Musanze: Barasaba ko ihohoterwa rishingiye ku gitsina ryahabwa uburemere hatagendewe ku warikorewe

Mu gihe u Rwanda ruteganya Ibarura rusange mu mwaka wa 2022 , Bamwe mu baturage batuye mu karere Musanze barasaba ko hakongerwamo umubare n’ubushakashatsi bivuga byimbitse ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina hibandwa ku rikorerwa abagabo mu rwego rwo kurirwanya , Ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare kivuga ko byakorwa ariko byahera mu mabarura  mato yitwa RDHS ( Rwanda Demographic and Health Survey).

Imibare itangwa n’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare Mu Rwanda nkuko bigaragara mu ibarura rusange ry’abaturage ryakozwe mu mwaka wa 2012 ,iragaragazako icyo gihe u Rwanda rwari rutuwe na Miliyoni zirengaho gato 10 , Bamwe mu baturage bagaragaza ko uko bagenda biyongera ngo n’ihohoterwa rigenda ryiyongera gusa babona uburemere rifite ataribwo bariha.


Mbarushimana Emmanuel wo mu Karere ka Musanze avuga ko imibare y’abahohoterwa ikwiye kujya ishyirwa mu ibarura nkuko hajyamo ibibazo by’ubukene yagize ati”uretse kuvuga ngo abagabo barahohoterwa nta mibare izwi ,imfunwe abagabo bagira ntibarigira igihe babajijjwe n’ukora ibarura bitandukanye n’ubasaba kujyakurega abagore babo,niba bashaka gukemura ikibazo nibamenye aho kiri nkuko bamenya icyo gukena”


Hari abahuza ihohoterwa n’umubare munini w’abagore ungana na 52% ,bituma bamwe mu bagabo bahohotera abo bashakanye bitwaza ko nihaba ikibazo bashaka incoreke ariko kandi ni kibazo gikomeye kuko ibarura ry’agaragaje ko 11% by’abagore icyo gihe bari abapfakazi ugereranyije na 1% by’abagabo.

 NIYIREMBERA Immaculee umuturage wo mu murenge wa Musanze avuga ko bibatera ihohoterwa yagize ati ” bitwazako abagore ari Benshi ,bakaduhohotera kubivuga biracyatugoye kuko akenshi biba ari ugusenya no kwishyira hanze babihaye umukarani w’ibarura bitagambiriye kujyana ubikora mu mategeko byadufasha”.


Ndikubwimana Paul avuga ko umubare w’abatana ngo akenshi habanza ihohoterwa bityo hagafatwa umwanzuro wo kugana inkiko abisanisha n’ibirego inkiko z’u Rwanda zakiriye mu myaka ya 2019 na 2020 bingana na 6009 byasabaga gatanya, nibyo baheraho basaba ibigo bikora ibarura kwinjira mu kibazo hakamenyekana aho ihohotera riri.

Nubwo basaba ko hakorwa ibarura ry’ahaboneka ihohotera rishingiye ku gitsina bikajya mu gice cyagenewe imibereho y’abanyarwanda ishingiye Ku Gitsina (GENDER) Byiringiro James umukozi w’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare (NISR) avuga ko byakorwa ariko bigashyirwa mu mabarura mato avuga ku buzima , Yagize ati “ibyo bizakorwa muri surveys zitwa RHDS( Rwanda Demographic and Health Survey) amabarura mato akorwa ku buzima”

Ibarura rusange ry’abaturage rikorwa incuro imwe mu myaka icumi iriheruka ryiswe irya kane ryabaye mu mwaka wa 2012, ubu u Rwanda ruritegura irya gatanu riteganijwe mu mwaka wa 2022.


Mukanyandwi Marie Louise

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *