Akarere ka Kayonza. kahinduye ikigo cy’inzererezi Gereza ya munyumvishirize inzirakarengane zikarenganira i Rukara.

Imiyoborere ishingiye kuri Demokarasi Umuyobozi akorera umuturage nk’uko umukuru w’igihugu iteka abikangurira abayobozi.

Meya w’Akarere ka Kayonza (photo archives)

Henshi mu gihugu ntibyubahirizwa kuko bigaragazwa n’ibibazo by’uruhuri byakirizwa Perezida Kagame iyo yageneye abaturage umwanya wo kubasura.

Ibi bizacika ryari? akarengane kazavuza ubuhuha mu baturage kugeza ryari?ubu turi mu karere ka Kayonza aho akarengane kavuza ubuhuha.

Intandaro yako karengane ishingira kubiyita abanyabubasha bagahohotera rubanda rwagiseseka,rwakabaye rurebererwa n’ubuyobozi bw’Akarere ka Kayonza nabwo bukigira ntibindeba.

Inkuru yasakaye mu karere ka Kayonza igihe hafatwaga abakekwaho kugura amabuye y’agaciro.

Haje gukorwa igikorwa cyo gusaka abitwa: Ntirenganya Damien, Rudasingwa Jean Paul na Habimana Francois.

Amakuru twahawe nabo mu nzego z’umutekano batashatse ko twatangaza amazina yabo kubera umutekano wabo tuganira bagize bati “Hari Kampani zicukura amabuye y’agaciro zatangiye zivugako zikekako abakozi bazo bazibira amabuye bakayagurisha.

Ubwo Kampani imwe itanga ikirego hafatwa icyemezo cyo gusaka abakekwa.Isaka cyangwa iperereza ryatangiye kuri Ntirenganya Damien, Rudasingwa Jean Paul na Habimana Francois.

Ubwo aba bagabo basakwaga nta buye narimwe ryasanzwe mu ngo zabo.Umwe muri bafande ba polisi ukorera mu karere ka Kayonza tuganira yanze ko twatangaza amazina ye kubera umutekano we.

Yagize ati “Ubu hafunzwe abakekwagaho kugura amabuye y’agaciro mu buryo bw’ubujura,ariko twarabasatse turayabura.

Ikibazo cyabaye n’uko inzego z’Akarere harimo Meya nukuriye polisi mu karere banze kubarekura,ahubwo bafata icyemezo cyo kubafungira mu kigo cy’inzsrerezi cya Rukara.

ingenzi ubwose umuntu wubatse ufite icyo akora kumufunga buzererezi sukumuhohotera ?

Afande ubundi biriya bigo by’inzererezi bifungirwamo abazerera batagira icyo bakora,ariko bariya bo nabatuye bafite icyo bakora ntibari bakwiye gufungwa,kuko n’icyaha babakekagaho kitabahamye.

Nitwa Ephrem nd’umunyamakuru nyobora ikinyamakuru ingenzi na ingenzinyayo. com.

Har,amakuru avugwa mu karere ka Kayonza muyobora ko har’abaturage aribo: Rudasingwa Jean Paul,Habimana Francois na Ntirenganya Damien baketsweho kugura amabuye y’agaciro bakaza gusakwa ntibayabasangana Abo mu nzego zitandukanye kuba k’urwego rw’umurenge nabo mu karere tuvugana badutangarijeko mwategetsekko batwarwa i Rukara mu kigo cy’inzererezi.

Impungene zikaba ziri ku kibazo cyukuntu umugabo wubatse ahinduka inzererezi?

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza ntacyo yigeze abitabgazaho.Aba baturage bagasanga bararenganye cyane ko i Rukara uhafungiwe ngo abagiye kwigishwa gukunda igihugu.

Ikibazwa niba umuturage umurenganije wamwigisha akumva?ese ufunze umuturage amurenganije niwe ubukunze igihugu.

Umwe k’uwundi mubahohoferwa bagafungirwa i Rukara barasaba ko iriya Gereza ya munyumvishirize yahindurirwa amabwiriza ko ikomeje kurenganiramo rubanda Uwitwa Niyonsenga Claude mu mujyi wa Kayonza yadutangarijeko yafashwe agafungirwa i Rukara akamarayo umwaka wose kandi afite akazi ko gutwara abagenzi kuri moto.

Inzego zikuriye Akarere ka Kayonza nizo zihanzwe amaso nabagatuye.

Murenzi Louis

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *