Iherezo ry’ingoma ya MDR parimehutu ryarangiriye aho ryatangiriye urwikekwe ruba rwose.

Ubwisanzure bwa kiremwamuntu n'irimwe mu ijambo rikunda gukoreshwa ariko kubahirizwa bikagorana.Amateka aberaho kwigisha cyane iyo yabaye meza cyangwa mabi.

Bagambaniye ishyaka MDR parimehutu banyagwa u Rwanda (photo archives)

Inkuru yacu iri ku cyiswe impinduramatwara ya Repubulika kuva 1957 kugeza 1994.Mbere yibyoe byose mu Rwanda havuzwe byinshi ariko umwe abivuga kubera inyungu ze.Ibihugu byo muri Afrika byategekwaga n'Abazungu cyangwa byakoronizwaga nabo bitaga bagashakabuhake.

Twe turebe inkundura yabyaye impinduramatwara .Ubwo hemezwaga ko u Rwanda rugomba kuba Repubulika byagenze gute?byakozwe uko byateganywaga hagati mu banyarwanda? Intimba kuki yabaye icyuho mu mitima y'abanyaraanda bikaba akarande kugeza na n'ubu?Ishyaka MDR parimehutu ryavukiye i Kabgayi icyo gihe hari mu marangara Repubulika ije hitwa Perefegitire ya Gitarama Komine Nyamabuye.

Abasesengura iby'intambara yabaye mu Rwanda kuva tariki 1 ukwakira 1990 kugeza 4 Nyakanga 1994 yavuye ku bikorwa bya MDR parimehutu byishe,bikamenesha abanyarwanda bishingiye ku bwoko.Ababonye tariki 5 Nyakanga 1973 kongera 5 Nyakanga 1975 havuka MRND bemejeko ntaho bitaniye cyane ko ibirango byakomeje kuba byabindi no gucyura impunzi byarirengagijwe.

Ishyaka MDR parimehutu ryavutse rigamije gutegeka no gucamo abanyarwanda ibice?ishyaka MDR parimehutu ryashinzwe rifite ubukana bwo kurandura ingoma ya cyami.Icyaje kuzana amakimbirane n'uko MDR parimehutu yashyizeho ingamba zo kwica abatutsi no kubamenesha mu gihugu.

Abarebye uko FPR inkotanyi yarwanye yarebeye mu ishusho y'ishyaka UNAR n'igisirikare cyaryo Inyenzi.Akareba uko igisirikare inzirabwoba cyari cyarashinzwe na Perezida Kayibanda Gergiore.Itariki 1 Nyakanga 1962 Ishyaka MDR parimehutu nibwo ryavutse.

Tariki 1Nyakanga 1994 nibwo ishyaka MDR parimehutu ryari rivuye mu murwa mukuru wa Kigali risubiye i Gitarama rikomeza rihunga u Rwanda.Abo twakuyeho aya makuru bagize bati"U Rwanda kuva 1962 kugeza 1994 hari hagitegeka Ishyaka MDR parimehutu cyane ko Gen Habyarimana Juvenal yari Ministeri w'ingabo kugeza ahirika Perezida Kayibanda .Abakoraga jenoside bategekwa na Perezida Sindikubwabo na Ministeri w'intebe Dr Kambanda bari bakigendera muri byabitekerezo byo muri MDR parimehutu.Kuki MDR parimehutu yahungiye i Kabgayi?aha ngo yarijee kureba uwayishinze Musenyeri Andre Perode kugirengo ayisabire ONU kwirukana Inyenzi zari zimaze kubagotera mu gicumbi.Ababonye uko MDR parimehutu yahungishijwe na Perezida Sindikubwabo bemejeko ibyo Umwami Rutarindwa yavugiye ku Rucunshu bigiye gusohora.

Muteteli Jeanne

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *