Musanze: Ababyeyi biteguye gukingiza abana covid-19

Mu Rwanda hagiye gutangira igikorwa cyo gukingira abana bari hagati y’imyaka 5 na 11 icyorezo cya Covid-19. ni gahunda izaba mu gihugu cyose ku bigo by’amashuri kugirango abana bagire ubudahangarwa.

Bamwe mu babyeyi bo mu karere ka Musanze baganiriye n’ikinyamakuru Ingenzinyayo.com bakibwiye uburyo bakiranye na yombi iyi gahunda ya Leta yo gukingira abana babo.

Ndamwizeye Rugira Deo ni umubyeyi utuye mu murenge wa cyabagarura mu Karere ka Musanze avuga ko gukingira abana ari ingenzi kuko nta cyorezo kiza kirobanura imyaka.

Yagize ati” Icyorezo iyo cyane gitwara impinja ndetse n’abakuze, nkuko badukingiye twari dukeneye ko bakingira n’abana bacu kuko aho birirwa bakina baba begeranye, njyewe biranshimishije kuko niyo yarwara na mujyana kwa muganga ariko nziko yakingiwe nkashimira Leta yacu nziza yibuka n’abana bato ikabona ko bakeneye kurindwa icyorezo cya Covid-19″.

Ikirezi Marie Pacific avuga ko izi nkingo zizagabanya ubwandu kubana.

Yagize ati” Nkanjye w’umubyeyi nabyakiriye neza kuko bizagabanya imfu z’abana bacu bakiri bato, tuzanabohereza kw’ishuri nta kibazo kuko tuzaba tuziko bafite ubudahangarwa mu mubiri wabo tutanahangayitse ngo barandura, kandi nkasaba ababyeyi bafite impungenge ko urukingo rwagira icyo rwatwara abana kuzishira kuko abafite imyaka 12 ntacyo rwabatwaye”.

Nsanzabaganwa Alex Umuyobozi w’ikigo cy’ishuri ribanza rya Gahondogo riherereye mu murenge wa Musanze, Akarere ka Musanze avuga ko nk’abayobozi bishimiye icyi gikorwa cyo gukingira abana batoya ku mashuri.

Yagize ati” Iyi gahunda yo gukingira abana bari hagati y’imyaka 5 na 11 ni nziza turabizi ko covid-19 ari icyorezo cyugarije isi n’Igihugu cyacu kirimo rero kuba abana bari badakingiwe kandi bakuru babo barakingiwe byari biduhangayikishije, ibi bizatuma dukomeza guhashya icyorezo kandi tuziko abana baziga batekanye kuko abana biriyamyaka kwambara agapfukamunwa no kwirinda biba bigoranye. Kubufatanye bw’ababyeyi ndetse n’abarimu bizatworohereza kuko umwarimu mu kicirocye azajya afata urutonde rw’abana yakiriye arebe abakingiwe, arebe nabatarakingiwe n’impamvu yabo. Tugasaba ababyeyi kugira imyumvire yo gukingiza abana kugihe no kubuzuriza ifishi ibemerera gukingirwa”.

Umunyamabanga wa Leta muri muri Minisiteri y’Ubuzima Dr, Mpunga Tharcisse avuga ko inkingo z’abana zitandukanye nizatewe abakuru kandi ko muri iki gihe cy’amashuri ababyeyi basabwa kuzuzuza umwirondoro uranga umwana.

Yagize ati” Nkuko mubizi kuva ku italiki ya 26 amashuri azatangira, tuzatangira gukorana n’ababyeyi inama kubasobanurira aribyo dutangiye ubu ariko byimbitse kuri wa muntu ufite umwana kugirango akingirwe akenera kuzuza ifishi y’imyirondoro iranga umwana, iyo fishi umwana ntaragira imyaka yo gufata icyemezo umubyeyi niwe ugomba kugifata, kandi kugirango agifate agomba gusobanukirwa impamvu, ibyiza byabo akabisobanukirwa ikingira ryaba tugafatanya, yaba ari hafi tukamukingira turikumwe byaba byiza, ariko abaye adahari inzego z’ubuzima zirahari n’abarimu n’abarezi tuba turi kumwe, twarabikoze kubana b’imyaka 12 ntabwo ari gahunda nshyashya itangiye, icyambere n’uko inkingo z’abana aribwo zikiboneka, inkingo tugiye gukoresha ni inkingo zihariye z’abana ntabwo ari inkingo zisanzwe. Rero zakorewe ubushakashatsi igihe cyazo cyo kugirango zijye hanze n’ ikingiki,hari ibihugu bimwe bimaze kuzikoresha, ariko ibyinshi nti birazigeraho, ubu iki nicyo gihe kiza cyo kugirango zikoreshwe niyo mpamvu tugiye gutangira gukingira abana muri iyi minsi”.

Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku bana UNICEF mu Rwanda Ubuyobozi bwaryo buvuga ko gahunda yo gukingira abana icyorezo cya covid-19 kubana b’imyaka 5 na 11 ababyeyi bagombye kuyigiramo uruhare bakitabira gukingiza abana babo bafatanyije n’inzego z’ibigo barereramo, harimo abarimu n’abayobozi b’ibigo by’amashuri kugirango igikorwa kizagende neza, abana bose bari muri kiriya kigero bahabwe urukingo.

Biteganyijwe ko muri iki gikorwa cyo gukingira abana urukingo rwa Pfizer arirwo rwatoranijwe bakazahera kubana biga mu mwaka wa gatandatu bagana kubiga mu myaka mito bari hagati y’imyaka 11 ni 5, abateganijwe gukingirwa bagera kuri miliyoni 2 mu bigo by’amashuri 3880.

MUKANYANDWI Marie Louise

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *