Ababitse ibikoresho by’ikoranabuhanga bishaje barasabwa kutabivanga n’ibishingwe biva mu ngo

Abakozi bakorera mu bigo bya leta iby'abikorera bashinzwe ibikoresho bahawe amahugurwa y'iminsi 2 abahugurira ku kumenya uburyo ibikoresho by'ikoranabuhanga baba babitse aho bakorera bagomba kujya babijyana ku ma kusanyirizo ntibigume aho bakorera kuko iyo bishaje bitagikora habamo ama aside yangiza umwuka bahumeka.

Mubyo bahuguriwe harimo n'uburyo bwo gufata neza ibikoresho by 'ikoranabuhanga mu gihe byashaje kugirango bitangiza ibidukikije, cyane cyane ko  ibikoresho bikomoka ku ikoranabuhanga bivamo ubumara bwinshi buhumanya ibidukikije, ariko bikanahumanya n'umubiri w 'abantu.

Aya mahugurwa kandi  agamije no kubereka uburyo bwiza babifatamo n'aho babishyira igihe bishaje banabasaba ko bitagarukira mu kazi kabo gusa, ahubwo babijyana no mungo zabo ngo kuko iyo urebye ikibazo cyibi bikoresho uko kimeze haba mu Rwanda, ari no kw'isi hose ubona ko cyugarije isi kubera ko ibikoresho by 'ikoranabuhanga  biriyongera buri munsi birimo ubumara butandukanye, bihora bihinduka haza imashini nshyashya, telephone nshyashya  kandi twese dufite amatsiko yo gukoresha ibishyashya. 


Sam Barenjye ukorera muri Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi avuga ko kubijyanye no kubungabunga ibishingwe by'ibikoresho by'ikoranabuhanga bo bafite icyumba cyatoranijwe cyo gushyiraho ibikoresho, ibishaje bakabishyira hamwe Printer ukwazo, Imprimente ukwazo na photocopieuse ukwazo. 

Yagize ati " Icyo nungutse nuko tugiye kurushaho kubikora neza tugashishikariza n'abantu ko ufite ibikoresho gishaje aho kugirango acyigumane mu biro yajya akizana cyikajya hamwe nibindi tugahamagara ababishinzwe bakabijyana bakabibyaza umusaruro kugirango bitange umwanya tubashe guhumeka umwuka mwiza utarimo bya bikoresho bishaje."

Umumararungu Adelphine ushinzwe gutanga amasoko ya Leta harimo no guteza cyamunara ibi bikoresho mu Karere ka Rulindo avugako aya mahugurwa yahawe akuyemo ubumenyi bwuko ibishingwe bikomoka ku ikoranabuhanga bigira ingaruka ku mwuka duhumeka. 

Yagize ati " Nko mu rugo usanga hari ibikoresho by 'ikoranabuhanga tubitse nyamara tudashaka ku byikuraho. Nyuma yo kumva ko bigira ingaruka ku buzima, bikaba bisohora imyuka ishobora kudutera uburwayi, ku giti cyanjye menye agaciro kuko nzajya mbivangura n'ibindi bishingwe byo mu rugo. "


Mbera Olivier Umuyobozi w'ikigo Enveroserve Rwanda  avuga ko mungo aho dutuye abantu bakwiye kutajya bavanga ibishingwe biva mungo, n'ibikoresho by'ikoranabuhanga harimo nka bateri, amabuye yaba aya radiyo telekomande, ndetse nibindi by'ikoranabuhanga, ahubwo bajya babishyira mu kindi kintu kuruhwande, abaje gutwara ibishingwe ntibabitwarane, bikajya bijyana ahabuenewe( ku ma kusanyirizo). 

Yagize ati " Ibikoresho by 'ikoranabuhanga hari ibigira batiri zirimo ibinyabutabire iyo uyijuguye aho ubonye hose cyangwa ukazivanga n'ibishingwe iyo myanda uba ushyizemo ubwo bunyabutabire, cyangwa ubwo bu mara bukivanga na ya myanda bikabora, bikaborera mu ifumbire umuturage akongera akabihingisha, iyo uwo mwanda uhingishijwe bwa bumara buzamuka mubyo wahinze cyane cyane imboga umuntu yazirya bika mugiraho ingaruka z'amakanseri. "

Olivie yakomeje avuga ko hari nibindi binyabutabire biba muri purasitike zikoze ibikoresho byose by'ikoranabuhanga kuburyo iyo uzitwitse zihumanya ikirere, zikanahumanya n'umuntu watwitse ibyo bintu cyane nkaza televiziyo za kera bita inyonjo zibamo ubumara bwinshi nabwo butera kanseri.

Gahungu Charles ushinzwe ikoranabuhanga muri Rura yasabye ababitse ibikoresho by'ikoranabuhanga ko bitajya bivangwa n'ibindi bishingwe ahubwo byajya bishyirwa ukwabyo bikajyanwa ku ma kusanyirizo yabugenewe. 

Yagize ati " Ababitse ibikoresho by 'ikoranabuhanga mungo ntibakwiye kujya babivanga n'ibishingwe biva mungo ahubwo byajya bishyirwa ukwabyo ku ruhwande bikajyanwa ku ma kusanyirizo yabyo yabugenewe, umukoro wa buri wese ku bigo muhagarariye nuko ibikoresho mu bitse mu ma depo byashaje bitagikora ko babikuramo bikoherezwa ku ma kusanyirizo kuko hari icyo byangiza haba mu mwuka duhumeka, cyangwa se bitewe naho bijugunywa bikaba byakwangiza ibidukikije. "

Enviroserve ifatanyije na Leta y'u Rwanda  bashyizeho amakusanyirizo mu turere dutandukanye ibyo bikoresho by 'ikoranabuhanga bibashya kujyamo,  ariko hashyirwaho n'uruganda rubitunganya rugakuramo ubwo bumara bwa kwangiza abantu bugatwikwa mu buryo butangiza ibidukikije, hakanakurwamo nibindi bikoresho bifite akamaro. 
 


Abahuguwe bajyanywe mu rugendo shuri aho ikigo Enviroserve gikorera mu cyanya cyahariwe inganda cya Bugesera
 

 

Marie Louise MUKANYANDWI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *