Uzabakiriho Jean aratabaza Perezida Kagame kubera akarengane yakorewe na CG Gasana Emmanuel Guverineri w’intara y’iburasirazuba.

Rwiyemezamirimo Uzabakiriho Jean arahakana yivuye inyuma ku cyaha aregwa na CG Gasana Emmanuel Guverineri w'intara y'iburasirazuba cyo gushaka kumuha ruswa.

CG Guverineri w'intara y'iburasirazuba Gasana Emmanuel (photo archives)

CG Gasana Emmanuel Guverineri w'intara y'iburasirazuba arashinja Rwiyemezamirimo Uzabakiriho Jean ko yaragiye kumuha ruswa y'ibihimbi magana tanu by'u Rwanda.

Iburana ku ifungwa n'ifungurwa by'agateganyo ku cyaha gikekwaho Rwiyemezamirimo Uzabakiriho Jean cyatangaje umwe k'uwundi wumvise iburanisha.Icyaha cya ruswa giteganywa mu ngingo ya 4 y'amategrko ahana y'u Rwanda nimero 54 yo mu mwaka 2018 yemejwe tariki 13/8/2018 byerekeranye no kurwanya ruswa.

Ifunga n'ifungurwa by'agateganyo ku cyaha gikekwaho Rwiyemezamirimo Uzabakiriho Jean bagize bati"tariki 22/4/2022 Umuyobozi w'intara y'iburasirazuba CG Gasana Emmanuel yahaye amakuru inzego z'umutekano harimo RPC_E na PCI_E ko hari umuntu wamusabye serivise amubwirako yatsindiye isoko ryo kubaka amashuri mu murenge wa Nyamirama ho mu karere ka Kayonza ,none bakaba baranze kumwishyura,kandi yararangije akazi.Ibazwa mu bugenzacyaha rya CG Gasana Emmanuel Guverineri w'intara y'iburasirazuba rikomeza rigira riti"avugako Rwiyemezamirimo Uzabakiriho Jean amubwirako yamufashije ko ashaka kumushimira,cyane ko abona dosiye ye itangiye kwihuta yatangiye kugira icyizere cyo kuzishyurwa.Uzabakiriho amusabako bahura akamushimira.Nibwo Guverineri w'intara y'iburasirazuba Gasana Emmanuel yemereye Rwiyemezamirimo Uzabakiriho Jean ko bahurira muri Hotel Dereva iba mu mujyi wa Rwamagana.

Uzabakiriho Jean kuriyo ngingo yo gushimira Guverineri w'intara y'iburasirazuba Gasana Emmanuel yayihakanye yivuye inyuma kuko yavuze ko we yamusabaga ko yamubwira igisubizo cy'ibaruwa yamwandikiye amusaba kumurenganura ,naho itsinda ryashizweho gukemura ikibazo cye rigeze.

Guverineri Gasana Emmanuel mu ibazwa rye akomeza avugako agihura na Rwiyemezamirimo Uzabakiriho Jean avugako yahawe ibihumbi maganatanu by'u Rwanda biri muri Envelope yanditseho NCBA.

Uzabakiriho kwisobanura yagize ati"Guverineri w'intara y'iburasirazuba Gasana Emmanuel yaraje ansanga muri Hotel Dereva aho yambwiye mutegerereza tukaba ariho tuganirira,ahageze yanze kwicara aho yansanze,turimuka ,turongera tugeze ahagatatu nibwo yambwiye ko atizera abacuruzi,ati "kuri gate bagusatse ndamwemdrera,nyuma Gasana Emmanuel ansabako ibyo mfite mu mufuka mbishyira ku meza.Nazamuye Telefone,nzamura urufunguzo rw'imodoka, Guverineri w'intara y'iburasirazuba Gasana Emmanuel akomeza kunshyiraho igitutu ngo nintazamura n'ibindi we aransaka kandi ibyo ansangana biraba bibi,kuko ntacyo nikangaga nzamura Envelope yarimo amafaranga.

Nibwo Guverineri w'intara y'iburasirazuba Gasana Emmanuel yahise ayikurura nanjye ndayikurura turayirwanira iracika nicyo kimenyetso cyerekana ko nta ruswa naringiye kumuha.Umunyamategeko nawe ati"ibigize icyaha cyo gutanga ruswa ntabwo byuzuye ,ahubwo Rwiyemezamirimo Uzabakiriho Jean akwiye kurekurwa Ikosa ryakozwe na Guverineri w'intara y'iburasirazuba Gasana Emmanuel cyane ko byatumye uwo yashinjaga abarizwa muri Hotel Dereva ,kandi imbere ye aziko bibujijwe nk'umuntu Generali,kongeraho ko yayoboye polisi y'igihugu.

Kuba ubugenzacyaha bwarishe amategeko nkana bukabariza ukekwaho icyaha muri Hotel Dereva,kandi ibyaha nshinjabyaha bibarizwa mu biro by'umugenzacyaha.Ibi biteganywa mu ngingo ya 13/14 cyane ko niyo ndonke yavuzwe na Guverineri w'intara y'iburasirazuba Gasana Emmanuel itujuje ibimenyetso.Kuba Rwiyemezamirimo Uzabakiriho Jean ntacyo Guverineri w'intara y'iburasirazuba Gasana Emmanuel yamukemuriye,kandi akaba yaramwandikiye ,aho kumurenganura akamurenganya ubutabera bushishoze.

Uzabakiriho yerekanye ko kuva yatsindira kubaka ibyumba by'amashuri yatswe ruswa arayimana k'urwego rw'umurenge atari kuyitanga k'urwego rw'intara.Niba hariho gushishoza ni gute Rwiyemezamirimo yubaka amashuri muri 2020 akarinda afungwa 2022 atsrishyurwa?Inzego zitandukanye zivuga ko zirengera uburenganzira bwa kiremwanuntu zizatange ishusho y'uyu Rwiyemezamirimo Uzabakiriho Jean wakoze akazi aho guhembwa agafungwa.

Mu Rwanda hamaze iminsi harimo inkubiri ya ruswa itavugwaho rumwe.Ikinyamakuru Ingenzi na Ingenzinyayo.com twagiye muri Hotel Dereva kugirengo tumenye amakuru yihura rya Guverineri w'intara y'iburasirazuba Gasana Emmanuel na Rwiyemezamirimo Uzabakiriho Jean bivugwako yaragiye kumuha ruswa.Abo twaganiriye banze ko twatangaza amazina yabo kubera umutekano wabo ariko,tuganira bagize bati"uriya Mugabo yararenganye cyane ko Guverineri w'intara y'iburasirazuba Gasana Emmanuel yaraje amwimura mu cyiciro gatatu nyuma tubona abayobozi ba polisi baragose aho bari bicaye.

Ubwo uriya Mugabo yatereranaga amagambo na Guverineri w'intara y'iburasirazuba Gasana Emmanuel amushinjako yaragiye kumuha ruswa yamubazaga uwamutumye,ngo namuvuga aramurekura,naho uriya Mugabo we agahakana ko nta ruswa yaragiye kumuha ko ariwe wamusabye ko bahurira muri Hotel Dereva.

Isesengura:Niki kihishe inyuma yo kutishyurwa kwa Rwiyemezamirimo Uzabakiriho Jean watsindiye isoko n'amashuri yubatse akaba yigirwamo?kuki Guverineri w'intara y'iburasirazuba Gasana Emmanuel yanze ko Rwiyemezamirimo Uzabakiriho Jean bahurira mu biro bagahurira muri Hotel Dereva?niki cyatumye Rwiyemezamirimo Uzabakiriho Jean akoresherezwa ibazwa ahatemewe?Uko bivugwa nyuma yifatwa rya Rwiyemezamirimo Uzabakiriho Jean:

Kuki urwego rw'umuvunyi rwasabye ko Rwiyemezamirimo Uzabakiriho Jean yishyurwe,aho kwishyurwa agafungwa?igitegerejwe n'ubushishozi bw'urukiko.

 

Murenzi Louis

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *