Abakozi mu ngeri zitandukanye, bari guhugurwa ku kamaro n’imikorere y’isoko nyafurika

Mu gihe u Rwanda rwatoranyijwe mu bihugu byo ku mugabane wa Afurika bigomba kugeragerezwamo isoko rusange nyafurika, bamwe mu bakozi mu nzego zitandukanye bahuguwe ku mikorere yaryo mu Rwanda bavuga ko kuri ubu bamaze gusobanukirwa mu buryo bwimbitse imikorere y’iri soko.

Ni mu gihe ubuyobozi bw’urugaga rw'amasendika y'abakozi mu Rwanda CESTRAR buvuga ko ari ngombwa ko abakozi mu ngeri zitandukanye bo mu gihugu bagomba kugira ubumenyi buhagije kuri iri soko Nyafurika.

Ibi ni ibigarukwaho n’umunyamabanga mukuru wa CESTRAR, Bwana Biraboneye Africain, uvuga ko mu rwego rwo kurushaho kumenyekanisha isoko nyafurika mu gihugu nk’u Rwanda cyagiriwe icyizere  ku bufatanye na minisiteri y’ubucuruzi n’inganda MINICOM bateguye amahugurwa mu bakozi batandukanye hagamijwe kubereka amahirwe aririrmo.

Ati” Ntabwo ari abakozi ba sendika gusa, ahubwo ni abakozi b’abanyarwanda muri rusange kugira ngo babashe kugira amakuru atandukanye ku murimo, nabo bazabashe kuyabyaza umusaruro bakazagira n’amahirwe yo kubona imirimo muri iri soko nyafurika. Dufatanyije n’urugaga nyafurika rw’amasendika, turi kugerageza guhuza uburyo twasagiramo amakuru kuburyo bwa Afurika tukabasha no gutanga ibitekerezo byatuma ibijyanye n’imirimo ikorerwamo izavuka muri iryo soko uburyo yarushaho kuba myiza, hakazabaho no kureba uburyo bwo kurengera abakozi binyuze mu bufatanye buzaba buhagaze hagati y’amasendika atandukanye ari muri ibyo bihugu.”

“Umukozi w’umunyarwanda wagiye gukora muri Tunisia, agomba kuba afite uburenganzira nk’ubwo undi mukozi ndetse akagira nabamuhagarariye bakamuvuganira nicyo twifuje ko iyi nama ije kunshuro ya Gatatu yarushaho kuduha ayo makuru."

Umunyamabanga wa CETRAR, avuga ko aya mahugurwa ari Ingenzi ku bakozi bose.

Kayiranya Emmanuel uhagarariye sendika y’abakora mu nganda, amagaraje n’abakora muripeteroli ni umwe mu bahawe aya mahugurwa avuga ko amakuru avuga ku isoko nyafurika bari basanzwe bayazi, gusa bakaba bahawe amahugurwa abafasha kurushaho kubyumva neza.

Ati” Mu byukuri urabona ko iri soko bisa nkaho ari leta yabishizeho, ni ukuvuga ngo leta niyo yari isanzwe ibizi ariko yaraduhamagaje iduha ayo makuru ndetse itwereka n’inyungu zizabonekamo, ni ukuvuga ngo hasigaye ko twebwe dufata ingamba zo kubisobanurira abakozi ariko ntabwo twagenda ngo dusobanurire abakozi ibintu bias naho bikiri hejuru, bisaba ko tubyumva neza ubwacu kugira ngo tuzabashe kubisobanura. Kuri twebwe kwitegura sicyo kibazo, hari inganda zihari, hari umusaruro zitanga, akaba ariwo uzajyanwa kuri iryo soko, turashaka kandi ko nizigera ku isoko, abazikoze uburenganzira bwabo buzabe buhagarariwe neza.”

Bamwe mubahuguwe bavuga ko biyunguye ubumenyi ku kamaro k'isoko Nyafurika

Uwintwari Alex umuyobozi wa sendika COTRAF Rwanda ikorera mu buhinzi n’ubworozi, avuga ko ubusanzwe iyo umurimo wagenze neza bitanga umusaruro kuburyo byagera no ku isoko mpuzamahanga bifite umwimerere.

Ati” amahugurwa nk’aya icyo aba agiye kutumarira ni ukugera ku isoko bya bicuruzwa byacu bifite ubuziranenge, byakozwe n’abakozi bishimye kandi bahembwa neza. Ikindi kandi aya mahugurwa arongera ubushobozi bwacu n’umwimerere w’ibyo dukora bizagera ku isoko bivuye mu Rwanda ibi kandi bikaba akarusho.”

Nyuma y'uko muri 2018 hashyizwe umukono ku masezero yemeza isoko Nyafurika, Ku itariki 1 Mutarama 2021 nibwo aya amasezerano ashyiraho Isoko Rusange rya Afurika, African Continental Free Trade Area (AfCFTA) yatangiye gushyirwa mu bikorwa nyuma y’imyaka ibiri ashyizweho umukono n’ibihugu 54 muri 55 bigize Afurika.

Ishyirwa mu bikorwa ry’aya masezerano ryitezweho kuzongera ubuhahirane mu bihugu bya Afurika rirasa nk’irigenda biguruntege kuko nyuma y’umwaka ritangiye, nta mpinduka igaragara irabaho.

Inama Mpuzamahanga yiga ku bukungu bw’Isi (World Economic Forum) igaragaza ko ubuhahirane hagati y’ibihugu bya Afurika buri kuri 17%, mu gihe ubwo bigirana n’ibihugu byo muri Aziya buri kuri 59% ndetse na 68% bigirana n’ibihugu by’u Burayi.

Mu ntego za mbere za AfCFTA, ni ukongera ubucuruzi hagati y’ibi bihugu ndetse hakagabanywa amafaranga atangwa mu kuvana ibicuruzwa mu gihugu kimwe cya Afurika bijya mu kindi ku rugero rwa 97%.

Abafite aho bahuriye n'ubuhinzi bavuga ko iri soko rizatuma umusaruro wabo ugera kure

Mukanyandwi Marie Louise

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *