Gakenke: Abagore bibumbiye muri Koperative Abakundakawa Rushashi barishimira ibyiza kawa imaze kubagezaho

Abahinzi b'abagore bibumbiye muri koperative ABAKUNDAKAWA Rushashi bahinga ikawa, bari bamaze amezi 12 bahugurwa n'umushinga Sustainable Growers Rwanda;  bahawe ibihembo nk'abagore b'indashyikirwa mu guhinga kawa, ndetse no kuba inzobere mu kuyitunganya, mu rwego rwo kuyongerera agaciro.

Mu bihembo byiswe " wakoze neza muhinzi" byahawe aba bahinzi bahuguwe,  birimo: inka1, ihene182, amapompo 29, matera 74, ibitenge 227, amasuka 35, majagu 97, ibikoresho byo kuhira bizwi nka rozwari 33, sekateri 1, radio 101, inkweto za bote 59 na telefone ngendanwa 228, ibi bihembo byose bikaba  bifite agaciro ka miliyoni 128 z'amafaranga y'u Rwanda.

Bamwe muri aba bagore bahinga kawa, baganiriye n'ikinyamakuru cy'ingenzinyayo.com, baravuga imyato iki gihingwa , aho bashimangira ko kimaze kubageza ku rwego rwo hejuru kandi ko cyabakuye mu bukene.

Nyirandimubanzi Jacqueline, ni umugore watejwe imbere n'igihingwa cya kawa;  avuga ko kawa bahinga ubu, ihagaze neza ku isoko mpuzamahanga.

Yagize ati" Kawa yacu ihagaze neza cyane, kandi uyu munsi  nk'umugore turabigiramo uruhare kugirango yamamare. Turahaguruka tugakora urugendo shuri mu yandi makoperative , dufashijwe n'abaterankunga batandukanye, harimo na Sustainable growers Rwanda , aho badufasha natwe ubwacu kwiyagurira amasoko y'ikawa,  tukareba aho itari tukayigezayo".

Uwitwa Nyirahakizimana Virginie, nawe  avuga ko ibihembo bahawe nk'abagore,  bizabafasha kongera imbaraga mu guhinga kawa no kuyikorera,  bikazatuma izana umusaruro uhagije.

Yagize ati" hatanzwe ibihembo byinshi ku bagore bitandukanye, ibi bikoresho bikaba bigiye kudufasha, kugira ingufu zo gukorera kawa, bityo ikazagira ubwiza ndetse n'uburyohe".

Umuyobozi wa Koperative Abakundakawa ya Rushashi Ndagijimana Zephanie yavuze ku byiza by'amahugurwa yahawe abagore b'abahinzi ba kawa.

Yagize ati" mu myaka isaga itanu tumaranye na Sustainable growers Rwanda, bahuguye aba bagore uburyo bwo gukorera kawa neza, no kuyongerera agaciro; ndetse banahugura abanyamuryango ku micungire myiza ya Koperative, kunoza ingano n'ubwiza bw'umusaruro wa kawa, ku buryo igira agaciro ku masoko yo mu karere, ndetse no ku ruhando mpuzamahanga. 

Aba bagore banahuguwe kandi, kuri gahunda za Leta nka ejo heza no  gutanga ubwisungane mu kwivuza, ibi byatumye Koperative Abakundakawa, iri muziza  ku isonga mu ruhando mpuzamahanga, kubera ubwiza n'umwimerere wa kawa yabo".

Umuyobozi w'Akarere ka Gakenke Nizeyimana Jean Marie Vianney, yashimiye umushinga Sustainable growers Rwanda, wibanze ku gukorana n'abagore b'abahinzi  ba kawa cyane, ndetse n'urubyiruko; anasaba andi makoperative ko nayo yajya abigenza atyo.

Yagize ati" abari mu buhinzi bwa kawa , usanga ari abantu bakuze. Ibyo rero dushishikariza amakoperative yose,  ni ukwinjizamo abandi banyamuryango bashya, ariko by'umwihariko urubyiruko n'abagore. Nka Rushashi yatangiranye n'abagore n'urubyiruko, narwo bararuhuguye ; tugashishikariza amakoperative yose akorera ubuhinzi bwa kawa mu Karere kacu kugenda binjizamo urubyiruko n'abagore".

Umuyobozi wa Sustainable growers Rwanda Sebareze Jean Lambert, avuga ko bahuguye abahinzi b'abagore kugirango bagire ubumenyi burushijeho mu kwita kuri kawa yabo.

Yagize ati" muri gahunda ya wakoze neza  muhinzi;  aba bahinzi ba kawa bayikoreye  neza binyuze mu mahugurwa twabahaye atandukanye, harimo kuyihinga neza, kuyifumbira, kuyikorera ibisabwa byose, kugirango ikawa igire umusaruro wo hejuru, yaba mu gukata cyangwa mu gusazura, kuyirinda ibyonnyi ndetse n'izindi ndwara; ariko hakiyongera ho kuyitegura no gukurikirana ubwiza bwayo, kugirango bagire ikawa mu bwinshi no mu bwiza".

Kugeza ubu, umushinga wa Sustainable growers Rwanda ukorera mu turere dutandatu ; aritwo Gakenke, Gicumbi, Kayonza,Nyaruguru, Rusizi ndetse na Nyamasheke.


MUKANYANDWI Marie Louise

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *