Ubutabera buboneye niyo nzira nyakuri ikenewe mu manza ziburanwa hagati ya Rudasingwa Munana James na Niwenkunda Jessica.

 Igihe gihisha iminsi,ariko nanone umunsi ugahishura ikinyoma ukuri kukaboneka.Umuhanzi ati "Ubutabera buboneye niyo nkingi y'ubumwe amahoro akaramba.

Ambassaderi Busingye Johnston (photo archives)

Inkuru yacu iri ku manza zivugwa hagati y'abantu bigeze kubana nk'umugabo n'umugore,ariko nta sezerano bigeze bagirana.Umunsi wahishuye ikinyoma kuko mu rukiko Rudasingwa Munana James wigeze kuba umugabo wa Kampororo Jessica,ubu witwa Niwenkunda Jessica baburanye gutandukana.

Mu nkiko iburana rigaragaramo Rudasingwa Munana James uburana na Niwenkunda Jessica.Intandaro yizi manza iva ku mitungo itandukanye bivugwako yashatswe na Rudasingwa Munana James,kandi akayishaka nk'ingaragu kuko nta sezerano yagiranye n'umugore uwo ariwe wese.

Gen Muhire Charles (photo archives)

Urukiko rwaburanishije urubanza rwa Niwenkunda Jessica na Rudasingwa Munana James mbere harimo ko hakenewe indezo.Iyi Rudasingwa Munana James yarayitanze kugeza uwo yayitangiraga akuze akarangiza Kaminuza.

Rudasingwa Munana James nawe yaje kwereka urukiko ibimenyetso by'uko uwo baburana yiyita Niwenkunda Jessica ko babana mu gihugu cya Uganda yitwaga Kampororo Jessica.Aha kandi ninaho Rudasingwa Munana James yeretse urukiko ko uwo baburana ubu atemerako yitwa Niwenkunda Jessica kuko we amuzi nka Kampororo Jessica bityo ko akoresha inyandiko mpimbano.

Ngabonziza Emmy Umuyobozi w'Akarere ka Nyarugenge (photo archives)

Niwenkunda Jessica we yagaragarije urukiko ko atigeze ahimba inyandiko ko arukumusebya.Urukiko rwabajije Rudasingwa Munana James ibimenyetso? Rudasingwa Munana James yerekanye ko Kampororo Jessica yashatse umugabo witwaga Nkurikiyinka Leandere bakiri mugihugu cya Uganda.

Niwenkunda yarabihakanye.Rudasingwa Munana James yongeye kwereka urukiko ko Niwenkunda Jessica yafashe ibyangombwa by'ubucuruzi nabwo akabifata nk'ingaragu.Umwanzuru w'urukiko.

REGISTRE DE COMMERCE YA NIWENKUNDA YEREKANA KO ARI INGARAGU

Niwenkunda Jessica isesengura nyuma y'urubanza bamwe mu barukurikiranye bagize bati "N'ubwo Rudasingwa Munana James yatanze ibimenyetso ntabwo yatsinda Niwenkunda Jessica kuko uwo bashakanye mbere witwaga Nkurikiyinka Leandere yavaga indimwe na Lt Gen Muhire Charles,izi nizo n'ingufu zikomeye.

IFISHI Y'IBARURA YA NIWENKUNDA YEREKANA KO ATIGEZE ASHYINGIRWA

Undi ati"izi manza zatangiye Busingye Johnston ayobora urukiko rukuru kandi nirwo yayoboraga.Ubu yongeye gutsindwa Busingye Johnston ari Ministri w'ubutabera.Uko bivugwa: Ikimenyane no gutoteza Rudasingwa Munana James byagaragaye igihe Akarere ka Nyarugenge kayobowe na Ngabonziza Emmy bafunga ubucuruzi bwe.Uko umwe abyumva : Ubutabera kuri rubanda nimwe mu nzira Ica amakimbirane .

Umucamanza arigenga,ariko mugihe Leta yamagana ruswa nibanze ikore igenzura ku karengane kugarije rubanda.Izi manza zikomeje kuburanwa no mu minsi iri mbere ruraba rugeretse.

Murenzi Louis.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *