Muhanga: Barashima gahunda yo gufatira ifunguro ku ishuri bakemeza ko hakiri urugendo rukomeye

Abanyeshuri biga mu bigo by'amashuri bitandukanye baravuga ko gufatira ifunguro ku ishuri byabafashije kwiga neza ndetse no kudasiba amasomo ariko ababyeyi babo baravuga ko bitaborohera kubonera ku gihe amafaranga yunganira ayo Leta itanga muri gahunda zo gufatira amafunguro ku ishuri bagasaba ko amafaranga Leta igenera umwana yakwiyongera.

Iradukunda Olivia afite imyaka 12 yiga ku ishuri ribanza rya Biti ryo mu murenge wa Nyamabuye yemeza ko ibiryo batekerwa banabisigaza kandi mbere yajyaga mu rugo agasanga batarahisha akagaruka ku ishuri.

Yagize ati"Ishuri ryacu ritarabasha kuduha ibiryo twajyaga kurya mu rugo rimwe na rimwe ugasanga bitarashya tukagaruka rutariye ariko ubu rwose hano turarya kandi turanabisigaza kuko duhaga".

Amizero Dinha afite imyaka 13 yabwiye umunyamakuru ko ikigo yigaho babatekera neza kandi bagahaga ariko ko hari abatinda kwishyura.

 Yagize ati "Rwose baradutekera kandi neza tukarya tugahaga ariko hari bamwe mu bana bavuga ko batabashije kubona amafatanga bo kubera ko babanje kuyatangira bakuru babao biga ahandi ariko bazayazana vuba".


Umuyobozi w'Ishuri rya Biti ho mu murenge wa Nyamabuye, Kayijire Florent yatubwiye ko nta mwana ukwiye kwimwa ibiryo nubwo hari abayobozi batarabasha ku byumva neza.  Ahubwo bakigisha ababyeyi gutanga uruhare rwabo rugafasha ikigo gukomeza kwishyura ababagemurira ibiryo ariko anagaya abinangiye bagaragaza ko bakennye.

Yagize ati "Nibyo iyi gahunda ifasha abana bakiga neza ariko  n'ababyeyi byarabafashije kugira ngo bakomeze kwikorera imirimo yabo bizeye ko abana bariye ku ishuri ariko hari ababyeyi batarabasha kumva neza uruhare rwabo mu gufasha ikigo kubasha kwishyura abatugemurira ibyo kubatekera ariko hari n'ababyeyi binangiye kuyatanga abandi bakavuga ko bakennye batakwishyurira abana babo".


Umwe mu babyeyi barerera mu ishuri rya GS Gitarama, Mukamana Scholastique yavuze ko hari ababyeyi baba bafitanye abana maze nyuma bakagirana ibibazo bigatuma batandukana, usigaranye abana akabura ubushobozi bwo  kubishyurira ariko akenshi amakimbirane y'ababyeyi agatuma abana badafatira ifunguro ku ishuri.

Yagize ati "Urebye buri wese yagakwiye gutangira umwana we amafaranga y'ifunguro ariko usanga bagirana amakimbirane maze bagatererana abana babo bigatuma ubasigaranye atabona uburyo bwiza bwo kubitaho bigatuma atangira bamwe abandi akabareka kubera ubushobozi buke".

Umuyobozi w'Ishami ry'uburezi mu karere ka Muhanga, Habyarimana Daniel yabwiye umunyamakuru ko iyi gahunda yafashije abana ndetse n'ababyeyi ariko ikadindizwa n'abadafite ubushobozi n'ababufite batabasha kuzuza inahingano zabo zo kwishyurira abana iki kiguzi bityo abana bakarya amafaranga leta ibagenera yarangira hagasigara hatekerwa abishyuye uruhare rwabo.

Avuga ko ubukene budakwiye kugirwa urwitwazo ufite iki kibazo yafashwa mu zindi nzira biciye mu baterankunga agafashwa umwana ntavanwe mu bandinkubera ubukene bw'ababyeyi be ariko kandi n'abandi bagomba gutangira umusanzu wabo ku Igihe ukifashishwa mu gushaka ibyo babatekera.

Ese abana batekerwa ibifite intungamubiri koko?


Iranzi Agahozo Leilla yiga mu mwaka wa 3 yitegura gukora ikizamini avuga ko mu byo ibyo ishuri ribatekera harimo ibyubaka umubiri,ibitera imbaraga n'ibirinda indwara  bakongeraho ubunyobwa,soya n'indagara kandi biba biryoshye akemeza ko igihembwe cyose bariye neza.

Umuyobozi w'Akarere Ishinzwe Imibereho myiza y'Abaturage,Mugabo Gilbert yemeza ko abafatira amafunguro ku ishuri bageze kuri 76% ariko bifuza kugera ku 100% naho mu mashuri yisumbuye abafatira  ifunguro ku ishuri  bagera kuri 90.9% ariko naho bifuza ko bagera ku 100% ndetse akemeza ko nibura hubatswe ibikoni 121 kandi byose bikoreshwa.Akomeza yemeza ko gufatira ifunguro ku ishuri byatumye abana bitabira ishuri bityo umwanya bapfushaga ubusa bajya kurya iwabo mu ngo bakawukoresha basubiramo amasomo bigishijwe, kandi binafasha abana gusabana no kumarana igihe ku ishuri ariko byanatumye ababyeyi babona umwanya uhagije wo gukora imirimo yabo igihe abana bafatiye ifunguro ku ishuri.

Impuguke mu bijyanye n'imirire, Nyirasinamenye Jeanne avuga ko abana bakwiye gutekerwa indyo yuzuye igizwe n'ibyubaka umubiri harimo ibishyimbo,soya hakaba n'ibikomoka ku matungo (indagara), ibitera imbaraga n'ubushyuhe harimo amavuta batekesha,ifu ya kawunga ,ibijumba, imyumbati bakongeramo imboga zigira intungamubiri zirinda indwara kandinbagahabwa amazi meza yo kunywa kugirango abafashe.Yongeraho ko ibi bigo bikwiye kugira abantu bize ibijyanye n'imirire kugirango bagenzure niba abana bariye ibiryo bihiye neza umuriro utangije intungamubiri ziri mu biryo.

Nubwo aba bana bishimiye ifunguro bahabwa hari ababyeyi bavuga ko bishyura amafanga menshi ariko ayo Leta igenera ibigo by'amashuri akiri make bagasaba ko yakongerwa kuko bihenda ibigo by'amashuri usanga nibura umwana arya ibiryo biri hagati yi 150-230 frw ibintu bikiremerera abayobozi b'ibigo bagahitamo gutekera abatanze amafaranga nyuma yo kubagaburira muyo leta iba yabatangiye . 

Umunyamabanga wa leta muri Minisitiri y'uburezi ushinzwe Ikoranabuhanga, amashuri y'imyuga, n'ubumenyingiro Irene Claudette yavuze ko ubusanzwe Leta itanga amafaranga 56 kumunsi angana na 40% andi agatangwa n'umubyeyi w'umwana mu rwego rwo kugirango nawe abigiremo uruhare, avuga ko iki kibazo hari ikigiye gikorwa mu mafaranga ya leta yajyaga itanga.

Yagize ati"Turabizi ko harimo imbogamizi nyinshi, mu minsi ishize twaricaye twongera dusubiramo iyi mibare kuburyo turi kureba uburyo leta yakongeramo uruhare rwayo, byose nibigenda neza twizera ko mu minsi iri imbere bizaba byahindutse."

Yakomeje avuga ko bitazakuraho uruhare rw'ababyeyi ahubwo bizazamura uruhare rwa leta ku buryo bibasha no gufasha n'ababyeyi bikabagabanyiriza uruhare rwabo ho gato.

Umuyobozi w'ishuri ribanza rya Biti Kayijire Florent avuga ko hakenewe ubukangurambaga ababyeyi bagatangira abana babo amafunguro yo kubasha guhaha ibyo bagaburirwa ku ishuri

Abana ku ishuri bafata ifunguro 

Bimwe mu byo bakenera mu ifunguro barabyiyezereza

 

 


MUKANYANDWI Marie Louise

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *