Miliyoni 800 zanyerejwe muri Koperative Coopcom zikomeje gutezamo ikibazo RCA nitabare.

Kugaruza umutungo wa Koperative Coopcom wanyerejwe na Komite nyobozi ya Ndahumba Emille yakuweho,ariko ikaba ikibibamo ibibazo kugirengo urubanza ruzaba mu kwezi gutaha rusubikwe.

Ndahumba Emille ukekwaho kunyereza umutungo wa Koperative Coopcom (photo archives)

Amakuru akomeje kuzunguruka navugwa nabafatanyacyaha niyo Komite nyobozi yacyuye igihe kuko idakozwa ingenzurwa ry'umutungo.Undi uvugwa mu bibazo bizengereza Koperative Coopcom ni Twagirayezu Thadeo wari warahawe isoko na Ndahumba Emille mu manyanga bikaza kuvumburwa.

Icyo gihe Twagirayezu Thadeo yahawe isoko nawe ariho indi Kampani bivumbuwe nawe atangira kurwanya Komite nyobozi.

Bamwe mubanyamuryango ba Koperative Coopcom baganiriye n'ikinyamakuru ingenzi na ingenzinyayo com bakangako twatangaza amazina yabo kubera umutekano wabo tuganira bagize bati"Hagati muri Coopcom harimo ikibazo gisaba imbaraga kugirengo gikemuke.Umwe ati"Coopcom yafashe ideni muri Banki ya BRD kwishyura bitangira kugorana kuko harimo abanyamuryango babalinga.Undi nawe ati"Ndahumba Emille n'itsinda rye banyereje akayabo k'amafaranga agera kuri miliyoni maganinani z'amafaranga y'u Rwanda.

Undi munyamuryango nawe aganira n'ibitangazamakuru ingenzi na ingenzinyayo com yagitangarije ko har'abakozi bo muri RCA babogamira kubanyereje umutungo,ikindi bakaba bashaka ko igenzurwa ry'umutungo ryasubikwa kugeza urubanza rurangiye.Ubwo urubanza ruburanishwa n'urugereko rwisumbuye rwo mu karere ka Gasabo rufite icyicaro Rusororo ,aho ubushinjacyaha buregamo Ndahumba Emille nabagenzi harabavugaga ko ntakizagerwaho.Abasesengura ibyo muri Coopcom kongeraho icyatumye inteko rusange yari kubera kuri Dove Hotel itaba basanga ubutabera bwonyine aribwo buzakemura ikibazo.Kuki bamwe mu bakozi ba RCA hamwe n'ushinzwe amakoperative mu karere ka Gasabo bivanga mubyo muri Coopcom bananiza Komite nyobozi.

Ubwo twateguraga iy'inkuru twagerageje gushaka Perezida wa Coopcom ntitwabasha kumubona ,ariko naramuka agize icyo adutangariza tuzakibagezaho.Abasesengura iby'urubanza rwabanyereje umutungo wa Koperative Coopcom basanga hari hakwiye ubutabera busesuye,cyane ko hahora hamaganwa ruswa n'akarengane.

Ubu bivugwako Ndahumba Emille ukekwaho kunyereza umutungo wa Koperative Coopcom yaba yaratorotse igihe yashakishwaga .Niba buri munyamuryango wa Koperative Coopcom ahanze amaso ubutabera kugirengo umutungo wanyerejwe ugaruzwe hazabe ukuri.

Buri munyamuryango wa Koperative Coopcom ategereje iburanisha n'isomwa ry'urubanza bityo ukuri kukaganza ikinyoma.

Murenzi Louis

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *