Urwikekwe rukomeje kuvuza ubuhuha hagati y’abagenzi batega imodoka n’abakozi ba RURA bashinja kubabangamira.

Hashize igihe leta ishyizeho ikigo ngenzuramikorere RURA , kugirengo hanozwe ibikorwa bimwe na bimwe bifitiye igihugu inyungu.

Inkuru yacu iri ku gikorwa kigendanye no gutwara abagenzi baza mu mujyi wa Kigali nabawuvamo bajya mu ntara.

Kampani zitwara abaza mu mujyi wa Kigali zinabawukuramo bajya mu ntara bararira ayo kwarika Kampani zikorera mu mujyi wa Kigali zitwara abagenzi zigera mu nkengero nabo baratabaza kubera imikorere ibabuza gukorera mu bwisanzure Iyo ugeze muri Gare mu mujyi ugasanga abagenzi bateze imodoka zibajyana muduce dutandukanye tw'Umujyi wa Kigali usanga bavuga nabi abakozi ba RURA.

Ikibazo nyamukuru kirava kubura imodoka zibatwara . Nyinawumuntu Rose twamwegereye turaganira.

ingenzi tugusanze hano muri Gare yo mu mujyi rwagati ko wijujuta urabiterwa niki? Nyinawumuntu Rose ntuye mu Cyahafi nageze hano sambili nshaka kujya Kabuga ariko reba bibaye satatu n'igice ntarabona imodoka intwara.

ingenzi nonese byatewe niki? Nyinawumuntu Rose icyo twumvise ngo Kampani zimwe zananijwe na RURA ikazica amande ikanafunga imodoka bigatuma ziba nkeya.

Ingenzi wowe RURA urayizi?abakubwira ko izifunga nibande? Nyinawumuntu Rose RURA ntabwo nyizi naketseko ari polisi niyo nzi ubwo n'amazina mashya.

Ababivuga nabo bose kandi nawe uriho urabyumva.Twakomereje Nyabugogo naho dusanga urujya n'uruza rwabaye uruvunganzoka muri cya kinyarwanda cyo hambere.Gare Nyabugogo ho byari ibicika.

Abajyaga mu ntara bari batonze imirongo babyigana bashaka amatike.Abagera mubice bitandukanye by'Umujyi wa Kigali nabo bari ku murongo.

Ubujura bukora mu mifuka,mu masakoshi,abakarasi babeshya ababuze uko bagenda ngo barabashakira amatike nabo babukereye.

Kampani ya Jali Transport ikorera Nyabugogo,Ruyenzi Bishenyi yo twageze aho iparika dusanga abamaze isaha n'igice bayibuze,ariko bagira bati "ubu niba abakozi ba RURA batatubanganiraga twakakwitegeye amavatire none ntibishoboka Emmanuel Nkuranga twamwegereye turaganira.

ingenzi ko mwijujuta byifashe gute kandi abanyarwanda twaratojwe kuba intore tukirinda kuganya? Nkuranga Emmanuel nutaraganya azaganya kubera ko tubabaye nigute wabura uko ugera ahushaka kandi imodoka ziganayo.Izi modoka za Jali Transport ninkeya gutwara abagenzi byarazinaniye.

ingenzi kuki mudatsga RFTC ko nazo zikorera Nyabugogo, Ruyenzi Bishenyi? Nkuranga Emmanuel ntibyashiboka kuko RURA iba yateyemo igaca amande y'umurengera.

ingenzi nonese mwe mushaka ko uwakoze ikosa adahanwa? Nkuranga Emmanuel guhanwa kuwakosheje nibyo ariko amande baca atumye duhera mugihurahiro.

Umwe mubashoferi batwara imodoka za RFTC ikorera Gaseke ,Byumba na Nyabugogo twaramwegereye turaganira,ariko yanga ko twatangaza amazina ye kubera umutekano we.

ingenzi mu muhanda byifashe gute ko abagenzi ari benshi no muri Gare?Umushoferi ikibazo mwebwe itangazamakuru muzakitubarize kuko RURA yazamuye ibiciro byibikomaka kuri Peteroli ntiyazamura ibiciro,ikindi amande iduca nta n'ikosa igusanzemo ,kongeraho gufunga imodoka bikomeje gutuma ba nyir'imodoka bazishyira mu bipangu.

ingenzi nawe uteganya kuyibika? Umushoferi nanjye nuko mfite umuryango ngomba kwitaho nakabaye nyibika kuko nta nyungu nkorera.Abakozi ba RURA bari muri Gare Nyabugogo bakwepye micro z'itangazamakuru.

Isesengura:Ibikomoka kuri Peteroli byarazamutse.Ibiciro byo gutwara abagenzi byo ntibyazamutse.

Abamotari barigaragambije mucyo bise bucece.Niba ntagikozwe ngo bamwe mubakozi ba RURA borohereze abatega amatagisi hazahora urwikekwe runenga RURA kuko abanyarwanda uko bayifataga siko bakiyifata.Abo bireba n'imwe muhanzwe amaso.

 

Kimenyi Claude

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *