Abaslamu bati “Wallah kuki Depte Fazil Harerimana Mussa aho kubera RMC urumuri ayibera umwijima igahoramo induru?

Abaslamu bati “Wallah kuki Depte Fazil Harerimana Mussa aho kubera RMC urumuri ayibera umwijima igahoramo induru?Ubumwe bwo mu magambo no kurebana ku jisho no kuryaryana niyo ndwara yugarije bamwe mu banyaraanda cyane ko byose bisorezwa ku bugambanyi.Inkuru yacu iri ku idini ya Islam umuryango wa RMC.Iyi nkuru yacu iri mu kibazo cyo kuva igihe uwari Mufti Habimana Saleh yarangizaga manda agasimburwa na Sheikh Gahutu.Kuva Sheikh Gahutu yaba Mufti habayemo induru kugeza n’ubwo bacitsemo ibice baterana ibyuma ku Irimbi i Nyamirambo.Iyi nduru yarangiriye muri Hotel Umubano Kacyiru,mu nama yayobowe na Sheikh Mussa Fazil Harerimana akiri Ministri w’umutekano.Ibyatangaje benshi mu banyarwanda n’uko iyo nama yakuyeho Mufti Gahutu yabaye mu gisibo cya Ramadhan.Amakosa yaregwaga Sheikh Gahutu uwamusimbuye Mufti Kayitare we yayakubye inshuro icumi.Icyegeranyo kuri RMC.

Depte Sheikh Mussa Fazil Harerimana (photo archives)

Komite nyobozi yakoreye mu nzira yo kugarura ubumwe.Komite nyobozi yihutiye kuziba icyuho.Komite nyobozi yihutiye kwishyura amadeni .Ikibazo cyugarije RMC aricyo cyaburiwe umuti aho bamwe mu baslamu kugishakira kuri Depte Sheikh Mussa Fazil Harerimana na Kayitesi uyobora RGB bagishakira kuri Komite nyobozi.Amakuru ava kuri bamwe mu baslamu usanga arimo ibice bibili.Harimo igice ngo giharanirako komite nyobozi ivaho.Aha birengagiza ko iki kibazo cyatejwe na RGB yo yanze ko habaho amatora.Igice kindi cyo kikavugako bagahariye komite nyobozi igakora inshingano zayo kuko siyo yigenera ibyo ikora.Abandi nabo bati “kuki Depte Fazil Harerimana Mussa yongeye kuvugwa nabo aha inshingano anavugwaho kuba ariwe uzagena Mufti w’u Rwanda? isesengura kuki RGB ihora inengwa haba mu madini cyangwa amakipe y’umupira w’amaguru?uko bivugwa ikibazo cyose cyugarije RMC niy’induru irimo yatejwemo na RGB yanzeko haba amatora kuko yatumye abarwanya komite nyobozi bayirega kugundira ubuyobozi.System niyo ihanzwe amaso ku kibazo cyo muri RMC cyane ko kudashyiraho igihe cy’amatora aribyo bikomeza kuzana ibibazo.Ibimenyetso bigenda byigaragaza cyane ko hagiye haba Inama zitandukanye abazikora bagatatirwa mu cyuhi,ariko kubera ingufu zabaga zabahaye umurongo ngenderwaho yo kuzikora ntihagire n’urwego rubibabazaho.Iyi nyota y’ubutegetsi muri RMC ikomeje gusenya ubumwe hagati mu banyarwanda imaze gufata indi ntera ,nkaho nutari umuslamu iyo avuganye nufitanye nundi ikibazo akubinamo nk’umwanzi.Abo bireba nimwe muhanzwe amaso amazi atararenga inkombe.

Kimenyi Claude

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *