Ministri w’intebe niwe uhanzwe amaso ku kibazo cy’imishahara ivugwa kubayihembwa barambuwe inshingano.

Hashingiwe kubiteganywa Itegeko N° 017/2020 ryo ku wa 07/10/2020 rishyiraho sitati rusange igenga abakozi ba Leta mu ngingo ya 40 al 4 ivuga ko Umukozi wa Leta ashobora guhagarikwa ku murimo by’agateganyo iyo avanywe mu mwanya udapiganirwa kandi akaba atarabona undi mwanya

Ministri w'intebe Dr Eduard Ngirente (photo arichives)

Ibi rero bishimangira ko kuva ubwo Urwego rw’Umuvunyi rwamburwaga inshingano z’Ubugenzacyaha n’Ubushinjacyaha abakozi ba Leta bakoraga iyo mirimo bari guhita bahagarikwa byagateganyo, hakubahirizwa n’ibikubiye mu Ingingo ya 4 y’itegeko ryavuzwe haruguru aho ivuga ngo Umukozi wa Leta wahagaritswe by’agateganyo ku murimo uvugwa mu gace ka 3º n’aka 4º w’igika cya mbere cy’ingingo ya 40 y’iri tegeko ahabwa bibiri bya gatatu (2/3) by’umushahara mu gihe cy’ihagarikwa ku murimo ry’agateganyo .

Abashinjacyaha rero n’abagenzacyaha bo k’Urwego rw’Umuvunyi kuva tariki ya 9/3/2020 bambuwe inshingano z’Ubugenzacyaha n’Ubushinjacyaha ari nabwo uwari Umuvunyi Mukuru wungirije ushinzwe kurwanya ruswa Bwana MUSANGABATWARE Clement yakurwaga kuri uwo mwanya atarangije Manda y‘imyaka itanu isanzwe  agasimbuzwa Bwana MUKAMA Habas

Nyuma yo kwamburwa inshingano z’ubugenzacyaha n’ubushinjacyaha abakozi b’urwego rw’Umuvunyi bari bafite inshingano zo kuba Abagenzacyaha n’abashinjacyaha bakomeje gufatwa nkabakozi bagifite ishingano  bakomeza noguhemberwa umwanya batagikora, ibi bikaba byarateje Leta igihombo kingana n’amafaranga arenga Miliyoni Mirongo itanu (50.000000Frw) kuko bakagombye kuba barahagaritswe byagateganyo bakimara kwamburwa inshingano kuva tariki ya 9/03/2020 bakajya bahembwa 2/3 by’umushahara bahembarwaga.

Ibaruwa OMB.02/2105/12.20/NE yo kuwa tariki ya 31/12/2020 nyuma y’amezi atandatu nibwo Urwego rw’Umuvunyi basubije amadosiye yose bakurikiranaga arebana n’Ubugenzacyaha n’Ubushinjacyaha bayashyikiriza inzego z’Ubugenzacyaha (RIB) niz’ Ubushinjacyaha (Pariki) ngo aribo bakomeza gukurikirane izo dosiye bakoraga kuko aribo bari basigaranye inshingano zo gukora izo dosiye nyuma yo kwamburwa izo nshingano.

Ubundi iyo umukozi wa Leta yahagaritswe byagateganyo Umukozi akomeza guhembwa  bibiri bya gatatu (2/3) by’umushahara mu gihe cy’ihagarikwa ku murimo ry’agateganyo mugihe kingana n’amezi atandatu. Igihe cy’ihagarikwa ku murimo ry’agateganyo ku mukozi wa Leta uvugwa mu gace ka 1°, aka 3º n’aka 4º tw’ingingo ya 40 y’iri tegeko ntigishobora kurenza amezi atandatu (6)bagahabwa imperekeza mugihe batahawe indi mirimo, aha bavuga abari mu rwego nkurwo Abashinjacyaha barimo .

Abagenzacyaha bo ntibagombaga kurenza amezi atatu batari bahabwa imperekeza mugihe batari kuba babahaye indi mirimo nkuko biteganywa  n’ingingo ya 42 y’itegeko ryavuzwe haruguru aho rivuga ngo "Igihe cy’ihagarikwa ku murimo ry’agateganyo ku mukozi wa Leta uvugwa mu gace ka 2º k’ingingo ya 40 y’iri tegeko ntigishobora kurenza amezi atatu (3) .̋

Biratangaje rero kubona abakozi ba Leta  bazi neza amategeko baribafite n’inshingano zo kuyubahiriza aribo bayarengaho bakayica nkana bakemera guhabwa Umushara bazi neza ko bahembwa badakora, cyangwa bakomeza guhemberwa umwanya batagikoramo, amakuru tuvana ahantu hizewe kandi dufitiye ibimenyetso nuko Umushinjacyaha umwe ahembwa ku kwezi amafaranga atari munsi ya 2.3000.000Frw undi nawe akaba ahembwa agera muri 2.100.000Frw arengaho gacye,  naho abashinjacyaha nabo ngo bahembwa arenga 1.600.000Frw bose hamwe ku kwezi.

Ayo mafaranga yose rero bahembwa badakora uyakubye mugihe kirenga imyaka ibiri bamaze bahembwa kandi bakabaye barahawe amabaruwa abahagarika ni ukuvuga kuva tariki ya 3/9/2020 kugeza uyu munsi 5/2022 hashize imyaka ibiri irenga Leta ihemba abadakozi ba baringa nkuko byagiye bigarara mbere aho wasangaga hari ibigo bya Leta byahembaga abakoze batabaho ibi byaje kuvumburwa n’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta ndetse abafashwe muri ubwo bujura barakanwe ndetse bategekwa gusubiza ayo mafaranga barigishije, wakwibaza rero icyo gihombo kirenga Miriyoni Mirongo itanu (50.000.000Frw) gikomoka ku mishara yahawe abakozi b’Urwego rw’Umuvunyi badakorera inshingano zabo uwo kizabazwa ugashoberwa,

Ubundi bimenyerewe ko uhombeje Leta asabwa gusubiza ibyo yatwaye atabikwiriye ese niko bizagenda mugihe koko basanga aba bakozi baba barahemwe amafaranga batagombaga guhembwa ?

Wakongera kandi ukibaza uti ese Ubugenzacyaha n’Ubushinjacyaha buzakurikirana abo bari basangiye inshingano ngo basubize umutungo wa Leta bahawe muburyo bunyuranije n’amategeko ?

Minisiteri y’abakozi ba Leta ko Urwego rw’Umuvunyi rwigenga  bafite inshingano zo gukurikirana abakozi  bagize uruhare mugutagaguza umutungo wa Leta ?

 

KIMENYI Claude

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *