Remera : Abaturage bo mu Umudugudu wa Gihogere bubatse umuhanda watwaye miliyoni 98

Ubwo mu Rwanda hizihizwaga umunsi wo kwibohora ku nshuro ya 28  Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Habyarimana Beata,  yifatanyije n'abaturage bo mu  Umurenge wa Remera aho yabashimiye uruhare bagize mu kubaka umuhanda ureshya na kirometero imwe na metero 800(1KM 80M)


Ibi byagarutswe ho  kuri uyu wa Mbere tariki ya 4 Nyakanga 2022, mu Murenge wa Remera, Akagari ka Nyabisindu, Umudugudu wa Gihogere, Akarere ka Gasabo aho abaturage bishimiraga ibyo bagezeho mu  iterambere ryabo bataha umuhanda biyubakiye ku bushake bwabo.

 Umuyobozi w’Umudugudu wa Gihogere,  Ngendabanga Gabriel avuga ko iyi mihanda abaturage biyubakiye izajya irinda kurengerana hagati yabo.

Yagize ati “Iyi mihanda ituma umuntu amenya imbago z'umuhanda ukamenya aho ugiye gutera igiti cyawe, ukamenya uko unagikorera bityo ntibijye bitera imbogamizi hagati y'abaturanyi umwe ngo yandengereye undi ngo yandengereye, nta kurengerana bizabaho."

 
Minisitiri Habyarimana Beata, yavuzeko ibikorwa byakozwe  n'abaturage ba Gihogere ari igikorwa cyiza cyo kwishakamo ibisubizo. 

Yagize ati “ Iki ni igikorwa kiza aba baturage bakoze cyo kubaka imihanda kuko ari uburyo bwiza bwo kwishakamo ibisubizo ari nacyo twishimira uyu munsi ubwo twatashye uyu muhanda ariko ari umwe muyindi ishobora no gutahwa n'ikindi gihe ".

Minisitiri Habyarimana yakomeje avuga ko ashimira ubuyobozi bw'uyu Mudugudu butahwemye gukomeza kugirana ibiganiro n'abaturage kugeza ibyo biyemeje bishyizwe mu bikorwa, anasaba imidugudu yo muyindi Mirenge yegeranye n'uwa Remera ko nabo bakomeza kwishakamo ibisubizo.  

Yagize ati " Ndashimira ubuyobozi bw'Umudugudu wacu wa Gihogere mu kwishakamo ibisubizo kugeza ubwo haje igitekerezo cyo kuzana uyu muhanda, dushimira na komite yagize umwanya wo gutekereza igashyira hamwe kandi igakomeza gahunda ikiyemeza ikishakamo ibisubizo. Nibyiza ko no muyindi Midugudu twahuriye hano ndetse no muyindi Mirenge itari iya Remera ko bakomeza kwishakamo ibisubizo tudategereje gusaba cyangwa se gusabiriza hirya no hino, aho dufatira icyitegererezo kubyabaye muri 94, abantu batangirira kubusa, uyu munsi tukaba tubona ubuzima buhari bushimishije, twishakemo ibisubizo njyewe nawe tubashe kwiteza imbere, ndashimangira cyane ugukora tutikoresheje ".

Uretse uyu muhanda wubatswe n'abaturage ureshya na Kilometero imwe na metero 800(1K800M),watwaye  miliyoni 98Frw ngo hazubakwa n’indi ya kilometero 7 na metero 600 (7KM 600M) n'umwe leta izabafasha gukora wa (223M) .Yose hamwe izatwara amafaranga angana na miliyoni 179Frw.

 

 

MUKANYANDWI Marie Louise

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *