Umujyi wa Kigali abaturage baratabaza kubera ikiboko cy’abanyerondo gikomeje kuvuza ubuhuha.

Ingamba zo gukaza umutekano wo kurwanya abajura bari mungeri zitandukanye washyizweho,urangije bawita Inkeragutabara.Aha bikaba bihuzwa n'uko abakuriye amarondo kuva k'Umujyi wa Kigali kugera ku k'Agali arabasezerewe mu gisirikare cyangwa bakigikora.

Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali Rubingisa Pudence[photo archives]

Ikibazo cy'ubujura cyari gikabije cyane ko mu mujyi wa Kigali har'uduce umuntu umwe kugeza kuri batatu batabashaga kuhanyura igihe cyo k'umugoroba kubera amabandi yabashikuzaga amatelefone,ku bagore bagashikuzwa amashakoshi.Ikindi mu mago naho byabaye nk'ibigabanuka.Abakora irondo bo ntabwo bigeze bab'abasirikare n'abaturage bakuwe iyo mu midugudu.

Inkuru yacu iri ku kibazo cy'uko abakora irondo mu mujyi wa Kigali bitwikira amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya covid 19 bagahohotera abaturage.Ubwo mu murenge wa Kimisagara bamwe bajyaga guhaha ibiryo mu masoko atandukanye ab'irondo babicaje hasi batangira gukubita ngo barabasuzuguye.Umurenge wa Rwezamenyo nabo ntibasigaye kuko igice cyigana i Matimba barabakubise umwe banamukora mu mufuka basanga nta n'igiceli yifitiye.

Umurenge wa Gikondo igice cya Sodoma naho inkoni yavuzaga ubuhuha.Umurenge wa Gatenga ahugabanira n'uwa Kicukiro naho barakubitaga.Akarere ka Gasabo Umurenge wa Remera na Kimironko urugomo rurakabije,ariko mu murenge wa Kimironko bakanashinja Gitifu wawo Madamu Rwabukumba kubamenera inyanya n'ibindi bicuruzwa baba bajyanye mu isoko.Uwo twahaye izina rya John kubera umutekano we aganira n'ikinyamakuru ingenzi na ingenzinyayo com yagize ati"iteka twakwa amafaranga y'umutekano kugirengo ho kugira uduhohotera,ariko usanga twariguriye inkoni zo kudukubita.

Undi nawe wo mu murenge wa Kimisagara twise Mukansanga kubera umutekano we tuganira yagize ati"Uriya mwana bari bicaje hasi akiruka agana mu cyahafi babanje kumubwira ko yambaye agapfukamunwa nabi,abasubizako iyo gafashe umunwa n'amazuru yumva nta kindi kibazo.Irondo ati"uradushyogoza icara hasi cyangwa tukumene umutwe.

Abagaya imyitwarire yabakora irondo barasaba umujyi wa Kigali ko abashyirwa mu kazi babanza kwigishwa cyane ko baba bakorana n'abaturage isaha ku isaha.Twavuganye nababishinzwe mu nzego zitandukanye banga ko twatangaza amazina yabo kubera umutekano wabo ariko bagize bati"turacyanoza irondo,kandi ugaragaweho amakosa arirukanwa.

Mbere yo gushyira umuntu mu kazi k'irondo hakabaye hakorwa iperereza ntibapfe gushyiramo ababonetse bose ,kuko nibo bakora amakosa yo kwiba no gukubita abaturage.

Kalisa Jean de Dieu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *