Abakora umurimo w’ubumotari baratabaza kubera icyuma cya Mubazi cyabashyiriwe kuri Moto muburyo bunyuranije n’amategeko.

Ibikorwa binyuranye bigenda bikorerwa abakora akazi ko gutwara abagenzi kuri Moto ,aribo bitwa Abamotari bikomeje guteza urwikekwe.

Ngarambe Daniel utegeka Abamotari kurwego rw'igihugu (photo arichives)

Mbere y'uko twinjira mu kibazo cya Mubazi reka turebe uko akazi ko gutwara abagenzi kuri Moto katangiye mu Rwanda.Amakuru ikinyamakuru ingenzi na ingenzinyayo.com cyakusanyije yahamijeko byatangiye bitavugwaho rumwe nyuma bihinduka akazi.

Umwe mubo twaganiriye utuye mu karere ka Nyarugenge yatangiye atwibwira.Nitwa Bizimana Idrisa nkaba mfite imyaka 67.

ingenzi umurimo wo gutwara abagenzi kuri Moto watangiye ryari? Bizimana uyu murimo cyangwa umwuga watangiriye Kigali,Butare na Gisenyi.

Bamwe mubamotari barasaba Ngarambe Daniel kwegura (photo archives)

ingenzi mwawutangiye gute niba ntabanga ririmo? Bizimana twawutangiye 1975 batwitaga abakarasi dukoresha ibyo bitaga amapikipiki ,uko imyaka yakurikiyeho amapikipiki yavuyeho haza Yamaha 100 na Suzuki 100.Icyo gihe uwakarataga yari umuntu utarize n'amashuri avanza wigiye gutwara ipikipiki mu igaraji kuko zari nkeya mugihugu.ingenzi icyo gihe umugenzi yishyuraga angahe? Bizimana kuva mu mujyi ujya Gikondo,Kicukiro na Nyamirambo hose baduhaga igiceli cya 50 kuko muri Taxis bishyuraga igiceli cya 20.Ibyo bihe ntawakoraga akazi ko gutwara ipikipiki wagiraga premis yewe ntanuwagiraga provisoire.

Twanyarukiye Huye y'ubu cyangwa Butare yo hambere.Abakoze ako kazi nabo bari"gutwara abagenzi kuri moto byatangiye kera cyane.Abakanishi bigishijwe n'uwo bitaga Rwabayanga nibo batangiye batwara amapikipiki.

Abandi nabari barigiye mu kigo cy'Abasuguti i Ngoma muri S.F.C.Nkurunziza we ari"twatangiye twitwa abakarasi dutwara ibipikipiki dupakiraho imizigo ,amacaguwa ajya mu masoko nka Rugigwe,Busoro ya Gishamvu,Nyaruteja nahandi hatandukanye.

ingenzi mwazitwaye kugeza ryari?Nkurunziza twaziretse hadutse Yamaha na Suzuki 100 maze ibintu biza gukomezwa naho Laguerre Jean de Dieu aririmbiye ko abafite Suzuki aribo bagezweho.

Kuva 1983 Abantu baretse kwitwa abakarasi bitwa Abamotari cyane ko hari hatangiye kwinjiramo abize amashuri y'imyuga nayisumbuye.Twakoze ishyirahamwe tugatanga amafaranga 50 buri munsi.

ingenzi har'amakuru ko mutagiraga ibyangombwa byaba aribyo cyangwa n'ukubasebya? Nkurunziza ntabyo twagiraga ariko dukoze ishyirahamwe twatoye Laguerre atubera Perezida dutangira gushaka premis cyane hari hatangiye amashuri yo kwigisha gutwara imodoka natwe tubikangurirwa gutyo.

ingenzi ibyo bihe niby'ubu ubona bitandukaniyehe? Nkurunziza ubu ntabwo ngitwara moto ariko ubu Abamotari barahihoterwa cyane.

Mubazi yadutse yo irenze urugero.Abamotari kuki batifuza Mubazi?Niyonsaba ukorera muri Nyabugogo we ati"Mwe nk'itangazamakuru muzatubariza urwego rushinzwe amakoperative icyo kuba muz'amamotari bimaze mugihe batanga umusanzu utagira umumaro.

Kayiranga base ati"Nigute utanga umusanzu wagira ibyago ntutabarwe,ikindi kuba umunyamuryango wa.

Koperative runaka agera ahandi agafatwa nabitwa abasekirite iyo abamo ntimurenganure.Kuba abasekirite bahagararana na polisi bagafata moto ngo ntiyatanze agasanzu k'amafaranga maganatatu.

Abamotari baracuruzwa mu nyungu z'udutsiko tubayobora.Ikibazo cya Mubazi cyo cyavuzweho iki?Ubuyobozi buyobora Abamotari kurwego rw'igihugu rwigira ntibindeba cyane ko gushyiraho icyuma cya Mubazi ar'inyungu zabwo.

Umunyamategeko aganira n'ikinyamakuru ingenzi na ingenzinyayo.com yagitangarijeko ingingo ya gatandatu ivugako umutungo wa. muntu ari ntavogerwa ko ibyo gufata Moto ukayikuraho amafaranga muburyo bwishe itegeko ar'icyaha.

RURA nayo ikemangwa mu bikorwa bizanira inyungu sosiyete y'Abamotari.RCA yo ivugwaho ko bamwe mubakozi bayo baniga Abamotari.Twagerageje kwegera inzego bireba ngo twumve icyo bavuga kuri Mubazi yabaye ikibazo muri sosiyete nyarwanda?Umwe k'uwundi banze ko twatangaza amazina yabo ,ariko badutangarijeko Mubazi igomba kuvaho cyane ko ntamumaro imariye Abamotari.

Kugeza ubu Abamotari binubira Ngarambe Daniel cyane bavugako yagiyeho mu buryo bunyuranije n'amatora.

Uko bucya bukira biraboneka ko Abamotari bahohoterwa ,kandi ababikora bagamije gusenya system no kuyangisha rubaAbo bireba nimutabare amazi atararenga inkombe.

Kimenyi Claude

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *