Burera: Barasaba impinduka mu mitangire ya Serivisi ku babana na virusi itera sida

Ababana   n’Ubwandu bwa virusi itera sida  babarirwa  mu 110   bagana  ikigo nderabuzima   cya     Rwerere, mu karere  ka  Burera ho mu ntara y’Amajyaruguru bavuga ko uburyo bahabwamo serivisi zirimo gufata imiti no kwisuzumisha bibakururira akato kuko bikorerwa aho kubita  karubanda.

Basaba guhabwa aho bakirirwa hiherereye mu buryo budashyira ubuzima bwite  bwabo   hanze.  

Ubusanzwe henshi ku  bitaro ababana na virusi itera sida   bagira  umwihariko w’aho bakirirwa,  hakagenwa  umunsi bakirirwaho igihe baje guhabwa servisi zinyuranye zirimo kwipimisha, gufata imiti igabanya   ubukana bwa Virus itera sida , ubujyana ku bijyanye na virusi itera sida  ndetse hakiyongeraho no  gupima  no gukurikirana  uburwayi  bwa  epatite (Hepatite).Cyakora I Rwerere ho siko bikorwa.Bavuga ko mu bafatira imiti mu cyumba cyimwe n'abandi badasangiye uburwayi, ndetse bakirwa muri rusange ku buryo bibatera ipfunwe.

Abo twavuganye ntibifuje ko imyirondoro yabo igaragara mu bitangazamakuru.

Uwo twahimbye izina rya Nyiransengimana Joseline avuga ko atari byiza ko ibyumba byegerana n’ibyabandi.Yagize ati" Icyo cyumba cyakabaye gitandukanye n'ibindi kuko kuba umuntu yaza kwipimisha inda hano nanjye ndi kwipimisha sida cyangwa njye gufata imiti ntibiba ari byo."

Uwo twise Mukashyaka Yvone nawe avuga ko bitabashimishije.

Yagize ati" Urumva niba ngiye gufata imiti ukahahurira n'umugore waje gupimisha inda cyangwa ukahahurira nundi musore uje kwipimisha mutari muziranye mu, twe tubona bibangamye pe! Sinabyiza ko abaganga bose bamenya ko iyo serivise ariyo yatuzanye".

Rugema Josepher, Umuyobozi    wungirije w’ikigonderabuzima cya Rwerere  akaba anakuriye gahunda zo gukurikirana ababana n’agakoko gatera sida, avuga ko impungenge z’aba barwayi zifite inshingiro kandi bigeye kubihindura.

Yagize ati" Usanga bari guhuriramo n'abandi muri uwo muryango, umwe areba hirya undi areba hino, nanjye ubwanjye bikambangamira bigatuma ntabaha serivise neza. Bivuze ngo icyakoroha kwaba ari ugushaka icyumba kiri ahantu ku buryo bazajya bisanzura mugihe bahari, nanjye nkinjira ntawundi ngongana nawe mu muryango.”

Bwana Rugema nawe yemeza ko biba bibangamye kujya gushaka serivise ukahahurira nuwo mudahuje ikibazo.


Dr. Berabose Charles ukora mu ishami rishinzwe kuvura no gukumira ubwandu bw'agakoko gatera sida ndetse n'izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina  mu kigo cy’ubuzima RBC, avugako hakabaye hari icyumba cyabugenewe cyakirirwamo abana n'ubwandu bw’agakoko gatera sida.

Ati "Uburyo bwo kubikora neza ikigo nderabuzima cyangwa ibitaro biba biri kwakira abarwayi batandukanye ku munsi, ibijyanye no gufashwa kw'abarwayi bafite agakoko gatera sida cyangwa se baje muri serivise zo gufata imiti cyangwa kwipimisha bareba uko bahagaze ntabwo bikorerwa mu bandi barwayi.”

Avuga ko ubu aribwo buryo bwiza bwo kubikora no gukomeza gutuma hatagaragarira buri muntu icyo undi aje kureba kuko yinjira mu kigo kivurizwamo n'abantu batandukanye ariko we akaba azi icyumba ari bujyemo ku muganga umukurikira.

 


MUKANYANDWI Marie Louise

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *