabikemura ninde?Abayobora amakipe nimwe muhanzwe amaso.

 

Kimenyi Claude.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *