Abaturage ba Kangondo na Kibiraro mu gihirahiro:Ministri w’ubutegetsi bw’igihugu Gatabazi Jean Marie Viannry yigize ntibindeba.

Amahame ya Demokarasi ntabwo ar'amagorofa s'in'amakote n'amakoruvate,s'imihanda n'amamodoka ahenze?Demokarasi n'ukwishyira ukizana k'umuturage adahutajwe mu burenganzira bwe buzira umuvundo.

Ministri w'ubutegetsi bw'igihugu Gatabazi Jean Marie Viannry (photo archives)

Aha niho har'ikibazo gikaze cyashakiwe umuti ariko abanyabubasha bakawubita mu tubati kugirengo rubanda rwagiseseka akomeze abuzwe i Bwami na Karubanda.

Ubu ikinyamakuru Ingenzi na ingenzinyayo com kiri mu mujyi wa Kigali,mu karere ka Gasabo mu murenge wa Remera mu duce twa Kangondo na Kibiraro.

Inkundura hagati y'Umujyi wa Kigali n'abatuye Kangondo na Kibiraro igeze murukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rukorera i Nyamirambo.Urubanza rwabatuye mu mujyi wa Kigali mu karere ka Gasabo mu murenge wa Remera mu duce twa Kangondo na Kibiraro baburanaga kwamburwa umutungo wabo muburyo bunyuranije n'amategeko.

Mu iburana uwunganira abakuwe mu byabo n'Umujyi wa Kigali yabwiye inteko iburanisha ko abo yunganira barenganijwe hirengagijwe itegeko ry'uwimurwa mu mutungo we.

Umujyi wa Kigali wakoze amakosa agendanye no kwimura umuntu mu mutungo we utimukanwa.

Abunganira Umujyi wa Kigali babwiye inteko iburanisha ko abatuye Kangondo na Kibiraro batuye mu kajagali ko mu manegeka.

Abakurwa mu mutungo wabo bo babwiye inteko iburanisha ko ikibazo cyo kujujubywa bakurwa mu mutungo wabo byatangiye 2017 kugeza na n'ubu.Kuvana umuturage mu mutungo we har'amategeko agomba kubahirizwa,ariko kugeza na n'ubu ikibazo cyaburiwe umuti.

Mu iburana havuzweko 2018 aribwo hakozwe igenagaciro,aha niho havutse ikibazo cyo kutemeranya ku mpande zombi .

Ibibazo byaje gukomera kuko abaturage ba Kagando na Kibiraro bavuze ko bahohotewe hashingiye ku birukana huti huti.

Uwagenerwaga nk'amafaranga mliyoni mirongo ine ubu akaba yifuza miliyoni mirongo icyenda.

Umwe mubaburana witwa Munyaneza Gaspard nawe ntiyemera amafaranga kuko hashize igihe kinini atarishyurwa igiciro cy'ubutaka cyazamutse.Nk'uwari waragenewe miliyoni zirindwi n'ibihumbi maganinani by'u Rwanda.

Kugeza ubu igiciro cy'ubutaka kigeze kuri miliyoni makumyabili n'eshanu zirenga .Ubu bakaba batemera gutuzwa mu nzu y'ibyumba bitatu.Umujyi wa Kigali uvugako ufite gahunda yo gutuza abanyarwanda mu nzu nziza n'ubwo bo umujyi wa Kigali warenze ku itegeko rya 120 kandi ritarsteshwa agaciro.

Umujyi wa Kigali wishe amategeko nkana hagamijwe iki?ese ujujubya rubanda abakunze ubutegetsi? Kugenera umuturage inzu idafite agaciro nka k'umutungo we bihatse iki?ese umuntu wa Kangondo na Kibiraro ibye bizakemurwa na nde? umutungo w'umuntu ku giti cye cyangwa uwo asangiye n'abandi ntuvogerwa kandi uburenganzira k'umutungo ntuhungabanywa.

Aho amategeko aza akanerekana uko bigomba gukorwa,naho bagira bati"keretse ku mpamvu z'inyungu kandi bwite nabwo hakurikijwe amategeko.

Ingingo ya 6 yemeza ko umuntu utangije igikorwa kigamije gushyira mu bikorwa ibishushanyo mbonera by'imitungangirize y'ubutaka ko agomba kumvikana na ba nyir'imitungo yaho umushinga uzakorera.

Mu rukiko humbukanye ko iyo umushoramari atumvikanye na nyir'imitungo ,imihango ijyanye no kwimurwa kwabatuye bikorwa mu nyungu rusange ibyumvikanyweho n'impande zombi bigakurikizwa.

Urwego rw'imura umuntu mu mutungo we uwatangije umushinga aba agomba kwishyura akabona gutangiza ibikorwa bye.

Ikiguzi cy'agaciro k'umutungo we ,itegeko rivugako nyir'umushinga azakora ibikorwa bye yishyuye none Umujyi wa Kigali urirukana abatuye Kangondo na Kibiraro huti huti.

Aha niho umwe k'uwundi bibaza imbwirwa ruhamee Minitri Gatabazi Jean Marie Viannry avuga ko umutungo w'umuntu utavogerwa.

Uy'umunsi iyo urebye imvugo n'imikorere y'abamwe mu bayobozi ku bavuga ko umuturage atagomba guhohoterwa,ariko wakwibaza niba aba Kangondo na Kibiraro bo atari abanyarwanda?Ibi bivugwa Kangondo na Kibiraro nibigera no mu tundi turere bizaba bihagaze gute?Uwarengera uwa Kangondo na Kibiraro yaba agize neza kuko bari mu gihirahiro batazi igihe kizarangirira.

Murenzi Louis

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *