Ikipe ya Rayon sports :Komite irubuka Muvunyi Paul n’itsinda rye bagatezamo bomboli bomboli bagamije gusenya.

Impamvu ingana ururo.Ikipe ya Rayon sports ubu yugarijwe n'ibibazo kandi bitezwamo na Muvunyi Paul n'itsinda rye.

Ikipe ya Rayon Sport

Ibi byatangiye mu minsi yashize hagaragaye agatsiko kabiyise abafana bigaragambije bavugako badashaka Komite nyobozi y'ikipe ya Rayon sports iyobowe na Fidele Uwayezu. Inzego z'umutekano zarabikumiriye.

Impamvu ingana ururo:Igihe Perezida w'ikipe ya Rayon sports Uwayezu Fidele avuga ku kibazo cy'imodoka yaguzwe none ikaba yarasubiye aho yaguzwe.

Amakuru azunguruka hirya no hino mu guni z'ikipe ya Rayon sports ,arahamyako Muvunyi Paul nabo bari bafatanije gutegeka Rayon sports ngo batangiye kuritsira.Ibi bikaba byarakurikiwe no kugenda bagaba ibitero mu ikipe igatsindwa.

Abo mu ma fan club ashyigikiye Paul Muvunyi,agakorera inama kwa Muhirwa Fred bagiye bakora amakosa kugeza bahagaritswe n'ubuyobozi bwa Rayon sports.Uko iminsi ishira indi igataha hagenda humvikana abanyuza ibitekerezo mu bitangazamakuru bitandukanye bigomeka kuri Komite iyoboye Rayon sports. Kuva shampiyona yatangira hagaragaye ibikorwa bigayitse byagiye bikorwa n'abafana b'ikipe ya Rayon sports .

Kwerekana ko udakunze Komite iyoboye ikipe kugeza naho wishimira ko itsinzwe. Umwe k'uwundi mu bakunzi ba Rayon sports baganiriye n'ikinyamakuru ingenzi na ingenzinyayo com bakangako twatangaza amazina yabo bagize bati"Muvunyi Paul yageze mu ikipe ifite abakinnyi beza ariko yahise abagurisha abandi arabirukana. Amafaranga CAF yahaye ikipe ya Rayon sports igihe igera mu matsinda mu marushanwa nyafurika Muvunyi Paul ,Muhirwa Fred na Itangishaka Bernard Alias Kingi bayakoresheje nabi bitera igihombo.

Ubu rero harasabwa imbaraga zo kubaka ikipe ya Rayon sports ,bityo Muvunyi Paul n'itsinda rye bakabura aho bamenera. Ikipe ya Rayon sports yari ifite za fan club nyinshi none zimwe na zimwee ntabwo zikora inshingano neza,cyane ko bavuga ko Uwayezu Fidele batazi aho yavuye bikaba ariyo mpamvu ngo bazamurwanya.

Uwo bireba natabare Rayon sports inzira zikigendwa.

Murenxi Louis

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *