Rurageretse hagati ya Nizeyimana Mugabo Olivier perezida wa FERWAFA wagaruye Mvukiyehe Juvenal k’ubuyobozi bw’ikipe ya Kiyovu Sports amwijeje ubufasha bukaba bwabuze

Urwikekwe rukomeje kuba rwose mu ikipe yambara ibara ry’icyatsi n’umweru ,ari nako bikomeje gutuma mu bakunzi bayo batumvikana.Inkuru yacu turayikesha abizerwa bo mumpande zitandukanye kuko iva muri RGB,ikagera muri Ministeri ya siporo igasoreza muri Ferwafa n’ikipe ya Kiyovu sports.Ubwo Perezida w’ikipe ya Kiyovu sports Mvukiyehe Juvenal yandikaga ibaruwa ivugako yeguye k’ubuyobozi benshi mubamugabiye baratunguwe bamubaza ikibimuteye.Uko tubikesha abo bizerwa ba system ngo Mvukiyehe Juvenal yababwiyeko ikipe imunaniye,kongeraho ko nibyo nabo bamwijeje ntabyo bamuhaye.Uko amakuru akomeza agera ku kinyamakuru ingenzi na ingenzinyayo .com ngo Kayitesi Umuyobozi wa RGB yiyambaje Perezida wa Ferwafa Nizeyima Mugabo Olivier ati “uziko Juvenal yeguye k’ubuyobozi bu’ikipe ya Kiyovu sports?ati”gira vuba muhamagare umusabe ko agomba kwivuguruza . Nizeyima Mugabo Olivier nawe yahamagaye Mvukiyehe Juvenal amubwirako yategetswe ko amutegeka kwisubiraho ntiyegure.Mvukiyehe nawe yaratsimbaraye yerekana ibibazo bishingiye ku madeni afitiye abakinnyi,kandi ko ashobora kuzananirwa kubishyura.Muri Ministeri ya siporo nabo bahamagaye abo muri Kiyovu sports babategeka gukora Inama bakemeza ko bakora urwandiko rw’uko Mvukiyehe Juvenal yisubiyeho bakazamufasha ku bibazo bimwugarije.Igitutu cyabaye cyose Mvukiyehe Juvenal yemera kwisubiraho aguma kuyobora Kiyovu sports.Kayitesi Umuyobozi wa RGB ati “Imana ishimwe sinari kubona icyo mvuga.Mvukiyehe Juvenal we yibeshye ko Umujyi wa Kigali uzamuha amafaranga nk’uko uyaha As Kigali ikipe yawo ihoraho.Ferwafa ubwayo yugarijwe n’ibibazo bikomeye bishingiye ku makosa akorerwamo hagendewe kubyo Nizeyima Mugabo Olivier yubakamo by’itonesha.Amakuru ava hagati mu ikipe ya Kiyovu sports nay’uko barambiwe Juvenal ubikangizha,kongeraho kuba we avuga ko ashaka kuyobora SC Kiyovu yibeshya ko yayigizemo imigabane irenze.Abayovu bagira bati”Nigute utsinda ikipe ya Rayon sports,ugakurikizaho ikipe y’APR Fc warangiza ntutware igikombe na kimwe mubikinirwa mugihugu?ikindi gituma abayovu benshi barakuyeho Juvenal icyizere naho ikipe yakubaniraga igikombe cya shampiyona Kiyovu sports yajya gukina na Espoir i Rusizi akajya kwirebera APR Fc i Nyamirambo.Ubu rero bikaba bivugwako Mvukiyehe Juvenal agiye kwandikira Ferwafa ayisaba ubufasha nayo ikamuha akayabo.Ay’amakuru agisakara ko Ferwafa ya Nizeyima Mugabo Olivier igihe guha amafaranga ikipe ya Kiyovu sports,abo mu ikipe ya Mukura V S bo barakariye icyo gikorwa.Abo mu ikipe ya Mukura V S baganira n’ikinyamakuru ingenzi na ingenzinyayo com bagize bati “Nizeyima Mugabo Olivier yadushyize mu kibazo gikomeye cyane ko ikipe yacu itemerewe kugura abakinnyi,ikindi niwe wazanye umutoza aranamwirukana Umwe mubakunzi b’ikipe ya Mukura V S yadutangarijeko mu ntangiriro za shampiyona ya 2017/2018 ko mu nteko rusange yayobowe na Nizeyima Mugabo Olivier yababwiyeko ikipe ifite ideni rya Rwanda Revenue ringana na miliyoni 165 z’amafaranga y’u Rwanda.Icyo gihe ngo abakunzi b’ikipe ya Mukura V S barababaye.Akarere ka Huye ngo kahise kemera gutanga miliyoni 104 z’amafaranga y’u Rwanda,naho Volcano Express igatanga miliyoni 46 z’amafaranga y’u Rwanda asigaye agatangwa na AZAM kuko yar’umuterankunga wa shampiyona y’u Rwanda.Ubu rero abafana b’ikipe ya Mukura V S bibaza niba inguzanyo Ferwafa yabemereye bazayihabwa cyangwa niba ariyo igiye guhabwa ikipe ya Kiyovu sports?Uburero har’amakuru avugako Nizeyima Mugabo Olivier yatangiye gukorana n’itsinda ryo gushaka abakinnyi b’abanyamahanga bazakinira ikipe y’igihugu Amavubi bakazaryamo akayabo Ibi bintu bishobora kuzana ibibazo birenze ibyo bifuza ko byakemuka.Nizeyimana Mugabo Olivier afitanye ibibazo na Masumbuko usanzwe akorana na zimwe mu nganda zikora imyenda ya siporo.Abo bireba nibo bahanzwe amaso.

 

Nizeyima Mugabo Olivier Perezida wa Ferwafa (photo archives)
Nizeyima Mugabo Olivier Perezida wa Ferwafa (photo archives)
Mvukiyehe Juvenal Perezida wa Kiyovu sports (photo archives)
Mvukiyehe Juvenal Perezida wa Kiyovu sports (photo archives)

Murenzi Louis

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *