Kamonyi: Barasaba ko hakongerwa abaforomo mu bigo nderabuzima mu rwego rwo kunoza serivise zihabwa abarwayi

Bamwe mubivuriza ku kigonderabuzima cya Remerarukoma giherereye mu mu renge wa Rukoma mukarere ka Kamonyi, baravuga ko ikibazo cy’ ubucye bw’abaganga muri iki kigonderabuzima, bituma batinda kubona serivise z’ubuvuzi baba baje gusha, ibituma bufuza ko iki kigonderabuzima cyakongererwa abaganga mu rwego rwo kunoza service zihabwa abarwayi bahivuriza.

Uretse iki kigo nderabuzima, iyo ugeze no kubindi bigo usanga naho ariko bimeze kuko bose bagaragaza ubuke bw’abaforomo, bituma abarwayi batavurwa uko babyifuza.

Bamwe mubatuye umurenge wa Rukoma bivuriza kuri iki kigonderabuzima, barifuza ko ubuyobozi bufasha iki kigonderabuzima cyikabona abandi baganga, kuko ngo ubuke bwabagikoreraho, butuma batabasha kubonera service z’ubuvuzi ku gihe.

Bagize bati” Hano hagomba kongerwa abaganga rwose, ikigo nderabuzima cya Remerarukoma gifite abaganga bake bakora uko bashoboye ariko iyo abarwayi babaye benshi bakarusha ubwinshi abavuzi biba ari ikibazo. Harasabwa izindi ngufu kuko bigira ingaruka kubarwayi zo kwirirwa kwa muganga no gutinda kuvurwa”.

Iki kibazo cy’ubuke bw’abaganga mu kigonderabuzima cya Remerarukoma, cyiranagarukwa n’umuyobozi wacyo Nyiranzanywayimana Speciose, unifuza ko bakwiye gufashwa kubona abandi baganga mu rwego rwo kwita kuri service z’ubuvuzi baha ababagana.

Yagize ati” Ubuke bw’abakozi butuma serivise zitagenda neza kuko nk’umuforomo umwe agomba gutanga serivise eshatu, akakira abaje kuboneza urubyaro, akakira abatwite urumva ko bigoye ariko hari abaganga bahagije umwe akakira bamwe undi abandi serivise zatamgirwa rimwe, zikarangirira rimwe, ariko niba muganga avuye aha akajya na hariya, binaniza umuganga bigatuma adatanga serivise neza”.

Umuyobozi w’akarere ka Kamonyi wungirije ushinzwe iterambere ry’imibereho myiza UWIRINGIRA Marie Josee wemera nawe ko ikibazo cy’abaganga bake mu kigonderabuzima cya Remera Rukoma, arumvikana avuga ko iki kibazo kiri gukorerwa ubuvugizi ku buryo hari n’umuganga umwe wamaze koherezwa.

Yagize ati” Nk’ahandi hose mu gihugu hari ahagenda hagaragara abakozi bake, no ku kigo nderabuzima cya Remera Rukoma Niko bimeze, ariko ni ikibazo dukomeza gukorera ubuvugizi kuko dufute abaforomo 10 ariko ugereranije n’akazi kaba gahari, bigaragara ko abakozi bakiri bakeya, ni ikibazo dukomeje gukorera ubuvugizi ”

Ubuyobozi bw’iki kigonderabuzima cya Remera Rukoma, bukaba bugaragaza ko butanga serivise z’ubuvuzi ku batuye Umurenge wa Rukoma utabariyemo abaturuka mu yindi mirenge barenga ibihumbi 45,ibyo bushingiraho buvuga ko ugereranije y’iyi mibare y’abaturage babagana usanga abaforomo 10(abahivuriza baruta abaganga) badashobora kubaha serivise inoze kugihe bitewe n’uburyo baba basaranganywa muri serivise zigera kuri 16 zishingiye ku buvuzi iki kigonderabuzima gitanga, utabariyemo ko hari igihe basigara ari bakeya mugihe bamwe muribo bakoze amajoro bagiye ku ruhuka.

MUKANYANDWI Marie Louise

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *