Umutegetsi utinya Demokarasi aniga itangazamakuru:Umujyi wa Kigali ntutanga amakuru.

Gutanga amakuru biri mu nshingano za buri wese,kuko kudatanga amakuru biba bihishe byinshi cyane abayobozi baba babazwa amwe mu makuru arebana n'ubuzima bw'abaturage.

RUBINGISA Pudence umuyobozi w'Umujyi wa Kigali [phot archives]

Umujyi wa Kigali ngo ugira ibitangazamakuru uha amakuru n'ibindi bayima.Iyo utatanze amakuru umunyamakuru atangaza ayafite.Aha niho havugwa inzego z'umutekano nka Dasso n'irondo bihohotera rubanda.
Inzego zibanze zigize umujyi wa Kigali zivugwamo ibikorwa biri mungeli zitandukanye.Aha turebera mu bishimwa biba byakozwe neza.

Ibindi nibyo kugaya biba byakozwe nabi.Inkuru yacu iribanda k'urwego rw'umutekano.Igice cya mbere kiribanda kuri Dasso.Uru rwego rwa Dasso harahusanga rwarenze ku nshingano rukiha izindi zihanitse.Uturere dutatu tugize umujyi wa Kigali usanga buri murenge Dasso ziwukoreramo zijya mu bikorwa nko kugenzura ubucuruzi kugirengo zibonere indonke.Aha niho hava guhohotera abaturage.

Ni muri urwo rwego usanga baba inshuti z'abazunguzayi bakirirwa bazunguza ibicuruzwa ntihagire ubakoraho.Bamwe mubazunguzayi baganiriye n'ikinyamakuru ingenzi na ingenzinyayo com bakanga ko amazina yabo kubera umutekano wabo bagize bati"Leta ntiyemera ubuzunguzayi,ariko ikibabaje abashinzwe kubuca nibo babukora.

Umugore w'umuzunguzayi twaganiriye akanga ko twatangaza amazina ye yagize ati"Iteka twerekana ko dukuwe mu muhanda natwe byadushimisha,ariko ntibikorwa.

Dasso nizo zizunguza kuko zigira inshuti muri twe zibaha amafaranga mu gitondo mbere yo kuzunguza.ingenzi ko babubakiye amasoko kuki mutayajyamo? Umuzunguzayi twe batwimyemo ibibanza.

Umujyi wa Kigali twahamagaye dushaka kumenya uko biteguye gukemura ikibazo cya Dasso ikorana n'abazunguzayi bigatuma biyongera ntitwabasha kubabona.Ikindi kibazo gihangayikishije nicy'abanyerondo bavugwaho imyitwarire igayitse.Irondo abarikora barakemangwa kuko ubujura buvuza ubuhuha cyane igihe cy'umugoroba cyangwa abazinduka bajya mu mirimo itandukanye.Abaturage batandukanye bakomeje kwinubira uko bakwa amafaranga yo guhemba irondo,ariko ugasanga umutekano wabo ukomeza kugerwa ku mashyi.

Igice cy'Umurenge wa Remera cyane nko mu Ruturusu usanga insoresore zinywera itabi zigashikuza amatelefone naho abagore amasakoshi.Igice cy'Umurenge wa Gatenga ahuhurira n'uwa Gikondo mu Gashyekero naho umutekano ugerwa ku mashyi.Hagati y'umurenge wa Kigarama na Nyarugenge aho bita mu Rwampara kugeza naho Kigarama igabanira na Nyamirambo.Iteka abaturage baravuze ntagikorwa.

Umuhanda Nyakabanda ,Kimisagara na Nyabugogo no ku manywa ntibatinya kwambura telefone.Cyahafi ugana Muhima naho ishyamba si ryeru.Gitikinyoni ugana Nzove na Nyabarongo hose umutekano ni mukeya.Umugabo Alphonse yambuwe telefone atabaje abanyerondo ba Kimisagara bamwamaganira kure.

Icyifuzo cy'abatuye umujyi wa Kigali batangarije ikinyamakuru ingenzi na ingenzinyayo com n'uko babashakira irondo ry'umwuga kandi rigakorwa nabakoze mu nzego z'umutekano bakanahembwa menshi,ariko umuturage agatekana.Abaturage bakomeje batangaza ko ikibababaza aruko bamwe mu banyerondo batabazwa bakanga gutabara.

Umwanzuro wo gukora irondo waburiwe igisubizo kuko ubujura bukomeje kuvuza ubuhuha.Umujyi wa Kigali uzihangane ubitangeho amakuru.

Kimenyi Claude

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *