Musanze: Ingaruka za Covid-19 n’amakimbirane yo mu ngo byatumye umubare w’abana bafite ibibazo byo mu mutwe uzamuka

Bamwe mu baturage bo mu karere ka Musanze, bavuga ko umubare wabana bafite ibibazo byo mu mutwe wiyongere mu bihe bya COVID-19. Ni mu gihe Urubyiruko rwo ruvuga ko amakimbirane yo mu ngo ari imwe mu ntandaro yo kuba ruhungabana rukishora mu biyobyabwenge, kubera ko ababyeyi babo batabitaho.

Mukamana Odette, umubyeyi utuye mu murenge wa Nyange, avuga ko muri santeri y’ubucuruzi ya Kinigi haboneka abana benshi b’inzererezi banywa ibiyobyabwenge. Avuga ko byiyongere cyane mu bihe bya COVID-19 ubwo hashyirwagaho gahunda ya Guma mu rugo, byatumye amakimbirane mu ngo yiyongera.

Agira ati “Muri santere yubucuruzi ya Kinigi, hakunze kuba abana bingimbi nabangavu bakoresha ibiyobyabwenge ndetse bamwe ugasanga basa nabataye umutwe. Aho COVID-19 yadukiye ku isi, hakikubitaho Guma mu rugo, abana bagiye mu muhanda ari benshi. Ibi byatewe ni uko abana noneho babonye umwanya munini wo kubana nababyeyi babo, barabiga babona imico yabo bituma bamwe bibaviramo kumva ko bakwiye kwigenga, bitewe nanone ko muri uyu murenge byakunze kugaragara ko muri Guma mu rugo ababyeyi bajyaga bakimbirana, tubona rwose abana bahungabanye ari benshi.”


Umwe mu bana baganiriye na Ingenzinyayo.com, mu murenge wa Nyange ndetse bamwe barimo banywa inzoga yurwagwa nitabi, yavuze ko yatangiye ubuzima bubi mu bihe bya COVID-19.

Yagize ati: Ababyeyi banjye bose bacaga inshuro, ubundi twese twahuriraga mu rugo nimugoroba mbere yuko COVID-19 iza; twese twabaga tumeze neza dukumburanye kuko twabaga tuvuye kwiga, ariko kubera ko Papa yakundaga gutaha yasinze yatonganaga na Mama twarabyemeye. Mu bihe bya Guma mu rugo rero iwacu ababyeyi banjye barwanaga buri munsi kubera ko ntari nshoboye kwihanganira amakimbirane yiwacu, nahisemo kujya kwibanira na mugenzi wanjye; ngezeyo na we nsanga akoresha ibiyobyabwenge cyane inzoga nitabi."

Yongeraho ko nawe yanyoye ibiyobyabwenge bituma arwara umutwe udakira, arivuza ubu arakira ariko ngo kureka inzoga byaramunaniye, akaba asaba ababyeyi kujya bazana umutekano mu rugo kandi bakita ku bibazo byabana babo.

Undi mwana uri mu kigero kimyaka 14, twahaye irina rya Nyiramanzi Christine, na we avuga ko muri COVID-19, yaburaga ibyo arya ahitamo kwigira ku muhanda, baramukubita bimuviramo gusa nutaye umutwe.

Yagize ati Muri Guma mu rugo, nahuye nibibazo ntabwo nabonaga ibyo kurya, abayeyi banjye na bo bahoraga barwana nko ku munsi inshuro ebyiri; ibyo byose byaterwaga nyine n’uko batabonaga umwanya wo kujya guca inshuro ugasanga bitana ba mwana bagera aho bakarwana, mbibonye mpitamo kwigendera. Bagenzi banjye banyigisha kunywa inzoga, ndwara mu mutwe ariko nagiye kubona mbona ndi ku bitaro bya Ruhengeri bambwira ko nari narwaye mu mutwe, rwose ababyeyi bajye bumva abana babo."


Nubwo bimeze gutyo ariko abana bakaba bagihura nibibazo byo mu mutwe, iyo uganiriye na bamwe mu babyeyi, usanga hari ababigiramo uruhare, nkuyu wabwiye Ingenzinyayo.com, ko bakubita abana aho kubumva.

Yagize ati "Kunanirana kumwana wanjye mbona biterwa na bamwe mu bo duturanye hano mu iyi santeri ya Kinigi, bamujya mu matwi, bigatuma ntamuhana ngo areke ibiyobyabwenge; yarananiye rwose! Narakubise biranga, bigera naho ava mu rugo ajya kuba kwa Nyirakuru, nanitabaje inzego z'ubuyobozi nabwo burananirwa turarekera. Azakore ibyo ashaka, ubu ntakiba mu rugo yirirwa yikorera imizigo akinywera nibyo bigage."


Nshimiyimana Jean Jules ni Umuforomo ku bitaro bikuru bya Ruhengeri muri serivisi yita ku ndwara zo mu mutwe. Avuga ko mu barwayi bakira harimo n'abana batavukanye ubwo burwayi ahubwo usanga hari impamvu zibitera harimo nk'amakimbirane yo mu miryango, ubukene nibindi.

Yagize ati "Abana bahura n'ibibazo byo mu mutwe guhera ku myaka 12-18 akenshi haba hari ibibazo mu miryango n'amakimbirane, hakiyongeraho n'izindi mpamvu z'ubuzima, kuko abana bageze muri iriya myaka habamo gukururana n'urundi rubyiruko rukabajyana mu biyobyabwenge cyangwa mu bindi bintu bitaboneye."

Nshimiyimana yongeraho ko COVID -19 na yo yatumye abana bahura nihungabana kubera ko hari igihe kinini ababyeyi bamaranye mu rugo batarajyaga bamarana ayo masaha yose, na byo byatumye na bya bibazo byo mu miryango batabonaga.

Yagize ati "Hari abana bamwe na bamwe twakiriye ugasanga ibibazo byabo bishingiye ku kuba bari bari mu rugo igihe kirekire cyane cyatewe na COVID-19, ariko nanone ugasanga yaratumye babona ibyo batabonaga, cyangwa se babonaga ibintu bimwe na bimwe mu miryango ariko ntibongera ku bibona. Burya rero umwana iyo hari ikintu wamuhaga akakibura, hari ikintu bimuhungabanyaho mu mitekerereze ye, bityo COVID ikaba ifite ukuntu yongereye umubare w'abana nubwo atari nk'abantu bakuru."

Leta yashyizeho gahunda idaheza ku bafite ibibazo byaba ibyo mu mutwe ndetse nibindi, ariko hari aho ugisanga muri sosiyeti umwana ufite icyo kibazo afatwa nk’uwataye ubwenge, cyangwa nkutagize icyo amaze, tugasaba ababyeyi kwita kuri abo bana bakabatega amatwi bakabumva.

Imibare yIkigo cyIgihugu cyIbarurirashamibare kigaragaza ko 10,2% byabafite imyaka 14 kugera kuri 18 baba bafite ibibazo byo mu mutwe. Ikindi ni uko umubare munini wibyo bibazo usanga ababifite babihera mu buto bwabo kugeza bakuze.


 Marie Louise MUKANYANDWI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *