Bomboli bomboli ikomeje kwibasira ibikorwa remezo Ministri Dr Nsabimana Erneste akabura igisubizo.


Ibikorwa remezo nimwe mu nzira izamura umwenegihugu mu iterambere.Mu Rwanda hagiye gushira imyaka myinshi leta ishora akayabo k’amafaranga,kandi amenshi aba yafashwe mu mabanki mpuzamahanga nk’inguzanyo.Ikibabaje n’uko bimwe mu bikorwa remezo bikorerwa inyigo nziza,gushyirwa mu bikorwa bigakorwa nabi.
Ikiraro cyo ku iteme rya Nyabarongo igice cyo mu karere ka Kamonyi hongeye kwika.
Ubwo umwaka ushize hikaga umuhanda ugacikamo kabili Kampani yahawe isoko yaraje irapfundikanya ishyiraho ibyuma.
Umuhanda wongeye kutaba nyabagendwa kubera ko igice kimwe cya maze kwika kuburyo buteye impungenge zishobora gushyira abawukoresha mu kaga.
Umwe mu mpuguke zizi gukora imihanda aganira n’ikinyamakuru ingenzi na Ingenzinyayo com ,ariko akanga ko amazina ye atangazwa kubera umutekano we,yagize ati “birababaje binateye agahinda kubona igikorwa nk’iki gitwara amafaranga menshi kandi y’inguzanyo gikorwa nabi,kandi abatanze isoko babigambiriye.
Ingenzi iy’impugukeke twayihaye izina rya Kamali.
Ingenzi wowe ubona ariyihe mpamvu uyu muhanda wika kandi warakozwe mu buryo bukoresheje ibikoresho bigezweho?
Kamali ibi bakoze biteye isoni,kuko impamvu uyu muhanda wika byatewe n’uko batabanje gutindamo amabeto,bo bafashe amabuye n’imicanga barunda mu mazi noneho imvura yagwa igacengeramo bigashwanguka.
Ingenzi mwe nk’impuguke mubona umuti wakemura iki kibazo aruwuhe?
Kamali umuti nugusenya bakubaka bundi bushya bakamena za Beto ,naho nihakomeza kunyuraho imodoka ziremereye zishobora kugwamo,cyane ko iki gipande cyose bongeyeho cyakozwe nabi.Twagerageje gushaka abo muri Ministeri y’ibikorwa remezo ntibyakunda,ariko abo mu ntara y’Amajyepfo bo banze kugira byinshi bavuga,banga ko twatangaza n’amazina yabo,ariko badutangarijeko basabaga ko imodoka ziremereye zahagarikwa ntizongere kuhanyura kugeza ukozwe neza.Nigute imvura igwa igashwanyuza umuhanda uba waratwaye akayabo k’amafaranga ntihagire ukurikiranwa?Iteme rya Shyira ryashwanyutse ritaramara umwaka rikozwe.Igice gihuza Ngororero na Muhanga imvura iragwa igahagarika urugendo.Umujyi wa Kigali ruhurura ya Mpazi imaze kwangirika.Inzego zigenzura uko ibikorwa remezo bikorwa nazo zirakemangwa cyane ko zivugwamo ruswa ihanitse,kandi n’ubwo ntawamenya ngo yatanzwe gute na gute,ariko kuba hubakwa umuhanda ugahita ucika.Ikigo cya Leta gishinzwe gutanga amasoko nacyo gitungwa urutoki cyane ko bamwe mu bakozi bacyo na bamwe muri ba Rwiyemezamirimo bagira Kampani bafatanya zikaba arizo zihabwa amasoko agakora nabi.Igenamigambi rirambye ntirishoboka kuko ibikorwa remezo bikomeje kuba mu manegeka.

Kimenyi Claude

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *