Urwikekwe rushenye umupira w’amaguru amakimbirane avugije ubuhuha Nzeyimana Mugabo Olivier mu mayirabili.

Ubeshya iminsi,ukabeshya benshi,ariko umunsi umwe ugamburuza ikinyoma ,n'ubwo rubanda batinya kuvuga ukuri kugirango baramire ubugingo ,ariko birangira bigaragaye ko ikinyoma kitaramba.

Komite ya Nizeyimana Mugabo Olivier mu marembera muri Ferwafa

Ferwafa yakozwemo amakosa ashingiye ku itonesha kugirango uwashinzwe uwo mwanya aramye umugati n'ubugingo bwe.Kuki amakosa yakozwe ntakosorwe aho kugirango akosorwe akarushaho kwiyongera.

Abakunzi b'umupira w'amaguru bacitse ku kibuga kugirango hatazagira ubahutaza.Inkuru yacu igiye kubereka uko amakosa yakozwe hashingiwe ku cyiswe kwikubira Ferwafa bikozwe n'ikipe y'APR fc kugeza n'ubu.

Isesengura rirerekana uko APR fc igira ikipe z'uturere ziyibera ikiraro cyo kuyiha amanota bityo nazo zikaza mu cyiciro cya mbere umwaka umwe zikongera zigasubira mu cya kabili zikongera zigasimbuzwa indi.

Kuba abagize amakipe batakitorera abayobora.Turebe uko bihagaze mu ikosa ryakozwe hitwikiriwe ikinyoma cya RGB kigasenya umupira w'amaguru burundu.

Komite itegeka Ferwafa yagabiwe Nizeyimana Mugabo Olivier mu buryo bwishe amategeko kuko bamutegetse kuzana itsinda bazategekana nta n'amatora abaye.

Ibi biragayitse kandi RGB ivugako ishinzwe imiyoborere myiza yabihaye umugisha,none byoretse umupira w'amaguru.Umukandida Rurangiranwa Louis yavuye mu matora kuko yerekanaga ko itsinda rya Nizeyimana Mugabo Olivier ari kumwe na Lt col ukiri mu kazi,ariko ikibabaje RGB yarabyirengagije.

RGB yaje kugena uko ikipe ya Rayon sports itegekwa ihabwa Uwayezu Fidel utazi iby'umupira w'amaguru none ikipe igeze aharindimuka.

Ikipe ya Kiyovu sports yagabiwe Mvukiyehe Juvenal ahabwa n'amafaranga kugirengo barebe ko yatwara igikombe birangira APR fc ikimutwaye.Amatora y'ikipe ya Kiyovu sports aba nabwo RGB yeretsweko umunyamuryango utaramara amezi atandatu atemerewe kuyitegeka ,ariko barabyica kugeza naho Rwagasana bamukujemo kandidatire sasaba z'ijoro.

Turebe uko urwikekwe ruri muri Ferwafa ruhagaze.Amakuru ava muri Ferwafa n'uko Nzeyimana ibyo yasabwe nabamuhaye umwanya atabyubahirije kuko ikipe ya Etoile de l'est yamanutse mu cyiciro cya kabili ataribyo bamusabye.

Byavuzweko ikipe ya Etoile de l'est yarigufashwa igahabwa amanota ,ariko birangira abasifuzi batabyubahirije.

Umwe mubakozi ba Ferwafa twaganiriye ,ariko akanga ko twatangaza amazina ye kubera umutekano we tuganira yagize ati twe dusigaye duhabwa amabwiriza anyuranije nay'umupira w'amaguru ,kandi uwayubahirije bikakubera Ikibazo.

Yakomeje antangariza ko umukino wa Rwamagana fc wateje Ikibazo ko hari Afande umwe ngo washakaga ko hazamuka As Muhanga .Aha niho hanavutse Ikibazo cyatumye ikipe y'intare fc itsindwa idatsinzwe kubera inyungu zifitwe ku ikipe ya Sunrise.

Niba hatangiye iperereza kuri Ferwafa kubateguye imikino nabi,kuki abibye amafaranga yo kubaka amasitade kugeza n'ubwo CAF ihannye u Rwanda babagize bate? Umupira w'amaguru ufite Ikibazo mugihe amakipe y'umupira w'amaguru atakigenga. 

Ikipe y'ATRACO fc yasenyutse ite? ikipe ya Rayon sports niyo yajyaga ihangara iy'APR fc none bayishyize muruziga itagomba kurenga.Abakunzi b'umupira w'amaguru barasabako APR fc yaba ikipe nk'izindi igakina igatsinda cyangwa igatsinda hatabaye kuyiha amanota.

Ibi bishimangirwa n'imvugo y'umukinnyi wa Etoile de l'est.Gufunga bamwe mubakozi ba Ferwafa siko gukemura ikibazo,kuko ikibazo kiri ku ikipe y'APR fc na RGB ikora ibinyuranije n'uko umupira w'amaguru ukinwa.

Nibidahinduka abantu bazanga kuyobora amakipe.

 

Kimenyi Claude

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *