Urwikekwe rukomeje kuba rwose k’urubanza ruregwamo Kamuronsi Yves kwica Dr Twagiramungu Fabien.

Inkuru zacicikanye mu bantu batandukanye nyuma yaho murukiko rwibanze rwa Gasabo rukorera Kibagabaga haburanishirijwe urubanza ubushinjacyaha buregamo Kamuronsi Yves guhisha ibimenyetso no kudatabara uri mu kaga,rukaza kumuhamya imyaha rukamuhanisha igifungo cy’imyaka itanu ubu akaba afungiye muri Gereza ya Mageragere.Ubu uy’umunsi turi ku nkuru y’urubanza rwaburanishijwe murukiko rwisumbuye rwa Gasabo rukorera Rusororo.Itangazamakuru ryegereye bamwe mubaturage baje kumva iburanisha ry’urubanza.Ingeri z’abaturage zitandukanye zakurikiranye iburanisha zo zagize ziti:Twatangajwe n’ubushinjacyaha kuko aho gushinja uwakoze icyaha bwahindukiye buramushinjura.Bamwe bati:Kuki umushinjacyaha yahindutse umushinjura was Kamuronsi Yves,kugeza naho uruhande ruregera indishyi rumwiyamye.
Itangazamakuru ryegereye Me Buhuru Pierre celestin wunganira uruhande ruregera indishyi.Aha niho itangazamakuru ryashatse kumenya icyo amategeko ateganya cyangwa agena mu manza nshinjabyaha,hashingiwe kubyirengagijwe mu iburana n’ikizakurikiraho.

Me Buhuru Pierre celestin wunganira abaregera indishyi

Itangazamakuru watangira utwibwira?
Nitwa Me Buhuru Pierre celestin nd’umunyamategeko w’umwuga wunganira urega cyangwa uregwa mu nkiko nkaba mbikozemo imyaka makumyabili n’ibili.Iteka mparanira ko ukuri gutsinda,kuko nibwo uwo nunganira aba abonye ubutabera.
Itangazamakuru twagirengo uduhe ishusho y’urubanza waburanaga uko rwatangiye kugeza uy’umunsi rugeze murukiko rwisumbuye?
Me Buhuru ndunganira uruhande ruregera indishyi k’urupfu rwa Nyakwigendera Dr Twagiramungu Fabien wishwe namwe nkuko mwabyumvise.Murwego rw’amategeko urwego rw’ubugenzacyaha RIB ntabwo bahaye uburemere bw’urupfu rwa Dr Nyakwigendera Dr Twagiramungu Fabien kuko barabikerenseje ,kuko byagaragaye igihe barekuraga Kamuronsi Yves k’umunsi wa mbere akirarira iwe murugo ,naho undi araye mu bitaro byitiriwe Umwami King Faycal bigaragarako yapfuye,n’ubwo yaragihumeka ahumekera mu byuma byerekana ko nta cyizere cy’uko azakira.
Ahandi itegeko ryishwe naho bahitishijemo Kamuronsi Yves gutanga ihazabu cyangwa gufungwa,kandi icyaha yakoze ar’icy’ubugome.Ibi bikaba byarabaye intandaro yo gutekerezako habayemo itekenika mu iperereza.Nyuma y’uko kandi ingingo ya 24 y’itegeko rigena imiburanishirize y’imanza nshinjabyaha ibiteganya,iyo umugenzacyaha abona ashobora guca amande nta rubanza.Aha niho umushinjacyaha ahamagara uwakorewe icyaha kugirengo amwumvikanishe n’ukekwaho icyaha.
Ibi rero ntabwo byabaye ni nayo mpamvu tweretse urukiko ko iperereza ritakozwe neza cyane ko har’ibimenyetso bataduhaye.
Ubundi ibyaha bito(petty offences) nibyo bishobora guhanishwa ihazabu.Ibyo byaha bito ni byabindi bihanishwa igihano cy’igifungo kigera ku mezi atandatu.
Kamuronsi Yves we rero yagiye ahitishwamo ahitamo ihazabu arataha.
Ariko aho nyuma bitangiriye kugaragarira ko hari ibyirengagijwe nibwo yafashwe arafungwa bisabwe n’inzego zibifitiye ububasha
Kumuburanisha byarangiye hajemo itekenika rishingiye k’ubusinzi kuko nkuko namwe nk’abanyamakuru mwumvise ko n’abamwunganira mu mategeko babigize ingingo ikomeye kuko basanga aribyo byabafasha.
Nyamara mu matego yo mu Rwanda ubusinzi buhanwa nk’icyaha cyihariye kitavanaho ibindi byaha niyo byaba bishamikiye kuri ubwo businzi.
Ibi bikaba aribyo dushingiraho nk’abanyamategeko kugirengo duhere kuri ryo tekenika umukiriya twunganira ariwe Nyakwigendera Dr Twagiramungu Fabien umuryango we ubone ubutabera,kandi n’ukuri kubyabaye kugaragare.
Itangazamakuru ryegereye umuturage waje kumva urubanza,ariko mbere y’uko dukora ikiganiro yadusabyeko tutatangaza amazina ye kubera umutekano we.Itangazamakuru ryahise rimuha izina rya Ingabire.
Itangazamakuru watangira utwibwira?Nitwa Ingabire nd’umuturage naje kumva uru rubanza kuko abantu bagiye bavuga amagambo menshi kandi atandukanye,nyuma y’urupfu rwa Dr Twagiramungu Fabien agatera urujijo.Niyo mpamvu nafashe umwanya kugirengo nimenyere ukuri kuvugirwa murukiko.
Itangazamakuru ese ko wakurikiranye urubanza iburanisha waryumvise ute?
Ingabire Iri buranisha naryumvise cyangwa uko naribonye nabifsshe mubundi buryo cyane ko ibyo nsanzwe menyereye bitandukanye n’iby’uy’umunsi ,kuko nabonye umushinjacyaha ahagararira uruhande ruregwa,aho guhagararira uruhande rwarenganye rwaregeraga indishyi,ntabwo ari jyewe jyenyine .Nibwo nabona umushinjacyaha ajya muruhande ruregwa ,aho kurengera urwarenganijwe rwakorewe icyaha.
Itangazamakuru n’iyihe mpamvu nyamukuru yatumye uza gukurikirana urubanza niba nta banga ririmo?
Ingabire :Jyewe n’umugabo wanjye twari abakiriya b’akabali ka 2 SHOTS CLUB kakaba kari aka Nyakwigendera Dr Twagiramungu Fabien yarafatanije n’inshuti ye magara Me Ngarambe Raphael wanabaye umubyeyi muri batisimu y’umwe mu bana be.Icyagiye kidutangaza namwe mu magambo yagiye avugirwa muri 2 SHOTS CLUB nyuma y’urupfu rwa Dr Twagiramungu Fabien kandi avugwa nabo nabonaga ar’izinwe muzari nshuti ze akiri muzima.
Itangazamakuru watubwira ayo magambo waba warumvise nabo wayumvanye?
Ingabire:Jyewe ubwanjye naganiriye na Me Ngarambe Raphael mubaza nti urupfu rwa mucuti wawe rukugezehe?ese umudamu we n’abana baraho?bamerewe bate?nti ihangane kubura inshuti nk’iriya ntibyoroshye pe.Ibi nabikoraga nk’uwihanganisha inshuti yabuze indi nshuti magara.Ansubiza narumiwe ngira ukwibaza byinshi ari nabyo byatumye nza kumva iburanisha.
Itangazamakuru har’amagambo watangiye uvuga wumvise niba ntabanga ririmo wayadutangariza?
Ingabire :Hari ayazungurukaga yavugaga ko Dr Twagiramungu Fabien yishwe na system ninayo nabajineho Me Ngarambe Raphael nkuwari agati gakubiranije ka Dr Twagiramungu Fabien.Ariko ansubiza naratunguwe kuko yagize ati “nawe ahubwo uzahirinde niba watekerezaga kujyayo nanjye sindajyayo.
Itangazamakuru wowese ukurikije ibyavugiwe murukiko nibyo wumvise usanga haraho bihurira ,kuko hano mu Rwanda iyo umuntu apfuye urupfu rutunguranye harababishinja inzego na system wowe ubona wabifashe gutee?
Ingabire:Nasanze ibyo bavugaga ko byaba ari system ar’ikinyoma cyane ko na Me Ngarambe Raphael mbimubaza ntiyansubije nkubihamya nawe ngo n’uko ya yumvise.Kuko nko k’urupfu rwa Nyakwigendera Rwigara assinapol inzego zemezaga ko yishwe n’impanuka,ariko abo mu muryango we bagashinja ko yishwe.Niho twatangiye kwibaza nkabari inshuti za Me Ngarambe Raphael na Nyakwigendera Dr Twagiramungu Fabien twahise dukemanga impanuka cyane ko mu iburanisha uwakoze icyaha yagaragaye.
Itangazamakuru nonese mu kuganira na Me Ngarambe Raphael k’urupfu rwa Nyakwigendera Dr Twagiramungu Fabien no kuvugako yishwe na system mwarangije gute?
Ingabire :Ntakindi twarangirijeho cyane ko uko babivugaga mbere y’uko urubanza rutangira ngo Kamuronsi Yves afungwe bitandukanye n’uko ubu bivugwa.Gusa jyewe ntegereje isomwa ry’urubanza.Umwe k’uwundi bo bagira bati “inshuti twahuriraga muri 2 SHOTS CLUB umwe yagize kumbwira ndatangara ,kuko Dr Twagiramungu Fabien akimara kugongwa na Kamuronsi Yves havuzwe byinshi bishingiye kucyaba cyarateje iyicwa rya Nyakwigendera.Uwo twahaye izina rya Kabengera we yadutangarije muri ay’amagambo.Dr Twagiramungu Fabien akigongwa abari inshuti za bagiraga bati”buriya ninde watumye Kamuronsi Yves kugonga Dr Twagiramungu Fabien?Abandi baharabika ubuyobozi bw’u Rwanda bati yishwe na system.Urubanza rugitangira murukiko rwibanze banavugaga ko Kamuronsi Yves adashobora gufungwa birangira akatiwe imyaka itanu.Ikindi cyantunguye bigatuma mbigiraho ikibazo nuko byakwirakwizwaga n’inshuti za Nyakwigendera.Ibi byose byatangiriye aho umuryango wa Nyakwigendera uregeye indishyi ukanakurikirana Kamuronsi Yves mu nkiko nkuko namwe nk’abanyamakuru mwabibonye.Ninacyo cyatunye abakera bavuga ko umuntu ari mugari.
Ikinyamakuru ukurikije uko wumvise iburanisha muri uru rubanza nibyo wagiye wumva mu bantu batandukanye,n’iki ukuyemo ?
Kabengera :Jyewe nkuko nundi wese wari murukiko yatangajwe n’amakosa y’umushinjacyaha nanjye byantunguye gusa ntegereje isomwa ry’urubanza,kuko nkeka ko aribwo ukuri kuzagaragarira buri wese ugukunda.Kubera urubanza rwari rwitabiriwe n’ingeri zitandukanye z’abaturage kandi bashaka kuganiriza itangazamakuru ariko hakabamo ikibazo cy’umutekano wabo undi nawe twamuhaye izina rya Kamanzi.
Itangazamakuru ese ko waje kumva urubanza waherekeje uruhe ruhande?
Kamanzi uko watubonye twicaranye n’igihe inteko iburanisha yasabaga ababuranyi kwihuza na system twagirengo twishirire amatsiko kubyavugiwe muri 2 SHOTS CLUB yari isangiwe na Me Ngarambe Raphael na Nyakwigendera Dr Twagiramungu Fabien,kugeza no kuri uriya waburanaga ubujurire bwo guhisha ibimenyetso no kudatabara uri mu kaga Kamuronsi Yves yarahanyweraga.
Itangazamakuru iburanisha warubonye ute?
Kamanzi uru rubanza natangiranye narwo kuva rwatangira murukiko rwibanze rwa Kacyiru rukorera Kibagabaga.Kugeza uyu munsi mururu rwisumbuye hano Rusororo.Naje kwiyumvira n’amatwi yanjye ,nkuko nubushize nabikoze simba nshaka uzambwira uko iburanishwa ryagenze.
Itangazamakuru niki gituma uza kumva urubanza inyungu ufitemo niyihe?
Kamanzi inyungu ya mbere n’uko uwishe ar’umuntu nuwishwe akaba undi,ikindi uko Dr Twagiramungu Fabien yishwe kongeraho amagambo yakurikiye urupfu rwe byatumye nibaza igihe bamwe mubanyarwanda bazagirira ubumuntu.Niho natangiye kwibaza nti kuki Me Ngarambe Raphael wabanaga na Nyakwigendera Dr Twagiramungu Fabien umunsi k’uwundi basangiye ubucuruzi ,ariko amagambo yagiye avugwa atakavuzwe ahubwo bari guhumuriza umuryango wa Nyakwigendera.Jyewe rimwe nari muri 2 SHOTS CLUB numva bamwe mubari inshuti za Nyakwigendera Twangiramungu Fabien zigamba ko urubanza rwapfundikiwe kandi umuryango we utabimenyeshejwe.Icyatumye mbyibazaho n’uko uwo munsi mugihugu ntazindi manza zari za uranishijwe kuko urugaga rw’Abavoka rwari rwakoze amatora.Niba rero urubanza rwafunguwe ntacyari gutuma ntaza kurwumva.
Itangazamakuru nikihe cyatunye mugira urujijo mu iburanisha kandi nta nyungu mufite?
Kamanzi icyambere n’uko urupfu rwa Dr Twagiramungu Fabien barutwerereye system kandi ataribyo.Amagambo yabaye menshi cyane ko ishyano umunsi rigwa kugeza uyu munsi nawe urabona ko abunganira Kamuronsi Yves baravugako nta nshingano yarafite zo gutabara uri mu kaga ,kongeraho ko bavuze ko adakwiye gufungwa igihugu gihomba birengagije ko uwapfuye yarafite P.HD.,kandi uko umuntu yaba ariko kose ntawemerewe kwicwa.
Itangazamakuru nonese uretse ibyo wumvanye umwe k’uwundi wowe niba waruzi Dr Twagiramungu Fabien warumuzi gute?
Kamanzi yari inyangamugayo ntacyaha nakimwe cyane ko atari kugambanira uwo ariwe wese.Nibyo byavugwaga ngo baharabike umuryango we ugire ubwoba udakurikirana indishyi,cyane ko inzitizi zatangwaga na Kamuronsi Yves zateshejwe agaciro urukiko ruburanisha urubanza.Ibyo guhimba himba bica iburanisha byarukugirengo bazagere ku mugambi wo gufunguza Kamuronsi Yves wahanishijwe igifungo cy’imyaka itanu n’urukiko rwibanze rwa Kacyiru.Iyi nimwe mu nzira yerekana ko no murwisumbuye hazabonekamo ukuri.
Itangazamakuru usoza niki watangaza?Kamanzi n’uko umuryango wa Nyakwigendera Dr Twagiramungu Fabien wahabwa ubutabera nabirirwa bashakisha ibihimbano bakabona ko u Rwanda ubutabera bwigenga.
Itangazamakuru ryegereye uruhande rwa Kamuronsi Yves kugirengo rugire icyo rutangaza ,aho gukora ikiganiro n’itangazamakuru ruvugako barufotoye rutangira gutukana.Itangazamakuru n’umuyoboro uhuza impande zitandukanye Tuzakomeza gukurikirana urubanza kugeza rusomwe.

Ubwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *