Umuyobozi w’ikinyamakuru Umurabyo Nkunsi Uwimana Agnes arishinganisha kubera gutotezwa na Tom Ndahiro.

Urwikekwe mu banyarwanda rugiye kumara imyaka n'imyaniko rwaraburiwe umuti.Buke kabili nayo hagati mu banyarwanda nayo yiziritse ku munyarwanda kugeza na n'ubu.

Umunyamakuru Uwimana Agnes arasaba Kwishinganisha kubera akarengane akorerwa na Tom Ndahiro

Inkomamashyi nazo ntizatanzwe.Ibi byose bihuzwa nibibera hagati mu Rwanda kuko biherekezwa no kurenganya rubanda rwagiseseka.

Aha niho ikinyamakuru ingenzi na ingenzinyayo.com cyaganiriye na Nkunsi Uwimana Agnes uyobora ikinyamakuru Umurabyo. Uyu n'umwe mubagore bagaragaye mu Rwanda mu itangazamakuru bayoboye ikinyamakuru kigenga cyandika.Twabashije kuganira na Nkunsi Uwimana Agnes,ariko twarinze dukora iy'inkuru tutaravugana na Tom Ndahiro ngo twumve icyo avuga kubyo ajya ashyira k'urukuta rwe rwa "tweet".

Ikiganiro gikurikira nicyo ikinyamakuru ingenzi cyaganiriye n'umunyamakuru NKUSI UWIMANA Agnes


Ingenzi: watangira utwibwira?

nitwa Nkunsi Uwimana Agnes nkaba nd'umunyamakuru nkaba nyobora ikinyamakuru Umurabyo mu minsi ishize cyasohokaga ku mpapuro gicapirwa mu gihugu cya Uganda imipaka ifunzwe mpitamo gukorera online ndetse no ku muyoboro wa YouTube.

Ingenzi: har'amakuru avugwa ko ugiye kwishinganisha byaba biterwa n'iyihe mpamvu niba nta banga ririmo?

Nkunsi Uwimana Agnes: nta banga ribirimo kuko umuntu witwa Tom Ndahiro amereye nabi anyita umuhezanguni wanga FPR,ikindi n'uko uwo ashyize k'ukuta rwe rwa "Twitter" ahita afungwa, dufate ingero zabo yashyize bwacya ukumva ngo bafunzwe Nka Indamage,Karasira Aimable,Cyuma Hassan na Hakuzimana Rashid.

Ingenzi: nonese haricyo upfa na Tom Ndahiro?

Jyewe Nkunsi Uwimana Agnes nkora akazi kanjye k'itangazamakuru ntcyo naba numva mpfa na Tom Ndahiro kuko naninjiye mu itangazamakuru baramwirukanye mu Imvaho nshya kubera amakosa anyuranye yagiye akoramo, namubonye nabwo yirukanywe muri komisiyo y'ubumwe n'ubwiyunge ikibaho yazize kubibamo amacakubili y'ubuhezanguni.

Ingenzi: nonese ubona cyangwa wumva kuba Tom Ndahiro akwandika kuri "Twitter" ye biguhungabanyaho iki?

Nkunsi Uwimana Agnes: umva sha none ko Tom Ndahiro uwo atwitinze afungwa jyewe ntishinganishije urumva byarangira ndafunzwe.

Ingenzi: iyo ukurikije inkuru utangaza nibyo Tom Ndahiro akuvugaho wumva bikubangamira? Nkunsi Uwimana Agnes; itegeko rya Repubulika y'u Rwanda ryemerera umuntu ibitekerezo bye,kongeraho iryo gutara no gutangaza inkuru ndaryubahiriza,ariko umuntu nka Tom Ndahiro wikura inkuni akazikunika abandi akaba yirirwa ashakisha inkomoko ya muntu ntakurikiranwe birantangaza,kandi si jye jyenyine yibasira nkaba nsanga ko ahubwo we akwiye gukurikiranwa n'inzego z'ubutabera kuko asebya FPR.

Ingenzi: ubona umuti aruwuhe? Nkunsi Uwimana Agnes; umuti n'uko FPR yakwiyama Tom Ndahiro inzira zikigendwa kuko arayisebya cyane kuko abiba urwangano mu banyarwanda.Ntaweremewe kuba umuhutu cyangwa umututsi kandi na Tom Ndahiro uwamushungura yasanga ntacyerekezo afite uretse kwikoma abo ashinja kwanga ubutegetsi kandi mbona akora nka ba Kantano kuko babibaga urwangano Leta ikicecekera bigeza naho bamwe bazize ubwoko  baricwa muri jenoside yakorewe abatutsi.

Ingenzi: ko Tom Ndahiro yemerwa ko ari umushakashatsi kuri jenoside yakorewe abatutsi byo ubivugaho iki? Nkunsi Uwimana Agnes, byo simbyemera cyane ko kugeza ubu hantu agaragaza amashuri yize nta n'ubwo arerekana byibuze igitabo yanditse ku bushakashatsi runaka n'ukuremarema nkaho mu cyunamo cya 2021 yari kuri Televiziyo y'igihugu akabeshya ko Dr Runyinya Barabwiriza akatiye burundu kandi ariwe murugo,nkaba mbona ntaho ataniye nabo muri MRND birirwaga bita bagenzi babo inyenzi kugeza babagiriye nabi.

Ingenzi, dusoza n'iki wabwira inzego za Leta,abanyamakuru bagenzi bawe n'abanyarwanda muri rusange? Nkunsi Uwimana Agnes; icyo nabwira Leta n'uko yakurikirana Tom Ndahiro kuko ayivangira kugeza naho rubanda rugirango niyo imukoresha. Abanyamakuru bacitsemo ibice harimo iryitwa ko ari irya Leta,irikorera opposition,niryo bavugako riri hagati  ya bose nababwira ko bakwirinda kugwa mu makosa ya politiki kuko ntaho ryaba ritaniye niryo banenga ryo muri MRND.

Abanyarwanda bahagurikire uburenganzira bwabo bamenye kwivugira nibaramuka barenganijwe na Tom Ndahiro w'umuhezanguni ushaka gusimbura inzego za Leta kandi nta bubasha abifitiye.

 

Kimenyi Claude.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *