Bugesera: Urubyiruko rwasabwe kuba umusemburo w’ubumwe n’ubwiyunge

Urubyiruko rwo mu  Karere ka Bugesera rugera kuri 20 rwaturutse mu mirenge itandukanye igize aka Karere, ariyo ya Nyamata, Mayange, Ntarama, Rweru, Gashora na Juru, bahawe amahugurwa n'umushinga GER – Rwanda kw'ihame ry'uburinganire, ubumwe n'ubwiyunge gukumira no kurwanya ihohoterwa mu muri aka Karere.

Aya mahugurwa agamije kongerera ubumenyi urubyiruko mu bijyanye no kurwanya ihohoterwa no kurikumira ndetse bigahuzwa n'ubwiyunge mu rubyiruko cyangwa mu muryango nyarwanda.

Ibi kandi bishingira ku mateka yaranze Igihugu cyacu nyuma ya jenoside yakorewe abatutsi  byagaragaye ko abanyarwanda bahisemo ndi umunyarwanda yo kubaka urubyiruko rimwe na rimwe ugasanga rusa naho rutazi amateka, ni muri urwo rwego GER- Rwanda ihugura urwo rubyiruko ibasangiza amateka ku girango bayamenye, ariko bagire n'uruhare rwo gukomeza kubaka ubumwe bw'abanyarwanda.

Nkurikiymana Osée ushinzwe guhuza ibikorwa by'itorero n'ubumwe n'ubwiyunge mu Karere ka Bugesera ubwo yatangizaga aya mahugurwa ku mugaragaro, yasobanuriye urubyiruko ko Akarere ka Bugesera kashegeshwe n'amateka ya jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994, ndetse ko ubushakashatsi bwakozwe bwasanze 20% by'urubyiruko rwa Bugesera gusa bafite ibikomere bishingiye ku mateka. 


Bamwe mu urubyiruko rwibumbiye muri club ubumwe buzira mbereka bo mu Karere ka Bugesera Umurenge wa Juru twaganiriye, bavuga ko kuba muri club byabafashije ku bumwe n'ubwiyunge.

Habihirwe Donatien avuga ko mu byamufashije kwiyunga n'urubyiruko rugenzi rwe ruturuka mu miryango yabahemukiye muri jenoside yakorewe abatutsi ari ihuriro bahuriragamo.

Yagize ati" Club twari duhuriyemo y'ubumwe buzira mbereka, twakoze igikorwa kitwa agaseke k'ubumwe, n'icyo cyahuje imiryango yacu, aho twafashe uduseke twose dusa tutwandikaho agaseke k'ubumwe, tumwe tudushyira ku musaza wakoze jenoside, utundi tudushyira kuwo yagombaga gusaba imbabazi, ariko turanabaganiriza, bemera gutanga imbabazi bose tubaha twa duseke, ubu bose babanye neza, natwe nk'abana babo tutari tubanye neza, natwe byaradufashije."

Ndayizeye Solaiman avuga ko yaterwaga ipfumweku no kwigana n'abana umuryango we wiciye ababo muri jenoside yakorewe abatutsi .

Yagize ati" Nahoraga numva ko bazabwira abanyeshuri twiganaga ibyabaye, nkatinya no gusangira nabo ngo batazandoga bigatuma mpora mutinye, ariko aho ngereye muri club ubumwe buzira mbereka banyereka ko ntavangura iryariryo ryose, mu kutwunga badutumye insina yo gutera batubwirako buriwe wese ayikura iwabu, uyisaba ahandi akayizana izarwara kirabiranya, twazikuye iwacu twese turaza turazitera zimaze gukura tujya kuzisura, baratubwira ngo buri wese niyerekane iye yazanye turaziyoberwa, baratubwira bati uko zakuze zititaye ku wazizanye n'aho zaturutse ubwoko afite, natwe niko twakabaye tumeze, iri jambo ryatumye natura nsaba imbabazi abo umuryango wanjye wahemukiye, barambabarira dufata n'umwanzuro wo guhindura ababyeyi bacu, ubu tubanye nta makimbirane aturangwamo."


Shikiro Gim ushinzwe gahunda yo guteza imbere uburinganire n'ubwuzuzanye, ubwiyunge no gukumira ihohoterwa iryariryo ryose muri GER-Rwanda yavuze ku umusaruro biteze kuri uru rubyiruko nyuma yo ku ruhugura.

Yagize ati" Nyuma  yo guhugura uru rubyiruko rugahinduka narwo ruzahugura bagenzi babo runahindure imiryango rukomokamo, kuko igihe kinini umuryango nyarwanda wari warasenyutse urimo amakimbirane n'amacakubiri, ariko twifashishije urubyiruko twiteze ko hari umusaruro  bizatanga, cyane ko mu gihe cya jenoside  ihohoterwa ryakoreshejwe nk' intwaro mbi mu gufata ku ngufu ndetse bamwe bavuye mu rubyiruko, rero bafite ibikomere ku mutima bagomba guhitamo gukomeza kubaka ubudaheranwa, bakubaka ejo heza hazaza habo."

GER- Rwanda yatangiranye ibikorwa byo guhuza abacitse kw'icumu n'ababiciye irabahugura,  ifite intego yo guteza imbere ubwiyunge mu banyarwanda, cyane cyane  hagamijwe kudaheranwa n'amateka, ari nayo mpamvu bahisemo gukorana n'urubyiruko.

 

MUKANYANDWI Marie Louise

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *