Nyakibi ntirara bushyitsi:Ikindi kimenyetso cy’uko Mvukiyehe Juvenal akwiye kwirukanwa mu mupira w’amaguru yagitangiye kuri Radio Rwanda

Amareshya mugeni siyo amutunga,uko yahinze siko yaguye.Iyi nimwe mu migani abanyarwanda bo hambere bakoreshaga kubera ko uwaje yivuga ibigwi yerekana ko aruta ababanje,kandi nyuma bikamunanira.Mvukiyehe Juvenal wagabiwe ikipe ya Kiyovu sports none akaba yatangiye kubogoza ko yamunaniye.Turebe ho gato amateka y’ikipe ya Kiyovu sports.Amateka yerekana ko ikipe ya Kiyovu sports yashinzwe na Burugumestri Kabahizi wategekaga Komine Kiyovu.Uko ibihe byagiye bizamura iterambere ninako ikipe ya Kiyovu sports yabayeho.Ibihe byaje kuyibera ibindi irasiganirwa 2017 umwaka utazibagirana mu bakunzi b’ikipe ya Kiyovu sports ubwo yandikaga amateka ko imanuwe mu cyiciro cya kabili.Uko bamwe mu bayovu bavaga ku kibuga cyo ku Mumena bafite agahinda kenshi bongersgaho,ngo iyo tumanuka,ariko tutamanuwe na Rayon sports.Amakosa yaje gukorwa ikipe ya Kiyovu sports ntiyajya mu cyiciro cya kabili,ahubwo leta isenya ikipe yayo Isonga fc.Shampiyona 2017/2018 nibwo Mvuyekure Francois na Ntarindwa Theodore bafashe inshingano zo kuzanzamura ikipe ya Kiyovu sports.Ubwo ikipe ya Kiyovu sports yarimaze kuzahuka nibwo barusahuriramundura biyambaje bamwe na bamwe bubaka ishyamba ryaje kwimika Mvukiyehe Juvenal.Bamwe bati “Mvukiyehe Juvenal yagabiwe ate ikipe ya Kiyovu sports?Amategeko agenga Association Kiyovu sports yakozwe na Me Ntaganda Bernard igihe yayiyobiraga ninayo n’ubu ikigebderaho.Amategeko ya Kiyovu sports avugako abanyamuryango bose bangana,ariko uyijemo ataramara amezi atandatu ko atemerewe gutorerwa umwanya n’umwe w’ubuyobozi.RGB itegekwa na Kayitesi itungwa urutoki mu rwego rwo kuzambya amakipe cyangwa n’indi miryango yose Ubwo hategurwaga amatora mu ikipe ya Kiyovu sports hacitsemo ibice bibili.Igice cyari icya Mvuyekure Francois na Ntarindwa Theodore bari barangije manda yabo bahaye Rwagasana umwanya.Igitangaje yahamagawe bwangu na bwangu ngo akuremo ake karenge inzira zikigendwa.

Mvukiyehe Juvenal arakora amakosa ngo yeguriwe Kiyovu sports ayigurishe (, photo archives)

Rwagasana yarumviye arangije ati haguma ruseke naho Kiyovu sports nibatware.Ukwica amategeko kwa Kayitesi wa RGB niko kwimitse Mvukiyehe Juvenal winjiye mu ikipe ya Kiyovu sports uwo munsi aniyamamaza wenyine.Nyakibi ntirara bushyitsi: Mvukiyehe Juvenal yareguye kuberako abenshi mu bayovu bumva basa nabaruhutse umusaraba bakomakoma rudenderi ngo yo kugenda.Mvukiyehe we n’ubu aravugako atagikeneye kuyobora ikipe ya Kiyovu sports.Amakuru ava mu nshuti za Mvukiyehe Juvenal ziragura ziti we arashaka ko ,ikipe iba kampani akayigurisha agakuramo ayo yashoye akigendera.Isesengura kuki Mvukiyehe Juvenal yagereranije umupira w’amaguru na wc ?ese izi mvugo zirakwiye?ese Mvukiyehe Juvenal afite ubuhe budahangarwa bwo kugereranya umupira w’amaguru n’umwanda?Abazi kugenzura ku kibazo Mvukiyehe Juvenal ashinja Ferwafa ngo yashatse ko imuha ubufasha abubuze biba ikibazo kitangira intangiriro.Abo twaganiriye banze ko twatangaza amazina yabo kubera umutekano wabo bagize bati kuberako Perezida wa Ferwafa Nizeyima Mugabo Olivier yari yategetswe na Kayitesi uyobora RGB kubwira Mvukiyehe Juvenal kuguma mu ikipe ya Kiyovu sports akazanuha ubufasha ntibuboneke nirwo rwitwazo.Andi makuru atugeraho ngo Perezida wa Ferwafa Nizeyima Mugabo Olivier ngo yaje kubwira Mvukiyehe Juvenal ko harimo uwo muri Ferwafa wanze gusinyira iyo nkunga.Andi makuru ava ahizewe ngo Mvukiyehe Juvenal ashobora gufatirwa ibihano kubera imvugo nyandagazi yakoresheje asebya system cyane ko iyo uvuze ko iki kitagenda ubariyo unenze.Niba system igiye gufatira ibihano Mvukiyehe Juvenal agahita areka ikipe ya Kiyovu sports irahita ihabwa Benjamain Gasamagera.Abareba Kiyovu sports muri kigihe barasanga ifite abakinnyi beza batanga umusaruro,ariko ubayobora niwe kibazo.Abatabare nibatabare amazi atararenga inkombe.

Kalisa Jean de Dieu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *