Bomboli bomboli yongeye kwibasira ikipe ya Kiyovu sports bashinja Mvukiyehe Juvenal gutegekesha igitugu n’ubwiru.

Amateka y'ikipe ya Kiyovu sports mubihe byo hambere nimeza kandi ni menshi,ariko mu myaka 28 yabaye mabi kuko yagiye ihura n'ibibazo byo kudahuza hagati muri Komite nyobozi.

Mvukiyehe Juvenal Perezida w'ikipe ya Kiyovu sports

Inkuru yacu iri kuri Komite nyobozi y'ikipe ya Kiyovu sports iyobowe cyangwa itegekwa na Perezida Mvukiyehe Juvenal.

Isesengura"Mvukiyehe Juvenal yagabiwe ikipe ya Kiyovu sports mu buryo bunyuranije n'amategeko ayigenga.

Amategeko y'ikipe ya Kiyovu sports yavugaga ko cyangwa avugako buri munyamuryango angana n'undi yaba umazemo igihe runaka nuwinjiyemo uwo munsi"ariko uwinjiyemo ataramaramo amezi atandatu akaba atemerewe kuyobora urwego urwo arirwo rwose rw'ikipe ya Kiyovu sports.

Amatora yarateguwe ,ariko ntiyakorwa hakurikijwe amategeko agenga Kiyovu sports.

RGB yabyivanzemo kugeza naho umukandida Rwagasana yategetswe gukuramo ake karenge inzira zikigendwa Mvukiyehe Juvenal yahise agabirwa ikipe ya Kiyovu sports.

Uko yahinze siko yaguye!Mvukiyehe Juvenal yijeje abayovu kubaha ibikombe byose bikinirwa mu Rwanda.Abayovu bamuzi bati "niba uzakigura mu iduka turabyenera naho kugitsindira byo ntibishoboka.

Uko bucya bukira biraboneka ko Kiyovu sports igana habi.Abayovu baganiriye n'ikinyamakuru ingenzi na Ingenzinyayo.com bakanga ko twatangaza amazina yabo bagize bati"Ikipe ya Kiyovu sports uy'umwaka twakoresheje ingufu zose zo gutwara ibikombe byose ariko turangiza nta na kimwe dutwaye kubera Mvukiyehe Juvenal ubetinga.

Murwego rw'umutekano uyu twamwise Issa.ingenzi kuki muvugako ikipe yanyu ya Kiyovu sports iyugarijwe n'ibibazo kandi yarabaye iya kabili muri shampiyona?

Issa icyerekanako ikipe ya Kiyovu sports iri mu bibazo kandi bitezwamo na Mvukiyehe Juvenal naho abatoranywe nawe batangiye kutumvikana kuko abeshya,ikindi yatangiye kuvugako ikipe yabaye iye akadukangisha ko yazanywe n'Afande ngo azakora uko abyifuza ntawuzamuvuguruza.

ingenzi ikipe yanyu yariho mu buzima bugoye no guhemba byarabananiye ,ikindi yabatsindiye Rayon sports n'APR fc kuki mutamushyugikira?

Issa gutsinda APR fc na Rayon sports ukabura igikombe kubera kubetinga byo bimaze iki?twe tugiye guhangana nawe ubwo RGB itabare nkuko yabikoze mu ikipe ya Rayon sports.

ingenzi ko har'amakuru avugako Mvukiyehe Juvenal ariwe ushyiramo amafaranga wenyine mwe ntacyo mushyiramo?Issa ibyo n'ikinyoma twe twarateguye dutsinda APR fc biramubabaza kugeza naho yatubwiye ko twamuhemukiye.

Kuba Mutijima Hector yeguye uze kumva nabandi baregura,ikipe nta mutoza irazana mugihe izindi zatangiye imyitozo,aho ubonera ko Mvukiyehe Juvenal ahuzagurika naho yagiye mu nteko rusange ya Ferwafa akibasira Umunyamabanga mukuru wayo Muhire ngo yegure none impapuro zimwenerera gusinya zikaba zagaragaye.

ingenzi dusoza niki wasaba Perezida wa Kiyovu sports n'abakunzi bayo muri rusange?Issa icyo nsaba Mvukiyehe Juvenal n'uko yakwegura inzira zikigendwa,kuko ibinyoma bye twabihaze,naho abafana bicika intege nibakomeze bakunde ikipe yabo.

Twagerageje gushaka Mvukiyehe Juvenal ntiyataitaba na Mutijima Hector nawe ntitwabashije kumubona nibaramuka bagize icyo batangaza tuzakibagezaho.

Kuba ikipe ya Kiyovu sports itaratwaye shampiyona bishobora kuzana izindi ngaruka zizazana ubwumvikane buke bikarangira ikipe yongeye kubamo induru zizazinywa na RGB nkuko ishinjwa no kuzitezamo.

Mvukiyehe Juvenal mugihe atarerekana ishusho y'umwaka w'imikini 2022/2023 benshi mu bayovu batangiye kumukuraho icyizere.

Abakinnyi bamwe na bamwe bashobora no gusohoka muri Kiyovu sports niramuka itubahirije ibyo yabemereye.Abayovu batangaza ko impinduka bari biteze kuri Mvukiyehe Juvenal zo kubaha igikombe baheruka mbere y'uko FPR ifata ubutegetsi barazibuze,bityo bakaba basanga ntaho yabakuye nta naho yabajyanye.

Umwe k'uwundi baribaza bagira bati "ko shampiyona igiye gutangira nta cyerekezo kiragaragara cya Kiyovu sports bizagenda gute?Abayovu bakomeje guhanga amaso ku Munena bareba ko har'umutoza mushya cyangwa abakinnyi bashya bagaheba.

 

Kalisa Jean de Dieu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *