Ubutabera: Byukusenge Viateur yiyemeje gukoresha inyandiko mpimbano kugirengo yegukane inzu ya Nsengiyumva Ramec.

Iminsi ihishira ibihe ,ariko umunsi ugahishura.Ni muri urwo rwego twandikiwe n'abantu batandukanye batumenyesha ko Byukusenge Viateur yiyemeje kwambura Nsengiyumva Ramec inzu.

Ministri w'ubutabera Ugirashebuja Emmanuel (photo arichives)

Amakuru atangwa n'abaturage batandukanye bahereye ku nkuru yatangajwe mu kinyamakuru Ingenzi na ingenzinyayo.com.

Aha niho bahera basaba ko ubutabera bwazaba ijisho rya rubanda.

Uwo twaganiriye yanze ko amazina ye yatangazwa kubera umutekano we twamwise Safari.Ikiganiro twavuganye na Safari.

ingenzi watubwira uko uzi ikibazo kiri hagati ya Byukusenge Viateur na Nsengiyumva Ramec?Safari ndakizi kuko kiraterwa n'inzu yari iya Munyangznzo Patrick akayigurisha uwitwa Kirenga nawe akayigurisha Nsengiyumva Ramec.Iy'inzu yarifite amadeni ya banki kubera ko Munyangznzo Patrick yaramaze gushwana nabo bari basangiye itorero mu karere ka Kayonza.

Kirenga yari yaramuhaye amafaranga Munyenganzo ananirwa kumwishyura niko kuyigurisha Nsengiyumva Ramec .

Ingenzi igurwa ryayo haricyo uriziho?Safari nakubwiyeko Munyenganzo yabanje guhabwa amafaranga na Kirenga bisa nkaho ari banki rambert , Munyenganzo abuze ubwishyu yemerera Kirenga kuyigurisha agakuramo aye nawe akishyura ideni Munyenganzo yafashe atangira kubaka.

ingenzi ubu ikibazo n'ikihe?Safari ikibazo n'uko Nsengiyumva Ramec yaguze inzu akayikora neza akayirangiza Munyangznzo Patrick akisunga Byukusenge Viateur bagatangira guhuguza Nsengiyumva Ramec inzu.

ingenzi duhe ishusho y'uburyo batangiye bamuhuguza naho bigeze ubu?Safari Munyenganzo yabonye inzu imaze kuzura yari yaramunaniye yisunga Byukusenge bakora ihererekanya ry'umutungo utimukanwa ,ngo kuko Byukusenge Viateur ar'umukire yatangamo ruswa Nsengiyumva Ramec akamburwa inzu.

ingenzi wowe aya mabanga wayabwiwe n'iki?Safari jyewe nkorana na Byukusenge Viateur ni nanjye nabwiye Nsengiyumva Ramec uko bamuhuguza n'uko babiteguye.ingenzi kuki wamennye ibanga ry'uwo mukorana?Safari ntabanga ririmo n'ubugambanyi cyane ko Munyenganzo Patrick namubwiye ko ibyo barimo bitazabahira cyane ko ubu murukiko rwo muri Gasabo Nsengiyumva Ramec yabatsinze.

ingenzi wumva ntabwoba ufite ko bagukubita cyangwa Byukusenge Viateur ntimwongere gukorana?Safari ntabwoba mfite n'ubwo Munyenganzo Patrick agenda akanga abantu ko Gen Kabarebe James ari mwene wabo,ariko ngasanga ari bimwe byo mu Rwanda umuntu akangisha amazina yabakomeye ntanaho baziranye.

Naho Byukusenge Viateur namugiriye Inama ko yareka kuburana amahugu cyane ko atarimeza.Twagerageje nimero zabavugwa ntizacamo.

Urubanza rukaba ruzabera murukiko rukuru rw, ubucuruzi rufite icyicaro i Nyamirambo tariki 19/4/2022 ahazumvwa icyo Byukusenge Viateur yajuririye.inkuru tuzayibagezaho yose ubutaha impande zombi zisobanura.

 

Murenzi Louis

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *