Iyicwa ry’Umuganwa Louis Rwagasore intandaro y’urwangano hagati y’Abatutsi n’Abahutu mu gihugu cy’u Burundi

 Inyota y'ubutegetsi niyo ntandaro yubaka urwangano hagati y'Abatutsi n'Abahutu mu gihugu cy'u Burundi.Iyi ntandaro yatangijwe n'ishyaka PDC ryari rihanganye niryashinzwe n'Umuganwa Louis Rwagasore rikanatsinda Amatora bigatuma aba Ministri w'Intebe.Kuva mu ntangiriro za 1960 kugeza na n'ubu ibihugu Rwanda_Urundi,byari igihugu kimwe gikoronizwa n'igihugu cy'u Bubiligi.Habayemo ubwicanye na n'ubu bikaba aribyo bikibasiye ibi bihugu.Louis Rwagasore ufatwa nk'intwali y'igihugu cy'u Burundi yishwe arashwe isasu rimwe mu muhogo.

Umuganwa Louis Rwagasore wabaye igitambo cya Demokarasi mu Burundi (photo archives)

Louis Rwagasore yaharaniye Ubwigenge bw'igitugu cy'u Burundi yicwa na Kageorgis wakomokaga mu gihugu cy'u Bugereki.Louis Rwagasore yize mu mahanga agaruka mu gihugu cye cya Urundi cyari gifite umurwa mukuru Usumbura.Louis Rwagasore niwe watangije inkundura ya politiki anashinga ishyaka UPRONA rinatsinda amatora urwangano ruvuka ubwo.

Amakuru duhabwa n'Abasaza b'Abashingantahe agira ati"Ababiligi bishe Umwami Mutara III Rudahigwa Leon Charles w'u Rwanda,bakurikizaho Louis Rwagasore w'umurundi.Bashimangirako Jean Harroy yagiye ku bitaro bya Rodin kureba niba umuganwa agihumeka cyangwa yashizemo umwuka.Ibi bitaro byaje kwitirirwa Rwagasore,ninabyo Umwami Mutara III Rudahigwa Leon Charles yaguyemo.

 Icyaje guteza impagarara  cyagaragaye nyuma yiyicwa rya Rwagasore cyabaye mu ishyingurwa.Umurambo wajyanywe mu Intara ya Gitega.Abashingantahe n'akababaro kenshi bati"mufungure isanduku  turebe n'amaso yacu ko ari Ministri w'intebe Louis  Rwagasore.Guverinoma y'u Burundi yaje gushyira ahagaragara ko uwitwa Roberto Regnier ko ariwe wateguye umugambi mubisha wo kwica Rwagasore.

Igihe habaga ubwicanyi bwakorewe Louis Rwagasore hari tariki 13 Ukwakira 1961yari kumwe na Ndenzako Leon,Nimbona,Ntiruhwama Jean,Katikati Felexis,Ngunzu Pierre na Mbugubugu Melance.Icyo gihe bari kuri Hotel Tanganyika yo mu mujyi wa Usumbura.Niyo Bujumbura y'ubu.Rwagasore abamwishe bahise bagenda mu modoka,ariko nyuma baza gufatwa.Iperereza rigitangira ryafashe umugereki witwaga Kageorgis.

Abarundi bari ibyitso ni"Antoine Nahimana,Henri Ntakiyica aba bakaba bari mu ishyaka ryatsinzwe ariryo PDC ryakomeje gukorana n'Ababiligi bakoronezaga Rwanda_Urundi.Urupfu rwa Rwagasore havuzwemo Michel Latrau,Jean Baptiste Ntidendereza na Joseph Biroli.Igitangaje Rwagasore niwe wari warashyize Ntidendereza muri Guverinoma.Urubanza rwabishe Rwagasore rwaje  kuburanishwa Kageorgis aricwa nabandi b'Abarundi nabo bahanywa icyaha cyubwi bwicanyi.U Burundi bwakomeje kubamo urwangano bushingiye ku bwoko kugeza ubwo no mu Rwanda byahabaye.

Abatutsi bo mu Rwanda bahungiye mu Burundi,naho Abahutu b'Abarundi bahungira mu Rwanda.Isesengura muri Politiki yo mu Burundi yerekanako benshi mubari bagize ishyaka PDC aribo bashinze amashyaka ashingiye kubwoko bwa paripehutu.Abo ubu nibo bategeka igihugu cy'u Burundi.Ishyaka UPRONA ryaje gucikamo ibice ku Ngoma ya Perezida Major Pierre Buyoya.Umuti wo kuzana amahoro mugihugu cy'u Burundi biri kure kuko inzika irusha inzigo guhora.

 

Kimenyi Claude

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *