Amaraso y’Abatutsi biciwe i Gitwe 1994 niyo akomeje kubazwa Gerard Urayeneza n’itsinda rye murukiko.

Mpemuke ndamuke niyo ikomeje kugamburuza bamwe na bamwe murubanza rwa Gerard Urayeneza n'itsinda rye,aho baburanishwa n'Urugereko rwihariye rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n'ibyambukiranya imipaka ruherereye mu ntara y'Amajyepfo mu karere ka Nyanza.

Urayeneza Gérard [photo archives ]

Urayeneza Gerard n'itsinda rye baraburana ubujurire kuko urukiko rwisumbuye rwa Muhanga rwari rwamuhamije ibyaha aregwa ahabwa igihano cy'igifungo cya burundu.

Mbere yuko twinjira mu miburanishirize y'ubujurire bwa Gerard Urayeneza n'itsinda rye,reka turebe igihe Urayeneza yaburanishwaga na Gacaca yari yavuye mu murenge wa Kinyinya wo mu karere ka Gasabo.

Abashinjaga Urayeneza Gerard bavugaga atanga ruswa bigatuma no mubarokotse jenoside yakorewe abatutsi bahabwa amafaranga bigatuma birengagiza ababo bishwe.

Icyo gihe Gerard Urayeneza yagizwe umwere maze abamushinjaga bahura n'uruva gusenya.Urayeneza Gerard yaje gukekwaho gukora imibare ya balinga y'abanyeshuri bigaga mu ishuri rye ubugenzacyaha buramufata buramufunga bumuha ubushinjacyaha bwari buhagarariwe n'umushinjacyaha Kamagaju Beatrice nawe amuha urukiko ruramufunga.

Amakuru yakurikiye n'uko uwari umushinjacyaha mukuru wa Repubulika y'u Rwanda Martin Ngoga yasabye Kamagaju Beatrice kubika idosiye nawe akabyanga.Kamagaju yaririkanywe iyi nimwe mu nzira Urayeneza Gerard yagiye akoresha anyonga ubutabera.

Urayeneza Gerard yaje gutorerwa kuyobora akanama k'umutekano n'iterambere muri Komine Murama mu cyahoze ari Perefegitire Gitarama.Uku kuba Urayeneza Gerard yarafite izi nshingano z'ubutegetsi mu gihe cya jenoside yakorerwaga abatutsi byamuhaga ingufu yo guhabwa imbunda nawe akazikwirakwiza mu baturage nkuko abishinjwa mu rukiko.

Andi makuru yo mugihe cya jenoside bamwe mubo twaganiriye badutangarijeko S/Lt Ndekezi Vincent ariwe wari umuyobozi wa Ex far muri Komine Murama akaba arinacyo cyaha afungiye muri Gereza ya Mpanga.

Abakurikiranye iburana rya Gerard Urayeneza yaravugaga bati"Kuki ubushinjacyaha butareba idosiye ya S/Lt Ndekezi Vincent bityo bakareka abashinjura Gerard kubera indonke.

Abasesengura uko abashinje Gerard Urayeneza batangiye kumushinjura bagira bati"Ese itegeko rihana uhakana akanapfobya jenoside yakorewe abatutsi riracyzriho cyangwa ryavuyeho?Niba rririho ritangirire kuri Sibomana Aimable n'itsinda rye ryose.

Igitangaje kinateye agahinda naho umuntu yiyemerera ko yashinje Urayeneza Gerard ahawe impano.Ikindi n'ubu ntawashidikanya ko atayihawe.

Umunyamategeko waganiriye n'ikinyamakuru ingenzi na ingenzinyayo com ,ariko akanga ko twatangaza amazina ye kubera umutekano we, tuganira yagize ati"Aba bashinje Urayeneza Gerard biyemdreyeko bahawe impano,kuba rero bivuguruje ibi bigize icyaha cyane ko byagaragaye ko gushinja no gushinjura babigize amaramuko.

Ubu buhamya bwatangiwe murukiko i Nyanza bukwiye gusuzumwa kuko harimo ikinyoma gikabije.Kuva FPR Inkotanyi yahagarika jenoside yakorewe abatutsi igashyiraho Leta y'ubumwe bw'Abanyarwanda hagiye humvikana abaregwaga kugira uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi,bisobanuraga bavuga ko bashutswe.

Ubuse abantu bazahora bazunguza ubutabera ku bw'inyungu zabo?Abantu benshi bategereje umwanzuro w'urukiko.

 

 

Kimenyi Claude

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *