Ikipe ya Rayon sports ikomeje kuba munzira zinzitane zisaba Komite iyobowe na Fidele Uwayezu na Kayisire Jaques kwegura.

Ibihe bitandukanye byagiye biranga ikipe ya Rayon sports byagiraga impinduka.Abafana b'ikipe ya Rayon sports bibaza niba izaguma uko iri cyangwa izasubira kubaha ibyishimo byo kubyina murera.

UWAYEZU Fidele kuyobora Rayon sport biramunaniye[photo archives]

Umwe k'uwundi mu bakunzi b'umupira w'amaguru bibaza niba ikipe ya Rayon sports izongera gukina abafana bakuzura stade.

Ikivugwa mur'ikigihe n'uko Komite iyoboye ikipe ya Rayon sports bra cyerekezo ifite cyo kongera kugira uruhare mu mupira w'amaguru.Komite ya Fidele Uwayezu na Kayisire Jaques yagabiwe ikipe ya Rayon sports barangije bavuga ko bafite gahunda yo kubaka ahazaza heza.

Uwayezu Fidele ubwe kugeza ubu ntagaragaza niba ikipe yagabiwe ishobora kujya muruhando rwo kugura abakinnyi ,kugirengo izabashe kongera guhatanira gutwara igikombe.Ubu haribazwa niba Komite ya Rayon sports itegereje kuzasinyisha abakinnyi bazirukanywa niy'APR fc ,kandi nabwo abo bakinnyi bakazahabwa Rayon sports nk'intizano.

Mu minsi yashize ikipe ya Rayon sports yahaye iy'APR fc abakinnyi batanu bari barangije gutwara shampiyona 2019 ,nyuma iy'APR fc iha iya Rayon sports abo yari yirukanye kongeraho umukinnyi Sugira wabaye intizo.Isesengura ryerekana ko ikipe ya Rayon sports Komite yayo yigize ntibindeba ishingiye ko ihabwa amabwiriza nuwayihaye gutegeka.

Niba rero Komite ya Rayon sports iterekana uko izaba ihagaze muri shampiyona 2021/2022 .Ibi ababivuga bashingira ko nta mukinnyi igura nabo yar'ifite batangiye kwigira kwa mukeba.Mugisha Girbert yagiye muri APR fc,na Rugwiro Herve werekeje mu ikipe y'As Kigali.

Kuba ikipe nka Rayon sports itaragaragaza umukinnyi n'umwe igura ,ibi bikerekana ko iyi Komite ikwiye kwegura ikipe ikava mu bugwate igasubizwa ba nyirayo,hadashingiye ku itegeko rya RGB ryishe amategeko shingiro agenga ikipe ya Rayon sports.Ababonye uko Rayon sports yatsinzwe kugeza iba iya kalindwi bafashe icyemezo cy'uko hakurikizwa amategeko ya kera abanyamuryango basinye kuri status bakongera bakitorera inzego zo kuyobora ikipe yabo.

Niba harababina ko gusenya Rayon sports byafasha zimwe mu ikipe kuba zagira ubuhangange beazifasha kwigarurira abakunzi b'umupira w'amaguru ,kandi bikaba bitazashoboka.Buri mufana w'ikipe ya Rayon sports iyo muganira akubwira ko niyo yajya mu cyiciro cya kabili yazayigumaho,aho gufana ikipe y'APR fc.

Gushishoza kuri bamwe mu bakunzi b'umupira w'amaguru kwerekana ko covid yagiye ifasha Komite ya Rayon sports kwihisha abafana kuko batajya kuri stade.Iyo baba bajyayo bari kuvugiriza induru Komite bakayisaba kwegura,cyane ko Komite yerekanye cyangwa yerekana intege nkeya.

Abafana b'ikipe ya Rayon sports bakaba basaba Komite iyobowe na Fidele Uwayezu na Kayisire Jaques kwegura kuko batari muruhando rwo kubaka ejo hazaza.

Kimenyi Claude

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *