Nizeyimana Mugano Olivier yananiwe kubaka umupira w’amaguru Ferwafa ayihindura urukiko.

Kugabirwa byahozeho,ariko iyo ugabiwe ukananirwa kuziragira uranyagwa.Amakuru ava ahizewe mu bizerwa ba Leta aragenda acicikana ko uyobora Ferwafa ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda ashobora kuba ari mu nzira yo kweguzwa.

Nizeyimana Mugano Olivier Perezida wa Ferwafa (photo arichives)

Ibirego bitandukanye biregwa utegeka Ferwafa Nizeyimana Mugano Olivier bishingira mu itonesha rishingiye k'ubusumbane bw'amakipe.

Ikindi kigiye gutuma Perezida wa Ferwafa yeguzwa n'uburyo yifatiye ku gahanga uyobora ikipe ya Gasogi United amuha ibihano mu buryo bunyuranije n'amategeko.

Kuba abasifuzi bakomeje kuvugwaho kugenda babogamira ku makipe yabahaye amafaranga (ruswa)ariko akaruca akarumira.Abakunzi b'umupira w'amaguru bumvise ibihano byafatiwe KNC ku kirego kidafite ishingiro , kongeraho ibyaha bikorerwa muri Ferwafa n'umupira w'amaguru aribyo birenze.

Uwo twise  Kubwimana k'umutekano we aganira n'ikinyamakuru ingenzi na ingenzinyayo.com  yagitangarijeko umupira w'amaguru ugeze aharindimuka.

Kubwimana yagize ati"ikipe y'igihugu ubwayo ntagahunda ifite,kuba shampiyona ntacyerekezo ifite.Ibi byose byirengagijwe na Perezida wa Ferwafa yiha guca urubanza yirengagije ko icyaha gikorewe mu kibuga kiregerwa murukiko.

Abashinzwe kugaba imyanya nibasimbuze Olivier kuko Ferwafa yamunaniye.

 

Nkurikiyinka Abdou

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *