Ibuka yatereranye uwarokotse jenoside yakorewe abatutsi watotejwe na Pasiteri Budigili Herman wo muri ADEPR.

Bikomeje kudogera mu itorero ry'ADEPR ryagabiwe Pasiteri Ndayizeye Isai kugeza naho Pasiteri Budigili Herman yifata muruhame agacuhurira Pasiteri Kalisa Jean Marie.

Inkuru yacu irimo ingingo zitandukanye ,ariko zose zihuriza kur'Ibuka umuryango uharanira kurengera abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi 1994.

Egide Nkuranga Perezida wa Ibuka akomeje gutererana abarokotse yakorewe Abatutsi (photo archives)

Indi ngingo iri mu itorero ry'ADEPR rivugwamo bomboli bomboli ishingiye ku ivangura.Amakuru agera ku kinyamakuru Ingenzi na ingenzinyayo.com nay'uko ngo igihe hari ibikorwa byari byahuje Abapasiteri bo muri ADEPR mu karere ka Muhanga umwe mu bayobozi bayo k'urwego rw'igihugu Pasiteri Budigili Herman yihanukiriye akandagaza Pasiteri Kalisa Jean Marie ko atarokotse jenoside yakorewe Abatutsi 1994.
Amakuru dukesha bamwe mu bapasiteri bari mur'ayo mahugurwa bagize bati "Ubwo Pasiteri Budigili Herman Umuyobozi w'itorero ry'ADEPR k'urwego rw'igihugu yafataga ijambo yagize ati"Burya Pasiteri Kalisa Jean Marie wiyemera akirata ko yacitse ku icumu rya jenoside yakorewe Abatutsi ntabwo aribyo.Pasiteri Budigili Herman yakomeje avugako we arikumwe nabo munzego z'umutekano batangiye gukora iperereza kuri Pasiteri Kalisa Jean Marie ,ahubwo ko agiye gufungwa.

Nyobozi yo muri ADEPR bikomeje kudogera (photo archives)

Umwe mu bapasiteri ngo yabajije Pasiteri Budigili Herman niba afite amakuru yanyayo ?cyangwa niba ar'inzangano? Pasiteri Budigili Herman ngo yahise amusubiza ko we abizi neza ko igisigaye arugufinga Kalisa nundi wese utazayiboka Ingoma ya Pasiteri Ndayizeye Isai.Uko abo bapasiteri bakomezaga amahugurwa batangazwaga nibyo byavuzwe na Pasiteri Budigili Herman bishingiye ku ivangura rishingiye ku bwoko.

Umwe ati "Ikibazo n'uko Pasiteri Kalisa Jean Marie yaba atararokotse nicyo bamwirukanye?undi ati "nonese Pasiteri Kalisa Jean Marie nibasanga yararokotse jenoside yakorewe Abatutsi 1994 bazamusubiza mu kazi ke yambuwe ko ku igisha ijambo ry'Imana.

Undi Pasiteri ati"Ko uyobora ururenbo rwa Nyabisindu akomoka mu murenge wa Rugarika mu karere ka Kamonyi aho Pasiteri Kalisa Jean Marie avuka kuki atatanga ubuhamya ko aruwiwabo.

Ubwo iy'inkuru yivangura ryuzuye urwangano yakorwaga na Pasiteri Budigili Herman akabikorera Pasiteri Kalisa Jean Marie twabanje gutegereza icyo inzego zizabikoraho ,ariko kugeza ubu ntakirakorwa.

Ubwo twageragezaga kuvugisha Pasiteri Budigili Herman yarabyanze.Pasiteri Kalisa Jean Marie nawe umurongo we ngendanwa ntiwadukundiye umunsi tuzabasha kumubona akagira icyo atangaza tuzakubagezaho.Ubwo twakoraga iyi nkuru abo muri Ibuka nabo ntacyo batangaje.

Ibitangazamakuru bitandukanye harimo inkuru zuko Ibuka ngo yabwiye Pasiteri Kalisa Jean Marie kugana urwego rw'ubugenzacyaha RIB.Amategeko y'u Rwanda yashyize icyaha cyo gusebanya mu manza mbonezamubano.Hashize igihe abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi bavugako Ibuka ntacyo ijya ibafasha iyo bageze mu kaga.

Ubu rero bikaba bivugwako ADEPR na Ibuka byahuriye ku kibazo cya Pasiteri Kalisa Jean Marie bakamutererana,ibi bikagaragarira buri wese ko Ibuka ntacyo ijya ifasha uwarokotse.Ikibazwa nabenshi ese Pasiteri Budigili Herman we yaba ari muri ADEPR kuberako yarokotse jenoside yakorewe abatutsi?

Ese Pasiteri Budigili Herman yaba ahari kubw'umuhamagaro?Ese yaba ahari kubera ubwoko?Ese yaba ahari kuko ariwe uzi ijambo ry'Imana kurenza abandi?Ese yaba ahari kuko ariwe Inkotanyi irenze izindi?ese Budigili Herman yaba yarinjiye muri FPR ryari?Abarengera inyungu z'abanyarwanda nimwe muhanzwe amaso amazi atararenga inkombe.

 

Kinenyi Claude.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *