Ba Rwiyemezamirimo bapiganirwa amasoko mu mujyi wa Kigali bakomeje kwinubira ibogama rya Rugaza Julian.

Imvugo zishingiye ku ihame ryo gukorera ibikorwa binyuranye mu ruhame zikomeje gutandukana n'ibikorerwa mu itangwa ry'amasoko mu mujyi wa Kigali.

RUBINGISA Pudence Umuyobozi w'umujyi wa Kigali [photo archives]

Aha niho havutse ikibazo kivugwa kuri Rugaza Julian wo mu kanama k'amasoko . Inkuru dukura mu bizerwa bakora mu nzego zitandukanye mu mujyi wa Kigali , tuganira banzeko twatangaza amazina yabo kubera umutekano wabo bagize bati"Ubu haravugwa ikibazo cya Kampani Agruni ikora imirimo rusange itwara ibishingwe.

Bakomeje badutangariza ko mu murenge wa Nyamirambo hatanzwe isoko ryo gukora isuku n'isukura no gutwara ibishingwe.Akanama k'amasoko ko mu murenge wa Nyamirambo kamaze gusuzuma ibisabwa byo guhabwa isoko haje gutangwa icyangombwa cy'agateganyo cy'uko yatsinze.

Nk'uko twakomeje tubitangarizwa ngo Rugaza Julian yahise ashyiraho komite yo kujya kugenzura niba Kampani Agruni niba yujuje ibisabwa birimo ibikoresho bikoreshwa hatwarwa ibishingwe.Ubwo Komite yakoraga raporo yemeza ko Agruni yujuje ibisabwa n'uko igitangaje Rugaza Julian yabitesheje agaciro,ahubwo ategeka umurenge wa Nyamirambo ko usesa isoko Twagerageje gushaka Rugaza Julian ngo agire icyo atangaza atwima amakuru.

Ihame ryo gutara no gutangaza inkuru ryarubahirijwe ,hicwa iryo guhabwa amakuru.Niba itangwa ry'amasoko riteganya ko rihabwa ufite uburambe,kongeraho ko iyo hatanzwe icyangombwa cy'agateganyo giseswa aruko ingenzura risanze hari ibikoresho bikoreshwa bidahari.

Aha rero niho haza kuvuka ikibazo hagati ya Rugaza Julian na Agruni yari yatsindiye isoko mu murenge wa Nyamirambo.

Andi makuru avugwa n'uko Agruni ikomeje kwamburwa amasoko mu buryo binyuranye n'amategeko.Agruni yambuwe isoko mu murenge wa Gasata, Kimihurura na Ndera yo mu karere ka Gasabo.

Twashatse Ubuyobozi bwa Agruni kugirengo twumve icyo babivugaho ntitwabasha kubabona.

Umunsi Rugaza Julian na Kampani Agruni bazaboneka bakagira icyo batangaza tuzabitangaza.

 

Murenzi Louis.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *