Ninde uzazahura umupira w’amaguru ko ukomeje kubamo ibibazo bikaburirwa umuti?

Umwami Mutara III Rudahigwa Leon Charles niwe washinze umupira w'amaguru anawuteza imbere none barawushenye. 

Umwami Mutara III Rudahigwa Leon Charles azikukwa mu mupira w'amaguru (photo archives)

Ninde uzazahura umupira w'amaguru ko ukomeje kubamo ibibazo bikaburirwa umuti? Itangira ry'umupira w'amaguru mu Rwanda ryerekana ko watangiye 1930 .

Icyo gihe ukaba waratangijwe n'Abafurere b'Urukundo bayoboraga ishuri ry'Indatwa nyuma ubu ryitwa Groupe officiel de Butare.Amakipe yarakomeje aravuka ashingwa n'abamisiyoneri gaturika bayoboraga Misiyoni.Andi makipe yashinzwe n'Abayobozi.

Umuyobozi wabimburiye abandi n'Umwami Mutara III Rudahigwa Leon Charles.

Ikipe yavukiye mu murwa mukuru w'u Rwanda yiswe Amaregura ishinzwe n'Umwami Rudahigwa.

Umushefu Rutaremara nawe ashinga ikipe Amagaju mu Bufundu.Umutware Nkuranga ashinga ikipe Amasata ku Gasoro na Mutende.Ikipe ibihogo bivukira Nyaruguru mu Barinda na Barindangwe.Indi kipe yavukiye i Kabgayi ishinzwe n'Abapadri.

Indi nayo ivukira mu Nyakibanda ishinzwe n'Abafaratiri bigaga mu iseminari nkuru.Ikipe yindi yavukiye i Rwinkwavu mubacukuraga amabuye y'agaciro arimo Zahabu nandi.

Abacukuraga amabuye y'agaciro mu bice bya Shyorongi nabo ntibatanzwe kugeza 1990 ikipe Nyakabigo FC yarikiwuconga.

Rutongo abapadiri n'abacukuraga amabuye y'agaciro nabo bakoze ikipe yitwaga Rutongo yaje kwivanga na Mugambazi yakomeje kugeza 1990 ikina mu cyiciro cya gatatu.

Amateka yerekana ko ikipe Victory yashingiwe muri Astrida ku Kibuga cyitwaga Uruyange ariyo ya mbere mu mupira w'amaguru.Indi kipe niyavukiye i Byumba yitwaga Imparirwakurusha.

Repubulika igishingwa yahindaguye byinshi cyane ko yabifataga nk'ibyo ku Ngoma ya cyami.Ikipe Imparirwakurusha yahindutse iya Komine Kiyovu kugeza na n'ubu.Burugumesitiri Kabahizi yahise abigira ihame.

Victory yafashe izina rya Komine Mukura ariko kubera inkunga bahabwaga bemera kongeraho Victory kugeza na n'ubu,ariko bubakirwa stade Huye.Indi yafashe izina rya Komine niyo mu Nyakibanda iba Gishamvu ifashwa n'umuzungu Londen wabaga kuri Paruwase ya Nyumba.Ikipe Amaregura ifashijwe na Dr Murego Donat na Padri w'umubiligi wayoboraga College Christu Roi de Nyanza bayihaye izina rya Rayon sports.

Ikipe Amagaju niyo itarumvukanye muri Repubulika ya mbere niya kabili.

Amagaju yongeye kumvikana kubwa Meya Munyentwali Alphonse.Amateka ashingiye kubaka no gusenya yerekana ibice byose.

FPR ifashe Ubutegetsi nayo amakipe yafashe amazina y'uturere bituma umupira w'amaguru usa nkaho ubuze iyuva niyujya!Ikipe Flash FC yahindutse Muhanga FC.Ikipe Zebres FC nayo yahindutse Gicumbi FC.

Mukungwa FC yarabyutse ariko biranga Musanze FC niyo iganje mu mujyi wa Ruhengeli.Kuba kera abanyarwanda barakundaga kureba umupira w'amaguru,ubu bakaba batakiwureba abahanga bemeza ko nibikomeza gutya mu myaka nk'itatu umupira w'amaguru uzaba warabaye iciro ry'umugani.

Umwe kuwundi bemeza ko mugihe ntagikozwe ngo utugali kugera k'Uturere bagire urubyiruko rukina umupira w'amaguru hazajya hiyambazwa abanyamahanga bagahabwa ubunyarwanda.

Ibatizwa rikongera rikaganza cyane ko umupira w'amaguru ubu bawugize ubucuruzi.Ferwafa nayo ni ntibindeba,ntiteranya,maze bigatuma umupira w'amaguru urunduka burundu.

Kalisa Jean de Dieu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *