Campany True D Energy Ltd ya Ngamije Ambroise Aman ishobora gufungirwa kongera guhabwa amasoko kubera ubwambuzi.

Imyumvire iyo itandukanye n'ibikorwa habaho igihombo.Ibi nibyo bikomeje kuvuza ubuhuha muri Campany True D Energy Ltd ya Ngamije Ambroise Aman ushaka guteranya abaturage akoresha na Leta.

Ngamije Ambroise Aman (photo archives)

Rwiyemezamirimo  Ngamije Ambroise Aman yahawe amasoko ,ariko hose abo yakoresheje bararira ayo kwarika.Mu mayeri menshi Ngamije Ambroise Aman abwira abaturage yagiye akoresha mu turere dutandukanye.

Reka duhere mu karere ka Gatsibo ,aho yambuye abaturage bamukoreye nyuma agashushanyako byatewe n'uko amakonte yabo atari yanditse neza.

Abakoreye Rwiyemezamirimo Ngamije Ambroise Aman mu karere ka Gatsibo baganira n'ikinyamakuru ingenzi na ingenzinyayo com bagitangarije ko batanyuzwe nibyo babwiwe haba kuruhande rw'ubuyobozi cyangwa ibya Ngamije cyane ko iteka ariyo mvugo,umwe ati "iyo tubonye Ngamije twamwise ngiye kubikemura vuba.Abakoreye Ngamije muri Gatsibo bakaba basaba kurenganurwa.Abakoreye Ngamije mu karere ka Nyamasheke baganira n'ikinyamakuru ingenzi na ingenzinyayo com bagitangarije ko bifuza guhabwa amafaranga bakoreye.

Abakoze imirimo muri Campany True D Energy Ltd ya Ngamije Ambroise Aman batangazako yareka kubateranya n'ubuyobozi cyane ko ahamagarwa ngo ikibazo gikemuke akanga.itangazamakuru ryagerageje gushaka Ngamije Ambroise Aman kugirengo rimubaze igihe azakemura ibibazo byinshi bimuvugwaho akarikwepa.

Murwanashya Jean de Dieu yakoze Nyamasheke yishyuza hafi miliyoni ebyeri z'amafaranga y'u Rwanda.Micomyiza nawe arishyuza miliyoni n'igice y'amafaranga y'u Rwanda.Mugisha Fredy nawe Ngamije yamwambuye agera ku bihumbi maganarindwi by'u Rwanda.

Aba bakoreshwaga na Minani Emmanuel we wishyuza miliyoni makumyabili na zirindwi z'amafaranga y'u Rwanda.Aba bakozi bigeze gushaka Ngamije Ambroise Aman ngo bamuhe ibyo bikoresho ngo abishyure arabura.Ibi bikoresho byasigaye mu maboko y'Akarere ka Nyamasheke.Kuva tariki 13 Gicurasi 2021 kugeza ubu Ngamije yambuye abo bakozi.

Ubwo twaganiraga nabo mu karere ka Nyamasheke tutashatse gutangaza amazina yabo kubw'umutekano wabo ,badutangarijeko bagiye gukemura ikibazo cyabambuwe na Ngamije Ambroise Aman,banarebe uko akazi kakorwa.

Rwiyemezamirimo Ngamije Ambroise Aman twaramuhamagaye kugirengo twumve igihe azakemurira ibibazo by'abakozi yakoresheje mu karere ka Nyamasheke.Ngamije ati"Mwandike ibyo mwifuza nimuranbirwa muzabireka kandi ntabwo muri urukiko.Kugeza dukora iyi nkuru Ngamije Ambroise Aman yari ataratwitaba,kongeraho ko yanze no kwitaba ubuyobozi bw'Akarere ka Nyamasheke.Ubuyobozi bwo bwadutangarijeko Rwiyemezamirimo Ngamije Ambroise Aman yanze guhemba abakozi yakoresheje yanga no kurangiza akazi bamuhaye,ko bamuhamagara akanga no kwitaba.

Ubuhemu bwa Ngamije bugera no kubo yagurishije ibyuma akabima inyemezabwishyu.Iteka mu itangazamakuru humvikanamo ba Rwiyemezamirimo bambura abo bakoresheje.

Murenzi Louis

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *