Icuraburindi rikomeje kuvuza ubuhuha mu muryango nyarwanda gatanya ikabona icyuho.

Amateka y'u Rwanda yarashingiye ku mahame nayo yubakiye k'umuco ,bityo umugore n'umugabo bashakana bakabana akaramata bagatandukanywa n'urupfu.

Ministri w'ubutegetsi bw'igihugu Gatabazi JMV photo arichives

Uko ubukoloni bwagendaga bushinga imizi ,bunashinga amadini imico imwe yagiye iburirwa irengero.Kuva u Rwanda rubaye Repubulika nibwo hashyizweho uburyo bwo kubaka urugo hagati y'umugabo n'umugore.Ibi byashyizweho bigamije gutegeka umugabo gusezerana n'umugore umwe bikorewe mu biro bya Burugumesitiri ,nyuma bagasezeranira mu idini bihitiyemo.Ibihe byo hambere niyo umuryango ugizwe n'umugabo n'umugore bashwanaga kuko ntazibana zidakomanya amahembe habagaho kwahukana hakabaho no gucyura.

Iyo umugore yahukanaga umugabo akajya gucyura kwa sebukwe bamucaga ikiru,ariko umugore yataha agatahana igiseke.Ubukwe bwo hambere bwagiraga abaranga none ubw'ubu umuranga n'ikoranabuhanga.

Nta ngoma itagira ab'ubu.Kuki kuva mu myaka  makumyabili gatanya zivuza ubuhuha umugabo n'umugore barapfa iki?Kuki uburinganire bwumviswe nabi bigaha icyuho gatanya umuryango ugasenyuka?Inkiko zo uruhare rwazo muri gatanya n'uruhe?Hashize igihe hanengwa uburyo ishyingiranwa mu mategeko hagati y'umugabo n'umugore rikorwa benshi bagahamya ko byaba ariyo nzira yisenyuka ry'ingo nyinshi.Itegeko ryavuguruwe 1988 ryahaga uburenganzira Burugumesitiri gusezeranya umugabo n'umugore kandi nta ngaragu yagabirwaga Komine.

Ubu Gitifu w'Umurenge aba ingaragu agashyingiranya abagiye kurwubaka .Kurahurira umuriro umuturanyi utacanye.Inkiko gutanga gatanya hashingirwa Kuki? umucamanza waganiriye n'ikinyamakuru ingenzi na ingenzinyayo com akanga ko twatangaza amazina ye kubera umutekano we yagize ati"Umugabo cyangwa umugore atanga ikirego yerekana ko ashaka gutandukana nuwo bashakanye.

Twe nk'urukiko turabanza tukabunga byananirana tukababuranisha hagafatwa umwanzuro.ingenzi mwebwe nk'inzobere mu mategeko mubona ubwiyongere bwo gutana buterwa n'iki? Umucamanza hari ibintu byinshi byishe umuco nyarwanda bikiyongeraho ko ubu abashakana badahana igihe cyo kubitegura ,uko bashakana bihuta ninako batandukana bihuta.ingenzi ibyabaye kimomo cyitwa uburinganire cyo urakivugaho iki? Umucamanza jyewe mbona uburinganire burengana cyane ko mu Rwanda habaye intambara ihungabanya abanyarwanda nko kuruhande rwabarokotse jenoside yakorewe abatutsi babuze imiryango barirera biha inshingano kugirengo ahuze n'undi biragoye.

Uruhande rwabakomoka mu miryango yavuzweho gukora jenoside nabo barireze kuko ba se cyangwa ba nyina baje gufungwa.Abavuye hanze nabo bazanye imico yo mu mahanga benshi kubaka birabananira.ingenzi ubona umuti aruwuhe? Umucamanza umuti nugusuzuma neza uwo mugiye kubana,ikindi leta nayo ifate umwanya itekereze nko guha Umugabo akazi muri Rusizi naho umugore muri Gicumbi irebe izi ngaruka nizo zikurura uburaya nagatanya mungo.

Umuyobozi w'Umurenge umwe mu karere ka Nyarugenge nawe twaraganiriye.ingenzi muri ikigihe ko ingo zisenyuka ubona biterwa niki?Gitifu w'Umurenge mbere yo kuganira ntutangaze amazina yanjye.Gitifu gatanya zishingira kuri byinshi cyane ko iyo tubasezeranya tubasomera amategeko agenga abashakanye.

Ikindi gikaze n'inyota y'ubutunzi.ingenzi kuva watangira gusezeranya niba nta banga ririmo ni nkabangahe uzi batanye?Gitifu nta mibare myinshi mfite ariko kuva covid-19 yatangira ingo nyinshi zarasenyutse.ingenzi hari ikibazo cy'abana batoya buzuye mu mihanda babandi bitwa ba mayibobo ubona kizakemuka gute?Gitifu gukemuka kwacyo kiragoye kuko uko ingo zisenyuka umugabo aca ukwe n'umugore akanyura indi nzira wa mwana akigira mu muhanda.

Jyewe mbona leta yarikwiye gusibizaho ibigo birera abana batagira imiryango,kuko kubafunga siko gukemura ikibazo.Gutwara abana bitwa inzererezi kubafunga nta musaruro bitanga ahubwo bibaha kwiheba.Uko bwije uko bukeye humvikana Umugabo wishe umugore we cyangwa nawe yamwishe.

Ministeri y'ubutegetsi bw'igihugu ntabwo iratanga ishusho yejo hazaza hu muryango nyarwanda cyane ko uk'ubutane bwiyingera,ari nako abana bato arirwo Rwanda rwejo rurushaho guhura n'ubuzima bubi.Uwo bireba niwowe uhanzwe amaso.

 

Kimenyi Claude

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *