Urayeneza Gerard:Abo yiyambaje kumushinjura byarangiye ubuhamya butaye agaciro.

Urubanza rwa Gerard Urayeneza n'itsinda rye rwaburanishijwe tariki 11Mutarama 2022 murugereko rw'ubujurire rufite icyicaro i Nyanza mu ntara y'Amajyepfo.

Urayeneza Gerard

Urayeneza Gerard wagaragaye mu butabera kuva FPR yafata ubutegetsi kugeza afunzwe n'urukiko ruri mu karere ka Muhanga mu ntara y'Amajyepfo.Urubanza rwa Gerard Urayeneza rwaburanishirijwe kuri Video Conference.

Abaregwa bari muri Gereza ya Muhanga.Iburanisha ritangira inteko iburanisha yahaye ijambo Urayeneza Gerard nawe ati"naragambaniwe"Urayeneza Gerard ntabwo yigeze yisobanura kubyo aregwa aribyo kuba icyitso cyo guhisha ibimenyetso bya jenoside yakorewe abatutsi.

Icyaha cyo kuzimiza no gutesha agaciro amakuru yerekeye kuri jenoside yakorewe abatutsi.Urayeneza Gerard yavuze ubuhamya bwa Musoni Jerome, Ngendahayo Diyonizi Alias Sadamu bwahabwa agaciro.Aha niho hazira ikibazo kuko mbere bashinje Urayeneza Gerard kuva mu bugenzacyaha kuzamura ubushinjacyaha bagera murukiko rwa Muhanga.Kuba Urayeneza Gerard agendera ku binyoma n'inyandiko mpimbano urukiko ruzarebe ubwatanzwe mbere nk'uko umushinjacyaha Ruberwa yabisabye.Ikindi cyavuzwe kuri ubu buhamya bushinjura Urayeneza Gerard n'uko ababuvugwaho batazi gusoma no kwandika.

Abo ni: Musoni Jerome,Mukamana Immaculle, Ngendahayo Diyonizi Alias Sadamu, Sibomana Aimable batazi gusoma no kwandika.inteko iburanisha iyobowe na Muhima Antoine yabajije aka gatsiko kaje gushinjura Urayeneza Gerard niba baragiye gusinyisha ubuhamya bushinjura?bose bavugiye rimwe ko batazi Notaire ko kandi batasinye.Amakuru agera ku kinyamakuru ingenzi na ingenzinyayo.com yatungaga urutoki Munyaneza Emelle Alias Pfumukel na Nsengiyumva Philimon ko aribo bari inyuma y'inyandiko zishinjura Urayeneza Gerard.

Ikindi cyavugiwe k'urukiko n'uko Nsengiyumva Philimon ava indimwe na Rusine Josoue.Andi makuru yavuzwe n'abantu batandukanye nagendeye n'uburyo Urayeneza Gerard kuva FPR yafata ubutegetsi ntiyigeze akora igikorwa na kimwe cyo kwibuka jenoside yakorewe abatutsi.Haba ishuri rye ryisumbuye, Kaminuza kugera ku bitaro yafunzwe yaranze ko hashyirwa ibirango byo kwibuka jenoside yakorewe abatutsi.Isesengura ryerekana ko abashinje Gerard Urayeneza ubu bakaba bamushinjura byerekana ko babahaye ruswa.

Abahanga bemeza ko kuvuga ruswa idafatiwe mucyuho bigora,ariko mugihe agatsiko kivuguruza mubuhamya bwa mbere.

Niba umuntu avugako mbere yahawe inzoga n'ibiryo ubu noneho bahawe ifaranga ritubutse bakivuguruza washakisha indi ruswa yiki? Imiryango irengera inyungu z'abarokotse jenoside yakorewe abatutsi nimwe muhanzwe amaso.

Murenzi Louis

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *